Nyaruguru: Hari abatarumva gahunda yo kwimurira imibiri y’abazize jenoside mu nzibutso
Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyaruguru na Ibuka baratangaza ko hakiri abafite imibiri y’abazize Jenoside yakorewe abatutsi mu w’1994 igishyinguye mu ngo no mu matongo batarumva gahunda yo kuyimura ngo ishyingurwe hamwe n’indi mu nzibutso za Jenoside.
Mu nama itegura kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi ku nshuro ya 21, yabaye ku wa 25 Werurwe 2015, ubuyobozi bw’akarere bufatanyije n’abahagarariye IBUKA mu mirenge yose bwavuze ko hari imibiri yagiye ikurwa mu ngo hirya no hino ikaba izashyingurwa muri iki gihe cyo kwibuka.
Gusa umuyobozi wa Ibuka mu Karere ka Nyaruguru, Muhizi Bertin avuga ko iyi mibiri igenda iboneka buhoro buhoro kubera ko abenshi mu bagize imiryango yabo batarumva neza icyiza cyo kubashyingura mu cyubahiro hamwe n’abandi.
Ati “Ubu muri uyu mwaka twabonye imibiri umunani gusa niyo tuzashyingura yavuye mu ngo. Ni mikeya kubera ko abo mu miryango yabo ntibarabyumva neza, turacyabigisha ngo bumve icyiza cyo gushyingura hamwe n’abandi mu rwibutso”.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Nireberaho Angélique avuga ko buhoro buhoro ubuyobozi buzakomeza kwigisha abo baturage bagifite ababo bashyinguye mu ngo, kandi ko igihe kizagera abagishyinguye mu ngo bose bakajyanwa mu nzibutso.
Ati “Ababafite bagiye bashyinguye mu ngo tugenda tuvugana kandi hari abamaze kubyumva, nk’ubu dufite imibiri igera kuri 70 tuzashyingura, kandi harimo n’abo twakuye mu ngo z’abaturage. Hari n’abaza ubwabo bakadusaba ko abantu babo twababajyanira mu rwibutso”.
Kasire Augustin, uhagarariye Ibuka mu Murenge wa Munini we avuga ko hari n’ikindi kibazo bagihura na cyo cyo kubona imibiri ntihamenyekane bene yo ngo bamenye niba koko ari iy’abazize jenoside, gusa akavuga ko iyo ibonetse nayo itunganywa ubundi ikajyanwa mu rwibutso.
Charles RUZINDANA
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Iki kibazo cyzamuwe na Kasire nicyo gikomeye kurusha ibindi. Kuba tuzi ko inzibutso zitwa ko ari izigenwe abazize génocide ariko zikaba zishyinguyemo n’ababishe bapfuye mu buryo butandukanye nabo ni ikibazo leta ikwiye kumva ikagisobanura ku buryo abantu babyumva neza. Nange ndi mu barokotse ariko mu mpamvu zituma nkomeza kwinangira gushyingura abange mu nzibutso harimo icyo kibazo ko mu nzibutso nsabwa kubashyinguramo hashyinguyemo n’abantu nzi neza ko bashyinguyemo kandi baragize uruhare mu kwica abatutsi. Ibyo bazabidusobanurire tubyumve wenda twava ku izima bamwe. Murakoze.