Rubavu: Abaregwa gufatanya na FDLR bagejejwe imbere y’ubutabera

Abantu 12 bareganwa na Mukashyaka Saverina ibikorwa byo gukorana na FDLR mu mugambi wo kugirira nabi igihugu, ubufatanyabikorwa mu bikorwa by’iterabwoba hamwe n’ubugambanyi, ku wa 24 Werurwe 2015 bagejejwe imbere y’urukiko rukuru, urugereko rwa Musanze ruri kuburanisha abaregwa ku byaha bakoreye mu Karere ka Rubavu ari naho bari kuburanira.

Mukashyaka Saverina niwe uyoboye urutonde rugizwe n’umugabo we Ngarambe Emmanuel, Manirafasha Norbert, Ntabwoba Jean Damascène, Maniraguha Gilbert, Umubyeyi Chance, Semajeri Elie, Ruhamanya Jean Marie Vianney, Bizimungu Jean Bosco, Twizeyimana Fidèle Kidega, Ndarusaniye Alphonse, Uwamahoro Virginie na Butsitsi Alphonse. Aba bose kuva bafatwa muri Werurwe 2014 nibwo bagejejwe imbere y’ubutabera mu Karere ka Rubavu.

Mukashyaka ufite amapingu unitwikiriye mu mutwe niwe ufatwa nk'inkingi ya mwamba muri uru rubanza.
Mukashyaka ufite amapingu unitwikiriye mu mutwe niwe ufatwa nk’inkingi ya mwamba muri uru rubanza.

Nk’uko byagaragajwe n’ubushinjacyaha, Mukashyaka n’abo bareganwa ibyaha bakurikiranyweho birimo kugambirira kugirira igihugu nabi bakorana na FDLR, umutwe Leta y’u Rwanda ifata nk’uw’iterabwoba ukorera mu Burasirazuba bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo.

Mukashyaka uyoboye urutonde aregwa kuba ariwe winjije abandi mu mugambi wo gukorana na FDLR, ndetse bakitabira amanama atandukanye n’abayobozi ba FDLR babasabaga gushaka imisanzu n’urubyiruko rwinjizwa mu gisirikare cya FDLR.

Ubushinjacyaha bwagaragaje bamwe mu binjijwe mu mutwe wa FDLR barimo Lt Col Itangayenda Frederic uzwi nka Ninja wari se wabo wa Mukashyaka wabyanze, ariko hakaba n’abandi bemeye barimo uwitwa Karemera, Gakumba, Kavutse na Mutimura.

Bushingiye ku makuru abaregwa batanze kimwe n’abandi bagiye bashaka kwinjiza muri FDLR, ubushinjacyaha buvuga ko bamwe mu baregwa bagiye bashyikiriza imisanzu FDLR harimo Ruhamanya watanze ibihumbi 500 by’amafaranga y’u Rwanda.

Abaregwa gukorana na FDLR ubwo bari bagejejwe aho bagomba kuburanira.
Abaregwa gukorana na FDLR ubwo bari bagejejwe aho bagomba kuburanira.

Manirafasha Norbert we yari ashinzwe gukusanya imisanzu iva mu Rwanda no hanze inyuze kuri Western Union yabikuzaga akoresheje indangamuntu y’umukozi we, Muhawenimana Faustine.

Abaregwa bahakana ibyaha bakurikiranyweho. Mukashyaka avuga ko yari asanzwe akorera muri RDC kandi ahura n’abayobozi ba FDLR ariko yashakiraga amakuru u Rwanda kandi hari abayobozi yayahaga, bityo atagombye kuba ari mu butabera.

Abajijwe n’urukiko ibimenyetso bimushinjura ibyo aregwa n’ubushinjacyaha, Mukashyaka ntiyabigaragaje akavuga ko yakoranaga n’inzego zishinzwe iperereza mu Rwanda, ndetse n’umunsi yafatiweho ngo yari yavuganye n’uwitwa Mananganji uba muri FDLR washakaga ko amugezaho amafaranga yari guhabwa na murumuna we uba i Gakenke.

Bamwe mu baturage bari baje gukurikirana urubanza ruregwamo abaturanyi babo.
Bamwe mu baturage bari baje gukurikirana urubanza ruregwamo abaturanyi babo.

Mukashyaka ugaragaza kumenya imikorere ya FDLR n’abayobozi bayo avuga ko amakuru yayikuragamo yayagezaga ku bayobozi, akavuga ndetse ko mu w’2010 yatumye hafatwa umuntu wateraga ibisasu (grenade) mu Mujyi wa Gisenyi.

Nta kimenyetso yashoboye kugaragaza mu byo atangaza uretse amazina y’abo ahamya ko bakorana hamwe na nimero zabo. Ariko mu gihe bamubazaga uburyo yakoreshaga mu gutanga amakuru ntiyabugaragaje.

Uru rubanza rwasubitswe hashoboye kwisobanura abantu batatu barimo Mukashyaka, umugabo we Ngarambe na Manirafasha Norbert bose bahakanye ibyaha, rukazakomeza ku wa gatatu tariki ya 25 Werurwe 2015 abasigaye biregura.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka