Rutsiro: Yikase igitsina anitema ibirenge ngo kubera ko bamubeshyeye ko yasambanyije abana

Umusore witwa Kwihangana Fils uri mu kigero cy’imyaka 19 utuye mu Kagari ka Karambo, Umurenge wa Mukura ho mu Karere ka Rutsiro mwene Nyirinkindi Callixte na Murekatete Odette yahisemo kwikata igitsina no kwitema amaguru nyuma y’uko ngo bamubeshyeye ko yasambanyije abana bari mu kigero cy’imyaka 3.

Byabaye kuri uyu wa 10 Werurwe 2015 ahagana mu maa kumi z’umugoroba ubwo yari afungiye ku Murenge wa Mukura ku wambere yarangiza akajyana na Dasso amuherekeje ku bwiherero ahita yiruka agana iwabo yamabara ubusa afata umuhoro iwabo bamureba ababwira ko aho kubeshyerwa yabura ubuzima atangira kwikata.

Kwihangana wari usanzwe ari umukarani-Ngufu yiyemerera ko yashatse kwikata igitsina kubera ko ngo nyuma yo kumva ko no mu buzima bwe atararyamana n’umukobwa yahisemo gukata bimwe mu bice by’intandaro yo kubeshyerwa.

Yagize ati” Njyewe nkimara gufungwa bambeshyera ko nasambanyije abana bato ku ngufu nahise ntekereza kwikata ingingo zanjye kuko ari zo ntandaro zo kumbeshyera kuko iyo mba ntazifite ntibari kumbeshyera.”

Kwihangana ngo icyamubabaje cyane ni ukuntu ngo yashobora no kuryamana n’abakobwa bakuze ariko agashinjwa utwana duto.

Ise umubyara Nyirinkindi Callixte yemera ko ubwe yamwiboneye ari gukata igitsina cye ariko ngo kubera ko yarameze nk’igisimba atinya kumufata ni bwo yahuruje abaturanyi basanga yamaze kwikata aryamye hasi bamujyana kwa muganga.

Abana ashinjwa gusambanya, umwe ni uwa se wabo ari na we wamushinje. Ngo intandaro yo kumukeka ni uko yaharuraga ku rugo rw’umuturanyi abo bana bakamufasha kujugunya imyanda abemerera bombo.

Ubu Kwihangana nyuma yo kumuzana kuri Sitasiyo ya Polisi ya Gihango yahise imujyana kwa muganga ku ivuriro rya Congo-Nil naho abana bakaba barajyanywe ku bitaro bya Kibuye hakaba hagitegerejwe igisubizo.

Mbarushimana Aimable

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 11 )

yewe isi irashaje kbsa uwo mutipe ni danger.

rosine yanditse ku itariki ya: 11-04-2015  →  Musubize

ubwose nukugirango ahishe ibimenyetso ni danger.

ALPHONSE yanditse ku itariki ya: 31-03-2015  →  Musubize

Ibyo yakoze ntabwo ari iby’umuntu muzima ahanwe ku byaha bibiri yakoze kuko umubiri ntabwo ari uwe ngo awutware uko ashaka.

emmy yanditse ku itariki ya: 25-03-2015  →  Musubize

Iki cyemezo kirakaze ariko kizamurinda ko yakongera gukekwaho icyi cyaha. yakemuye ikibazo ku buryo burambye! gusa nizere ko yasize akamufasha kwihagarika.

nzungu yanditse ku itariki ya: 24-03-2015  →  Musubize

UBWOSE AJYIRA UMUTIMA

LUCKY yanditse ku itariki ya: 16-03-2015  →  Musubize

NUMIWE UWOMUNTU NIDANGER

LUCKY yanditse ku itariki ya: 16-03-2015  →  Musubize

eehh! uwo mutype ni danger azi gufata ibyemezo kbs

mutabazi anasius yanditse ku itariki ya: 14-03-2015  →  Musubize

NIHAKORWE IPEREREZA RYIMBITSE WENDA HARIGIHE YABA ARENGANA CYAGWA AKABA YABITEWE NICYIMWARO

UWACU YVES REMY yanditse ku itariki ya: 14-03-2015  →  Musubize

Yewe kabisa uwo musore nta binya agira mu maboko!!

Alias yanditse ku itariki ya: 13-03-2015  →  Musubize

UKOYABIGENZAKOSE,NIBAYANZEGUHANWA KWISI!NAHO AGIYIBIHANO;BIRAMUTEGEREJE GUSANUKUMIRWA!HAKORWISUZUMA WASANGA YARAFITUBURWAYI BWOMUMUTWE.

Umuraza Editta yanditse ku itariki ya: 13-03-2015  →  Musubize

uwomusore afite umutima ukomeye

ronad yanditse ku itariki ya: 13-03-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka