Roma : Papa Francis ku cyumweru ababikira bamwitendetseho abura amahwemo

Kuri iki cyumweru tariki 22 Werurwe 2015, Umushumba wa Kiliziya Gatolika, Francis, kuri Katederali ya Naples ababikira ngo bari bamuriye bunguri kubera kumwishimira nk’umuntu bemera byarenze igipimo.

Inkuru dukesha metro.co.uk iragira iti « Ubusanzwe ababikira ntibemerewe kwitsiritana n’abagabo kuko n’ubundi imyemerere ibabuza no kubana n’abagabo. »

Papa aganiriza ababikira byabarenze.
Papa aganiriza ababikira byabarenze.

Ikomeza uvuga ko ku cyumweru hari abagize amahirwe yo guhura n’umwe mu bagabo bemera cyane kurusha abandi bose muri iyi isi, hafi no kumugereranya n’Imana ubundi bamubuza amahwemo biratinda.

Uwo ngo akaba ari Pape Francis wagabweho igitero n’ababikira batagira ingano, maze umwe mu bakaridinari b’ibyegera bye avuza induru ati « Amaherezo baraza kumumira bunguri. »

Uyu mubikira uri nyuma mu ifoto uko ameze ni byo byibazwaho cyane.
Uyu mubikira uri nyuma mu ifoto uko ameze ni byo byibazwaho cyane.

Ngo bari barimo kuvuza induru boshye abangavu barimo kureba concert y’itsinda bemera cyane, iyi nkuru iratanga urugero ry’itsinda ryitwa One Direction.

Papa ngo baramusimbukiye, ashiduka batangiye kumutwara intambike kubera kumukunda cyane, iyo musenyeri mukuru wa Naples atahagoboka ngo abacyahe ngo aka Papa kari gashobotse.

Cardinal Crescenzio na we wari hafi ya Papa yagize ati « Namwe ni murebe rwose, aba babikira, ni abo mu gice cy’abemerewe gusohoka bagasabana n’abantu, ubu se iyo aza kugwa mu gaco k’ababikira batajya basohoka byari kugenda bite? »

Gasana Marcellin

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 9 )

Yewe Imana nyo mucamanza tubiyirekere tutabicumuriramo ku imyaka ishize ari 2015 Yesu avuye ku isi. Niba ari abantu babyihangishijeho bizasenyuka, ari niba ari Imana? tutavaho turwanya Imana.Paul ati IKIRUTA NI UKUDASHA, ARIKO NIBA....Hitamo imara ipfa.

mukama yanditse ku itariki ya: 26-04-2015  →  Musubize

uwo ati mwagiye mwandika ibyo muzi? hehehehe! ko ababaye ra? ahagarariye inyungu za vatikani? namugira inama yo kwandikira ruriya rubuga metro.co.uk ndabona ari yo soko y’inkuru

kalnda yanditse ku itariki ya: 29-03-2015  →  Musubize

uwo ati mwagiye mwandika ibyo muzi? hehehehe! ko ababaye ra? ahagarariye inyungu za vatikani?

kalnda yanditse ku itariki ya: 29-03-2015  →  Musubize

mwagiye mwandika ibyo muzi koko? Nta soni???

Byoggo yanditse ku itariki ya: 24-03-2015  →  Musubize

EREGA NTIBAKATUBESHYE KUKO NABO NI ABANTU KDI IBYO BIYISE NTAHO BYANDITSE.NAHO UBUNDI AHO KWIFUZA BAKORE IBYAVUZWE N,UWITEKA

BENOIT 24 yanditse ku itariki ya: 24-03-2015  →  Musubize

biyemeje kuvuguruza imana, imana iti sibyiza ko uyumuntu aba wenyine papa ati agomba kuba wenyine bamwe bahisemo kumvira papa ngonimana yahe? kwisi azabajyanahe? kwisi twebwe iwacu nimwijuru

gashema yanditse ku itariki ya: 24-03-2015  →  Musubize

Birashoboka Kuba Badaheruka Kuseka Numuhungu ,Bambi Babareke Nabo Bikundanire Nabahungu Naho Ubundi Bazicwa Nifpa Ryabo Lov

Uganda yanditse ku itariki ya: 23-03-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka