Urubanza rw’abaregwa gukorana na FDLR rwasubitswe

Urubanza urukiko rukuru, urugereko rwa Musanze ruburanisha mo Mukashyaka Saverina na bagenzi be 12 bakurikiranywe ho gukorana na FDLR mu mugambi wo kugirira nabi igihugu, ubufatanyabikorwa mu bikorwa by’iterabwoba n’ubugambanyi rwasubitswe ku wa 25 Werurwe 2015 kuko umushinjacyaha yarwaye.

Abantu 13 baregwa gukorana na FDLR ni Mukashyaka Saverina, umugabo we Ngarambe Emmanuel, Manirafasha Norbert, Ntabwoba Jean Damascène, Maniraguha Gilbert, Umubyeyi Chance, Semajeri Elie, Ruhamanya Jean Marie Vianney, Bizimungu Jean Bosco, Twizeyimana Fidèle Kidega, Ndarusaniye Alphonse, Uwamahoro Virginie na Butsitsi Alphonse.

Urubanza rasubitswe hamaze kwiregura abaregwa batatu gusa bireguye ku wa kabiri tariki ya 24 Werurwe 2015 aribo Mukashyaka Saverina, umugabo we Ngarambe Emmanuel na Manirafasha Norbert, abandi bakaziregura ubwo ruzaba rusubukuwe tariki ya 29 Mata 2015.

Uru rubanza rubera mu Karere ka Rubavu aho abakoze ibyaha bavuka ruraburanishwa n’abacamanza batatu n’abanditsi b’inkiko babiri hamwe n’abashinjacyaha babiri, naho ku ruhande rw’abaregwa abenshi ntibafite ababunganira mu mategeko.

Impamvu yatumye urubanza rusubikwa yatanzwe n’uyoboye urubanza, Umucamanza Jean Pierre Kayisire ni uko umwe mu bashinjacyaha yarwaye kandi abagezweho mu kwiregura ariwe ubashinja.

Ibyaha abaregwa bashinjwa n’ubushinjacyaha

Nk’uko byagaragajwe n’ubushinjacyaha, abaregwa bashinjwa ubufatanyacyaha kuko ibyo bakoze babikoze badashyizwe ku gahato.

Urubanza ruregwamo abantu 13 gukorana na FDLR rwasubitswe hireguye batatu.
Urubanza ruregwamo abantu 13 gukorana na FDLR rwasubitswe hireguye batatu.

Mukashyaka Saverina niwe ugaragazwa ko yinjije abandi mu gukorana na FDLR bitabira inama no kwinjiza muri FDLR abarwanyi bashya bakurwa mu Rwanda bajyanwa muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo (RDC).

Mukashyaka ashinjwa kuba ariwe wavuganye n’umunyarwanda witwa Charles uba muri RDC ariwe wamujyanye kumuhuza n’abayobozi muri FDLR, ariko ntiyagiye wenyine kuko yajyanye n’umugabo we Ngarambe hamwe na Manirafasha Norbert, bahura na Ndayambaje, Maj Sendegeya Valentin hamwe na Maj Kayitana (yarasiwe Rusayo umwaka ushize).

Mu nama yahuje abayobozi ba FDLR na Mukashyaka, Ngarambe na Manirafasha basabwe gutanga imisanzu no gushaka urubyiruko rwakwinjizwa muri FDLR bahereye ku banyeshuri barangije amashuri badafite akazi, abahoze mu gisirikare bari hanze ndetse n’abakora mu nzego z’ubuyobozi, hamwe no kuzajya batanga amakuru y’uburyo umutekano uhagaze mu Rwanda kuko bizezwaga ko nyuma yo kurwanya M23, FDLR izahita itera mu Rwanda.

Ubushinjacyaha buvuga ko uko ari batatu batangiye ibikorwa byo gushaka urubyiruko rujyanwa muri FDLR ndetse batangira no gushaka abatanga imisanzu yo koherereza muri FDLR inyujijwe kuri Manirafasha Norbert, wayakiraga akoresheje Western Union ariko mu kubikuza agakoresha indangamuntu y’umukozi wo mu rugo rwe witwa Muhawenimana Faustine.

Mukashyaka yatangiye ibikorwa byo kongera abanyamuryango ahera kuri Se wabo Lt Col Itangayenga Frederic Alias Ninja, ariko amutera utwatsi amubwira ko FDLR yayibayemo adakeneye umushishikariza gukorana nayo.

Uru rubanza ruzasubukurwa tariki ya 29 Mata 2015.
Uru rubanza ruzasubukurwa tariki ya 29 Mata 2015.

Ubushinjacyaha buvuga kandi ko Manirafasha yakoreshaga E-mail yandikirana na FDLR ayiha amakuru ndetse abasaba kwitegura bakaza gutera u Rwanda.

Uwitwa Maniraguha Gilbert we aregwa kuba yari ashinzwe gukusanya amakuru y’ahakorera inzego z’umutekano mu Rwanda akayohereza muri FDLR. Amwe mu makuru ubushinjacyaha buvuga ko yatanze arimo kugaragaza amasaha indege zikorera ubugenzuzi mu Mujyi wa Kigali hamwe no kuvuga ko Inkeragutabara ziyongereye.

Uwamahoro Viriginia we ashinjwa gukora ubukangurambaga ku rubyiruko rugomba kujyanwa muri FDLR. Umwe mu bo yashishikarije witwa Safari yabyemereye ubushinjacyaha ndetse atanga amazina yabo Uwamahoro yashoboye kujyana barimo Nzaramba, Amani, Karangwa na Eurade, naho abandi yabakuraga Uganda.

Semajeri wari umuyobozi mu nzego z’ibanze afatanyije n’uwitwa Umubyeyi Chance hari abo bashishikarije bajyanwa muri FDLR barimo Habanabakize, Musuhuke na Juvenal.

Ruhamanya Jean Marie Vianney wari umukozi mu Karere ka Rubavu ashinzwe amakoperative we ashinjwa kuba umuyoboke wa FDLR ndetse akaba yaratanze umugabane ungana n’ibihumbi 500 by’amafaranga y’u Rwanda.

Ruhamanya ashinjwa kuba yari ashinzwe kwangisha abaturage ubuyobozi ndetse agakwirakwiza inyandiko mpimbano nk’uko yigeze ku bikora mu Karere ka Rubavu, akaba ashinjwa n’uwari umuzamu ku Karere witwa Manizabayo yashishikarije kujya muri FDLR akabyanga, ndetse akamunyuzaho inyandiko zisebya ubuyobozi zigeze gukwirakwizwa mu bakozi b’akarere.

Mukashyaka wambaye amapingu unitwikiriye mu mutwe niwe ushinjwa kwinjiza abandi mu gukorana na FDLR.
Mukashyaka wambaye amapingu unitwikiriye mu mutwe niwe ushinjwa kwinjiza abandi mu gukorana na FDLR.

Bizimungu Jean Bosco yari umuyobozi wa FDLR ashinzwe gushaka isoko ry’amabuye y’agaciro ya Diamant akurwa muri FDLR ndetse agashaka n’abayoboke bajyanwa mu gisirikare cya FDLR, abo yajyanye barimo Karemera, Gakumba, Kavutse na Mutimura.

Ntabwoba aregwa guteza imvururu yandika ubutumwa busebya Leta y’ u Rwanda, naho uwitwa Butsitsi we yaje kumenya amakuru y’ibikorwa bitegurwa na FDLR ayahawe n’abamushishikariza gukorana nayo arabyanga, ariko ntiyagira urwego rw’ubuyobozi agezaho amakuru.

Uretse Butsitsi uregwa kudatanga amakuru hamwe na Ntabwoba uregwa guteza imvururu, abandi baregwa muri uru rubanza bagiye bitabira inama zikoreshwa na FDLR i Goma, ndetse bagatanga imisanzu no gushaka urubyiruko rwo kujyana mu gisirikare cya FDLR.

N’ubwo abamaze kwisobanura barimo Mukashyaka n’umugabo we Ngarambe hamwe na Manirafasha Norbert badahakana ko bagiye mu nama bavuga ko barimo bashaka amakuru bashyikiriza ubuyobozi bw’u Rwanda ku biri gutegurwa na FDLR, ntibagaragaza ibimenyetso byerekana ko bakoranaga na Leta y’u Rwanda cyangwa ko ibyo bashinjwa babeshyerwa.

Mukashyaka avuga ko ababazwa no kuba afunzwe kandi yaragiye atanga amakuru afasha igihugu kuko ariwe watanze amakuru yatumye umuhanzi Kizito Mihigo atabwa muri yombi, kuko Mukashyaka yafashwe tariki ya 24 Werurwe 2014 Kizito agafatwa mu ntangiriro z’ukwezi kwa Mata 2014.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

icyo nicyo gihembo cy’abantu bakoreshwa n’inda zabo bakisha abo bavukana,nibabakanire urubakwiye

umutesi yanditse ku itariki ya: 25-03-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka