Nyagatare: Kubura abaforomo byadindije ivurwa ry’abaturage ba Bubare

Mu gihe abaturage bo mu Mudugudu ba Bubare mu Kagari ka Rugarama, Umurenge wa Rwempasha mu Karere ka Nyagatare bavuga ko bubakiwe ivuriro (Poste de Santé) kugira ngo babonere bugufi serivisi z’ubuzima none rikaba rimaze amazi atandatu ryaruzuye ariko ridakora, Ubuyobozi bw’Ibitaro bya Nyagatare n’ubw’akarere buvuga ko biterwa no kubura abaganga ndetse n’ibikoresho.

Iri vuriro rito rya Bubare ryatangiye kubakwa ku bufatanye bwa minisiteri y’ingabo n’abaturage ku wa 17 Kamena umwaka wa 2014. Nyuma y’amezi 2 gusa inyubako ngo yari imaze kuzura ariko abaturage bakibaza impamvu badatangira kuvurwa.

Ubuyobozi buratanga icyizere ko iyi Poste de Sante ya Bubare muri Gicurasi 2015 izaba ikora.
Ubuyobozi buratanga icyizere ko iyi Poste de Sante ya Bubare muri Gicurasi 2015 izaba ikora.

Utetiwabo Speciose, Umujyanama w’Ubuzima mu Mudugudu wa Bubare ahubatse iri vuriro, kimwe n’abandi baturage, avuga ko bategereje ko batangira kuvurwa ariko amaso agahera mu kirere.

Utetiwabo akavuga ko bigira ingaruka mu kazi kabo ko gukangurira abantu kwivuza, kuko ngo hari abakirembera mu ngo kubera ko ikigo nderabuzima cya Rwempasha kibari kure ndetse ngo hari n’abakijya kugura imiti mu gihugu cya Uganda kuko ho ari hafi.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare buvuga ko iki kibazo kitari kuri iri vuriro rito rya Bubare gusa kuko ngo hari n’ahandi amavuriro nk’aya yuzuye ariko ataratangira kuvura.

Musabyimana Charlotte, Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare Wungirije ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage avuga ko isoko ryo kugura ibikoresho birimo intebe, ameza n’utubati two kubikamo imiti ryatanzwe kandi biri hafi kuboneka.

Uretse ibi bikoresho bizatangwa n’akarere, ngo iby’ibanze byagombaga gutangwa na Minisiteri y’Ubuzima byarabonetse.

Gusa, Doctor Ruhirwa Rudoviko, Umuyobozi w’Ibitaro bya Nyagatare, avuga ko imbogamizi igihari ari ukubona abakozi kuko abagomba gukora ku mavuriro nk’aya ari abize ubuforomo mu mashuri yisumbuye kandi bitakibaho mu Rwanda.

Ngo abari bahari bose bongereye amashuri ababoneka bakaba ari abize hanze y’igihugu bisaba ko babanza kwandikwa mu Rugaga rw’Abaforomo mu Rwanda bakabona guhabwa ibizamini bibemerera akazi. Yizeza ariko ko bitazarenza Gicurasi amavuriro nk’aya ataratangira gukora.

SEBASAZA Gasana Emmanuel

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ikibazo kiri hose nabakora ahandi ntibishimiye bavuga ko ikiganga kitabaryohrye kubera guhembwa intica ntikuze! nawe se ko wakoraga ahantu bagskurikizaa uburambe bakakongerera umushahara none mukiganga ho babagabanyiriza imishahara huri kwezi ? uburyo ubu cyubatse ntibibashimishije bakora akazi kenshi karenze ubushobozi bwabo ariko umushahara babona! yewe bavuga ko ikiganga cyababihiye!

mukundente Addy yanditse ku itariki ya: 18-03-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka