Muhanga: Yanze kwishyura ibihumbi bitanu none agiye kwishyura miliyoni n’ibihumbi 420
Umugabo witwa Dusabamahoro Donath utuye mu Murenge wa Muhanga, Akarere ka Muhanga afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi i Muhanga kubera kwigomeka ku myanzuro y’Inkiko no guhungabanya umutekano.
Dusabamahoro yagiranye ikibazo n’umuturanyi we Rutabagisha Pierre yakubise akamukomeretsa hanyuma inzego z’ibanze zibungisha inoti y’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi bitanu ariko Dusabamahoro yanga kuyatanga.
Byatumye Rutabagisha yiyambaza inzego za Polisi zikemura ikibazo zibungishije ibihumbi 47 nayo arayagarama. Ikibazo cyagiye mu rukiko rw’ibanze rwa Nyamabuye aho rwaciye urubanza rutegeka ko Dusabamahoro agomba guha Rutabagisha ibihumbi 520, nayo yanga kuyatanga, ikibazo cyakomereje mu Rwisumbuye Nyamabuye aho rwamuciye ibihumbi 620.
Dusabamahoro yajuririye mu Rukiko rukuru rw’i Nyanza mu Ntara y’amajyepfo aho rwaje kumutegeka kwishyura Rutabagisha amafaranga ibihumbi 920, nayo yanga kuyatanga.
Rutabagisha yagiye guteza Kashe mpuruza kugira ngo arangirizwe ububanza, ariko nabyo biza gukomera kuko Dusabamahoro yahise yanga ko urubanza rurangizwa ndetse agateza umutekano muke ubwo we n’abaturanyi be bagotaga umuhesha w’inkiko w’umwuga n’umupolisi wamuherekeje.
Rutabagisha yahise ashyiraho umuhesha w’inkiko y’Umwuga nawe ugomba guhembwa ibihumbi 500 yose hamwe akaba miliyoni n’ibihumbi 420.
Dusabamahoro avuga ko yicuza icyatumye atishyura mugenzi we ku bwumvikane akaba asaba imbabazi ko yarekurwa akishyura iyi miliyoni isaga, agira ati, “kuko nari ntamenyereye ibyo kuburana sinumvaga ukuntu ibihumbi bitanu byabyara amafaranga angana gutya, mbese byarancanze njyewe”.
Habinshuti Vedaste, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muhanga, asaba abaturage kwiyunga no gukemura ibibazo batabanje kwikomeraho kugira ngo batazajya bahura n’ingaruka nk’izabaye kuri Dusabamahoro.
Ubwo twatunganyaga iyi nkuru, umugore wa Dusabamahoro bivugwa ko ari nawe wamugiraga inama mbi zo kutishyura yari amaze kwegeranya amafaranga asaga hafi miliyoni n’ibihumbi 200 kugira ngo Rutabagisha abone ubutabera.
Aya mafaranga ariko nanishyurwa ngo ntibizatuma Dusabamahoro adakurikiranwa n’inzego z’Ubutabera kuko kwigomeka ku myanzuro y’Urukiko bihanishwa igifungo kiri hagati y’amezi atandatu kugeza ku myaka ibiri.
Ephrem Murindabigwi
Ibitekerezo ( 4 )
Ohereza igitekerezo
|
nibwo yungutse kuko nibyo yashatse
Baca umugani mu kinyarwanda ngo "NYAMWANGA KUMVA NTIYANZE NO KUBONA ".
BANTU MUKOMEZIMITWE MURUMVE IBYURIYA MUGABO WANZE GUTANGA BI 5000.GUSA ABABERE ISOMO.
murakoze bantu mutira inama kuko na njye sinarinziriko 5000 byabyara 1,400020 gusa menyeko ntakintu cyoroshye kibaho gusa byibura amenye agaciro kumuntu ninkiko murakoze.