Ruhango: “Yaturokoye jenoside atuvura ibikomere byayo akwiye indi manda” - Abavuwe n’abasirikare

Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bagifite ibikomere ku mubiri basigiwe nayo, barasaba ko itegeko nshinga ryakongera rigahindurwa Perezida Paul Kagame agahabwa indi manda, kuko bazi neza aho yabakuye, aho yabagejeje n’icyerekezo afitiye Abanyarwanda.

Aba baturage babitangaje nyuma y’iminsi mike ingabo z’igihugu zitangiye kuvura abasigiwe ibikomere by’umubiri na Jenoside, mu gikorwa zise Army week, kiganje kuvura indwara zitandukanye ku barokotse Jenoside badafite ubushobozi.

Abaturage bitabiriye ari benshi kandi hafi ya bose baravurwa.
Abaturage bitabiriye ari benshi kandi hafi ya bose baravurwa.

Ruhezamihigo Jean d’Amour, utuye mu mudugudu wa Nyarugenge akagari ka Burima umurenge wa Kinazi mu karere ka Ruhango, afite ubumuga bw’ukuguru, avuga ko bashyigikeye ko umukuru w’igihugu yakongera akabayoborera indi manda, ubuzima bwabo bugakomeza kuba bwiza.

Ati “Yaturokoye Jenoside, atugarurira ikizere cyo kubaho, dore n’ubu aracyadukurikirana, ubwo se iyo atabawe, tuba turihe? Tuba tubayeho gute se? oya itegeko nshinga barihindure twongere tumutore.”

Ruhezamihigo Jean d'Amour ngo bazi aho umukuru w'igihugu yabakuye naho abagejeje.
Ruhezamihigo Jean d’Amour ngo bazi aho umukuru w’igihugu yabakuye naho abagejeje.

Ruhezamihigo kimwe n’abagenzi bavuriwe indwara zitandukanye mu bitaro bya Ruhango, Bvuga ko Abanyarwanda bose bakwiye kureba kure, bakamenya neza ikerekezo umukuru w’igihugu abafitiye, bityo bagahaguruka bakamutorera indi manda.

Igikorwa cyo kuvura indwara zitandukanye abarokotse Jenoside mu karere ka Ruhango cyakozwe n’ingabo z’igihugu, cyatangiye guhera tariki 9/03/2015, gisozwa tariki 13/3/2015 havuwe hafi abantu 2000.

Inzobere zo mu bitaro bya Kanombe zaje kuvura abasigiwe indwara na jenoside mu Ruhango.
Inzobere zo mu bitaro bya Kanombe zaje kuvura abasigiwe indwara na jenoside mu Ruhango.

Zimwe mu ndwara bavuwe harimo izo mu kanwa, mu nda, uruhu n’amagufa. Hari bamwe batashoboye kuvurwa, bahabwa gahunda yo kuzajya ku bitaro bikuru bya gisirikare i Kanombe.

Eric Muvara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Yego nanjye ndi umwe mubashyigikiye ko Perezida wacu Paul Kagame yongera kwiyamamaza, uzabasha kumuvugisha imbonankubone azabimutubwirire ko twifuza gukomeza kumubona ari umuyobozi wacu kuko arabishoboye. Rwose igihe cyose agifite imbaraga natubabarire, nizishira bigaragara tuzabone gupfa gutora uwundi. Hari Umuntu nigeze kumva avuga mu bitangazamakuru ko ngo dukwiye kureba undi, yego ngira ngo wenda yaba ahari ariko nkibaza nti ese ko ushoboye uwo murimo twamaze kumubona uwo wundi bifuza kutuzanira ninde? Ni uwahe? Icyerekana ko yashobora kuyobora u Rwanda kirihe?. Barashaka se abo kumenyereza akazi kubera iki umenyereye ahari. Mumenye ko twifuza ibikorwa kurenza amagambo. Kagame wacu turagushyigikiye

Issa yanditse ku itariki ya: 14-03-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka