Ngororero: Bahishuye ibanga rituma bitwara neza muri Mutuelle de Santé

Umuyobozi w’akarere ka Ngororero, Ruboneza Gedeon, avuga ko ubuyobozi bw’akarere n’abashinzwe ubwisungane mu kwivuza bafashe ingamba zo gukaza raporo kuri mitiweli, ku buryo buri cyumweru batanga raporo yuzuye igaragaza ko icyo cyumweru kitabiriwe.

Ruboneza avuga ko mu karere ayoboye nta buriganya cyangwa ibyo bita tekiniki (technique) bihaba, bityo imibare y’amafaranga bakira ikaba ihura n’umubare w’abaturage batanze ubwisungane mu kwivuza kandi bakabyitabira ari benshi.

Avuga ko ibanga rihari ari uko buri wa gatanu w’icyumweru abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge n’abashinzwe ubwisungane mu kwivuza ku bigonderabuzima bagatanga raporo. Izi raporo ziba zisinyweho n’aba bombi kongeraho ushinzwe imiberehomyiza mu murenge.

Buri raporo igenda iherekejwe n’impapuro zigaragaza ko umubare w’abatanze ubwisungane ihura n’amafaranga batanze kandi ko ari kuri konti.

Muri aka karere kigeze kubamo abayobozi b’inzego zibanze barigisaga misanzu y’abaturage, ubu nta muntu wemerewe kumara amasaha 24 afite mu mufuka we amafaranga ya mitiweri.

Muri uko gukora neza, mu mwaka ushize wa 2013/2014, ubwisungane mu kwivuza muri aka karere bwasaguye amafaranga y’u Rwanda miliyoni 426, ubu akarere kakaba gasaba ko kazihabwa zigakoreshwa mu kubaka ikigonderabuzima kuko yavuye mu baturage bako.

Muri aka karere kandi havugwa ko ubwisungane mu kwivuza bwishyurira ku gihe ibitaro byo muri aka karere mu gihe hari aho byamburwa.

Dr Ahishakiye Emmanuel uyobora ibitaro bya Muhororo avuga ko imikorere y’ubwisungane mu kwivuza ku birebana no kubishyura serivisi ibitaro biha abanyamuryango ba mitiweri ari ntamakemwa.

Kuri ubu akarere ka Ngororero kageze kuri 80,01% mu kwitabira ubwisungane mu kwivuza ariko intego ikaba ari uko birangirana na Werurwe 2015 bageze kure y’aha. Ubu aka karere kari ku mwanya wa mbere muntara y’Iburengerazuba, kakaza kuwa gatanu mu gihugu hose.

Ernest Kalinganire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

iri banga rero bazaribwire nahandi byanze maze naho batere imbere muri byose

steven yanditse ku itariki ya: 16-03-2015  →  Musubize

Joseph, ku bigaragara iyo mibare utanga irimo technique nimwe mukomeza guhombya igihugu. Ubury bworoshye Ngororero ivuga ko yasaguye miliyoni 426! Kamonyi mwasaguye angahe? Uzi icyo bita Goss’s Curve (Courbe de Goss)? Ibintu byose burya wabisobanura na science kubera bamwe bize nabi bajya imbere yacu bakavuga ibyo bishakiye tugaceceka bakagirango batwemeje. Ngaho interpreta iyo mibare yanyu uyishyize kuri curve niba udasobanukiwe icyo mvuze, sanga umustatician wize(!) akubwire icyo bivuze n’impamvu nta Karere na kamwe cg urwego rwakagombye kuzongera gutanga rapport imeze ityo coz it’s nonsense. Ni ibanga nakwibiraga: 95% coverage bivuze false and widely adjusted data in a program like CBHI scheme! Nicyo twita technique. Ubanza rero mukeneye umuconsultant uzabafasha kudaseba muri evaluation y’imihigo. Tugire amahoro.

Rangira yanditse ku itariki ya: 16-03-2015  →  Musubize

Nubundi arashoboye!Muzabaze n’ahoyagiye ayobora mbere yokuba mayor?Twahoraga turabambere.

Joseph yanditse ku itariki ya: 15-03-2015  →  Musubize

bazaze kamonyi tuzege kuri 95% tubasangize ibanga dukoresha cyane cyane ibimina.

elias yanditse ku itariki ya: 14-03-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka