Amasaha y’abazungu ngo ni umurimbo ku maboko mu mutwe hiberamo ay’Afurika

Imvugo “ Amasaha y’abirabura” imaze gusakara mu mvugo yacu y’Ikinyarwanda ku buryo urahura n’umuntu wategereje undi akamubura ati “Iby’amasaha y’abirabura ntawabishobora”, wahura n’undi wakererewe akazi ati ”Dukora mu masaha y’abirabura”.

Hari n’umwanditsi wigeze kwandika yibaza aho ayo masaha y’abirabura agurirwa .
Icyo kibazo nanjye nakunze kukibaza, bituma ntekereza ku nkomoko y’iyo mvugo, ndetse bingeza no ku mitekerereze n’imikoreshereze yaryo mu Kinyarwanda.

Iyi saha ngo ibera abirabura ku kuboko ariko mu mutwe......!
Iyi saha ngo ibera abirabura ku kuboko ariko mu mutwe......!

Mu kiganiro n’umwarimu w’amateka, muri Kaminuza y’u Rwanda mu Ishami ry’Uburezi cyakora udakunda ko amazina ye agaragara mu bitangazamakuru, yantangarije ko atari abirabura ubwabo bahimbye iyo mvugo n’ubwo abenshi bayikoresha cyane.

Imvugo “Amasaha y’abirabura” uwo mwarimu avuga ko igaragara no mu zindi ndimi ku buryo ntawahamya neza abarikoresheje bwa mbere.

Yagize ati “ Iyi mvugo yinjiye mu Cyongereza kera mu gihe abazungu bari bagifite abacakara b’abirabura, aho hari ukuntu abirabura batubahirizaga amasaha kubera akamenyero cyangwa kwinubira akazi bakoraga k’uburetwa, cyangwa se no kutamenya ayo masaha y’abazungu, bigatuma abo bazungu bavuga ko bakurikije amasaha y’abirabura".

Uyu mwarimu akomeza avuga ko abo bacakara b’abirabura aho bamariye kwigenga, ngo bakomeje kujya bakererwa ndetse iyo mvugo bakayikoresha hagati yabo nk’uko ubu tuvuga “amasaha y’Abirabura”.

Gutegereza abantu amasaha n'amasaha wataye izindi nshingano zawe bishobora kugira ingaruka ku buzima bwawe.
Gutegereza abantu amasaha n’amasaha wataye izindi nshingano zawe bishobora kugira ingaruka ku buzima bwawe.

Umwe yabwiraga undi ati “uzaze saa mbiri”akongeraho ariko “amasaha y’abirabura”, kugira ngo asetse uwo abwiye ariko amwibutsa ko ashobora kuzongeraho iminota yo gutegereza.

Amasaha y’Abanyarwanda

Mu Rwanda rwo hambere ntibabaraga igihe nk’uko tubigenza ubu. Umunsi w’Umunyarwanda wabagamo urukerera, akabwibwi, izuba rirashe, inka zahutse, agasusuruko, abantu bahinguye, inka zishoka n’ibindi.

Ibi biratwumvisha ko nta Munyarwanda wabaraga igihe ubwacyo ahubwo uduce tw’igihe twajyanaga n’ibyo akora cyangwa n’imiterere y’ibimukikije.

Rumwe mu ngero rubisobanura nk’iyo umuntu avuze ati “Ibi n’ibi byabaye ku gasusuruko”, haba ari saa ngahe ? Agasusuruko gashobora gutangira saa mbiri ndetse na mbere niba izuba ryarashe kare, nk’uko gashobora gutangira saa tatu cyangwa nyuma yayo iyo haramutse ikibunda.

Ntabwo Umunyarwanda yamenyaga imyaka ye ngo ajye avuga ati “Mfite imyaka 20 kubera ko navutse mu 1995”, ahubwo babaraga igihe bavukiye bahereye ku mateka y’igihugu, kwima no gutanga kw’abami, ibitero u Rwanda rwagabye cyangwa rwatewe, inzara n’ibindi.

Umusaza arakubwira ati “Navutse Musinga bamucira i Kamembe.” Ibi rero bikatujijisha mu ibara kuko iyo umuntu aguhaye igisubizo nk’icyo ntacyo aba agusobanuriye neza ku gihe yavukiye cyangwa ku myaka afite.

Ese ubu muri iki gihe tugezemo dukurikiza ababara igihe cyangwa abatakibara ? Iyo umuntu yitegereje neza, asanga hano mu Rwanda turi imberabyombi.

Benshi dufite amasaha n’amaradiyo atwibutsa aho igihe kigeze ariko kutita ku mikoreshereze y’igihe cyacu n’icy’ abandi biracyaturimo.

Nubwo tubara imyaka, amezi, iminsi, amasaha ndetse n’amasegonda, usanga ari abambaye amasaha ari n’abatayambaye twenda gukora kimwe.

Dufate ingero. Ubwira abantu ibizabera iwabo mu murenge uti “Muzaze mu nama saa mbiri, abenshi bakahagera saa tanu cyangwa nyuma yayo, cyangwa se ugasanga abo watumiye mu nama bagutanze kuhagera, cyangwa uhageze nyuma y’amasaha abiri y’igihe wari wabatumiriye’’.

Icyakora ku batagira amasaha cyangwa se amaradiyo n’ubwo na bo baba bashobora kubaza ababifite bakamenya igihe umuntu aba yabumva, ariko hari n’ababa bambaye amasaha usanga atari shyashya, aho uhura n’umuntu utari ku kazi cyangwa ubona ntacyo bimubwiye gukererwa akazi, wamubaza impamvu akakubwira ngo “Ni akazi ka Leta n’ejo kazaba gakorwa’’.

Nk’uko rero abirabura b’Abanyamerika baretse amasaha yabo natwe twari dukwiye kureka ayacu cyangwa tukayashyira ku gihe tugezemo naho ubundi amajyambere yaducika cyangwa agakererwa tugahora inyuma, tugicunga igihe mu Kinyarwanda.

Inzego za Leta ziraza ku isonga mu kutubahiriza amasaha

Amasaha y'abazungu ni imitako ku benshi mu bayobozi bo mu Rwanda! Isaha y'Afurika ni yo bambara....!
Amasaha y’abazungu ni imitako ku benshi mu bayobozi bo mu Rwanda! Isaha y’Afurika ni yo bambara....!

Mu kiganiro n’abanyamakuru batandukanye bakunze kwitabira inama zibera hano mu gihugu, batangaje ko mu nama nyinshi bitabira zigaragaramo gukererwa cyane cyangwa kutubahiriza amasaha, inyinshi usanga ari izatumijwe n’inzego za Leta.

Ibi bikagaragaza nabi izo nzego ku bantu baba batumiwe muri izi nama, rimwe na rimwe baba baturutse mu bindi bihugu, aho bagenda bavuga ko imitangire ya serivice mu Rwanda cyane cyane muri izi nzego za Leta idasobanutse.

Mu kiganiro na Leonidas Ngendahimana ushinzwe kumenyekanisha amakuru n’ubuvugizi muri Minisiteri y’ubutegetsi bw’Igihugu, minisiteri ifite mu nshingano ubuyobozi bw’inzego z’ibanze, yatangaje ko koko iki kibazo muri izi nzego gihari, ariko bidakwiye ku bantu b’abayobozi.

Ati ’’Iyo wubahirije igihe usanga bakubwira ngo wazindutse, cyane cyane ariko kutubahiriza gahunda ntabwo ari indangagaciro z’umuyobozi, kandi biba mu byiciro byose by’abantu, yaba mu bayobozi, abaturage, abanyamakuru n’abandi gusa ku bwanjye ntibikwiye’’.

Bamwe mu bo twaganiriye bavuga ko kutubahiriza igihe biri muri bimwe bigaragaza imitangire mibi ya serivice mu bantu. Urugero ni Ngenzi Yves, ushinzwe imitangire myiza ya Serivice mu Kigo cy’Igihugu gitsura Amajyambere RDB, na we uvuga ko bakizi kandi bari gukora ubukangurambaga butandukanye kugira ngo gicike burundu.

Ati ’’ Ni koko iki kibazo kirahari kandi byaranagaragaye mu bushakashatsi bwakozwe ku rwego rw’isi ko hari umubare w’amafaranga igihugu gihomba kubera kutubahiriza igihe, ubu tukaba twaratangiye ubukangurambaga mu bayobozi ndetse no mu baturage kugirango bahagurukire kubahiriza igihe mu kazi ka buri munsi, kugirango icyo gihombo giterwa no kutubahiriza igihe gicike burundu’’.

Ndayizeye Jenvier, ushinzwe itangazamakuru mu Biro bya Minisitiri w’intebe, we atangaza ko mu nzego za Leta iki kibazo cyo kutubahiriza igihe cyahagurukiwe, ko n’uwo bibayeho ku mpamvu zumvikana aba agomba kwisegura ku bo yari yatumiye mu nama.

Aragira ati ’’ Ibi byo kutubahiriza igihe mu nzego za Leta byarahagurukiwe kuburyo ntaho nzi bikiba, kandi uretse no mu nzego za Leta nta n’ahandi bikwiye kuba mu gihugu’’.

Ndayizeye anatangaza ko bishoboka ko umuyobozi yakererwa mu nama yagombaga kuyobora bitewe n’impamvu zikomeye kandi zumvikana, ariko ko abimenyesha mbere igahindurirwa igihe, cyangwa se akaza kwisegura ku bo yakerereje abereka izo mpamvu.

Nk’uko rero abirabura b’Abanyamerika baretse amasaha yabo natwe twari dukwiye kureka ayacu cyangwa tukayashyira ku gihe tugezemo naho ubundi amajyambere yaducika cyangwa agakererwa tugahora inyuma, tugicunga igihe mu Kinyarwanda.


Roger Marc Rutindukanamurego

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka