Rubavu: Kwivumbura ku buyobozi bw’ishuri bitumye bagiye kugurirwa Mudasobwa

Abanyeshuri bo mu Rwunge rw’amashuri rwa Shwemu ruri mu Murenge wa Rugerero, Akarere ka Rubavu bongeye gusubira mu masomo nyuma y’uko ababyeyi n’abayobozi b’ikigo bemeye kubagurira mudasobwa zo kwigiraho, kuko izari zisanzwe zatanzwe n’ikigo cy’igihugu gishinzwe uburezi (REB) zibwe.

Abanyeshuri biga mu mwaka wa gatanu mu rwunge rw’Amashuri rwa Shwemu, tariki ya 13 Werurwe 2015 bafashe umwanzuro wo kureka amasomo bajya kugeza ikibazo cyabo ku buyobozi bw’umurenge, kuko barangije igihembwe cya gatatu umwaka wa 2014 ndetse bagatangira igihembwe cya mbere cya 2015 badakoresha mudasobwa, mu gihe biri mu masomo bigishwa mu ishami ry’ubumenyi bw’ikoranabuhanga, ubukungu n’imibare (Computer Science, Economics and Mathematics).

Abanyeshuri bari barambiwe kutagira mudasobwa kandi iri mu masomo y'ingenzi biga.
Abanyeshuri bari barambiwe kutagira mudasobwa kandi iri mu masomo y’ingenzi biga.

N’ubwo ubuyobozi bw’ikigo butarebye neza abanyeshuri kubera kumenyekanisha ikibazo ahubwo bagafatwa nk’abagira imyitwarire mibi, inama y’ababyeyi, abarezi, abayobozi b’ikigo n’Umurenge wa Rugerero yateranye tariki ya 14 Werurwe 2015 yemeje kugurira abana mudasobwa nshya kugira bakomeze amasomo yabo.

Tariki ya 20 Werurwe 2015, Nkundiye Jean Marie Vianney, ushinzwe uburezi mu Murenge wa Rugerero, avugana na Kigali Today, yatangaje ko ikigo cyasabwe kugura nibura mudasobwa eshanu kugira ngo abana bazigireho, ariko mu gihe zitaraboneka ikigo cya Shwemu kizajya gitira ishuri rya Collège Inyemeramihigo risanzwe rifite mudasobwa nyinshi.

Ikigo cya Shwemu cyari gisanganywe mudasobwa 12 ariko haza kwibwa zirindwi izindi enye zibwa ibikoresho ku buryo zidakoreshwa, bituma abanyeshuri badashobora gukurikira amasomo yabo uko bikwiye.

Mukanoheli Adèline, umuyobozi wa Shwemu avuga ko mu gusimbuza mudasobwa zibwe ikigo kizagura ebyiri naho ababyeyi bagateranya amafaranga agura izindi esheshatu, kandi igihembwe cya kabiri umwaka wa 2015 kigatangira zamaze kugurwa.

Mu gushakira igisubizo kirambye ikibazo cy’ubujura, ikigo cyashyizeho abazamu basanzwe ariko hiyongeraho n’inkeragutabara, kugira ngo umutekano w’ibikoresho by’ishuri byibwa bitazasubira.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Abo bana bafite mumutwe

Nzabana adrien yanditse ku itariki ya: 22-03-2015  →  Musubize

ahubwo se waba wiga iki mu gihe wiga computer programming nta computer wigiraho, wajya wandika amacode muri Musana se?

h yanditse ku itariki ya: 21-03-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka