Uburasirazuba: Abana ni bo ndorerwamo y’ejo hazaza h’umupira w’amaguru

Mu turere 7 two mu Ntara y’Iburasirazuba ngo banyotewe no kubona iterambere ry’umupira w’amaguru kandi ugashingira ku bana bakiri bato kugira ngo bazakurane imbaraga n’ubuhanga muri uyu mukino, bityo bazajye batoranywamo abakinnyi bo mu makipe akomeye mu gihugu, nibiba ngombwa bagere no mu mahanga.

Muri utu turere, usanga hari ibigo bitandukanye byigisha abana bari hagati y’imyaka 4 na 17 umupira w’amaguru. Ibyinshi bikora mu mpera z’icyumweru kuko mu minsi y’imibyizi abana baba bagiye ku ishuri.

Babifashijwemo n'abatoza abana ngo barakura bakavamo abakinnyi bakinira amakipe akomeye mu Rwanda. Ngo babonye ubufasha burenzeho bagera kure harenze aho.
Babifashijwemo n’abatoza abana ngo barakura bakavamo abakinnyi bakinira amakipe akomeye mu Rwanda. Ngo babonye ubufasha burenzeho bagera kure harenze aho.

Mu turere tutarimo ibigo bifatika byigisha uyu mukino, na ho usanga barashyizeho uburyo bubafasha kubikurikiranira hafi ku buryo abana bagenda bahurizwa ahantu mu mirenge mu gihe cy’ibiruhuko, bityo bakagerageza kubatoza ari na ko babategurira amarushanwa abahuza n’abandi.

Muri iyi nkuru, turabagezaho uko iyi gahunda yo guteza imbere umupira w’amaguru mu bana bato yifashe mu turere 7 tw’Intara y’Iburasirazuba.

Bugesera

Nta shuri cyangwa ikigo cyihariye bitoza umupira w’amaguru abana bato, ndetse nta n’ikigo gifatika gitegura aba bana cyakora hari bamwe bagiye bafata gahunda yo gutoza abana umupira w’amaguru mu gihe cy’ibiruhuko, nk’uko byemezwa n’umukozi w’Akarere ka Bugesera ushinzwe Urubyiruko, Umuco na Siporo, John Gasana.

Gasana John, Umukozi ushinzwe Urubyiruko, Umuco na Siporo mu Karere ka Bugesera avuga ko mu Bugesera nta buryo bwihariye bwo gutoza abana ruhago.
Gasana John, Umukozi ushinzwe Urubyiruko, Umuco na Siporo mu Karere ka Bugesera avuga ko mu Bugesera nta buryo bwihariye bwo gutoza abana ruhago.

Nk’uko bitangazwa n’uyu mukozi, ngo aba bana bari munsi y’imyaka 15 batozwa mu gihe cy’ibiruhuko kuko ari bwo baba bafite umwanya naho ngo mu gihe cy’amasomo, abana baba biga kandi banataha bagafasha ababyeyi babo imirimo.

Muri aka karere, ngo mu gihe cy’ibiruhuko, bahuza abo bana maze bakabashakira amarushanwa hagati yabo mu rwego rwo kugana ku ntumbero y’akarere ka Bugesera yo kuzagira abana bafite ubushobozi bwo gukinira ikipe y’aka karere, Bugesera FC.

Mu Karere ka Bugesera ngo harabarirwa amakipe agera ku 8 atoza abana mu gihe cy’ibiruhuko, akaba ari mu mirenge itandukanye nka Nyamata, Gashora, Rweru na Mayange.

Gatsibo

Akarere ka Gatsibo gafite ibigo byigisha umupira w’amaguru 18. Bibarizwamo abana basaga 200. Abahungu n’abakobwa.

Gatsibo, inzego zitandukanye zirimo n'ababyeyi bashyigikiye guteza imbere football y'abana.
Gatsibo, inzego zitandukanye zirimo n’ababyeyi bashyigikiye guteza imbere football y’abana.

By’umwihariko Centre ya Kiramuruzi imaze imyaka igera ku 11 ishinzwe, imaze gutanga abakinnyi mu makipe yo mu cyiciro cya mbere nka Ndayishimiye Celestin wakiniye U-17 akaba yaragiye no muri Mexique, ndetse ubu ikaba ifite abakinnyi 37 mu makipe y’ikiciro cya 2.

Iyi Centre ya Kiramuruzi ifite abana itoza kuva ku myaka 4 kugera kuri 17. Aka karere ngo gafite intego yo kugira ikipe iri mu cyiciro cya kabiri ariko ngo imbogamizi iracyari amikoro.

Kayonza

Abana bari munsi y’imyaka 15 ngo bategurwa neza kuko bafite abatoza babafasha mu myitozo yabo ya buri munsi, ku buryo ngo hari icyizere ko ahazaza h’umupira w’amaguru mu Rwanda ari heza.

Abana bakina muri za akademi aho bishoboka ngo bakomeza gufashirizwa ku mashuri bigamo.
Abana bakina muri za akademi aho bishoboka ngo bakomeza gufashirizwa ku mashuri bigamo.

Nubwo mu gihe cy’amasomo abo bana batatana kubera ko baba biga mu mashuri atandukanye, aho bishoboka ngo bakomeza gukurikiranwa n’abatoza babo mu bigo by’amashuri baba bigamo, ariko by’umwihariko mu mpera z’icyumweru bagahurizwa hamwe nk’uko Rutayisire Gerard ushinzwe kuzamura iterambere ry’umupira w’abana muri Akademi ya Kayonza yabitangarije Kigali Today.

Rutayisire avuga ko batangiye gutegura abana bakiri bato kuva ku myaka itanu, ku buryo ngo hari icyizere ko bazajya kugera ku myaka 11 bahagaze neza mu mupira mu gihe abashinzwe siporo mu mirenge n’ababyeyi b’abo bana batateshuka ku nshingano zabo zo gufatanya n’abatoza gukurikirana abo bana.

Bamwe mu bana twasanze mu ishuri rya Kayonza Modern Secondary School aho bakurikiranwa n’abatoza bo muri Akademi ya Kayonza, bavuga ko bafite icyizere cy’ahazaza nk’uko Niyonsenga Prince wiga muri iryo shuri yabidutangarije.

Ati “iyi gahunda ni nziza cyane kuko igiti kigororwa kikiri gito. Ibi bigenda bidufasha gutera imbere kuko uko umuntu akina imikino myinshi bimuha kumenyera amarushanwa ku buryo byazanatugirira umumaro ejo hazaza.”

Nubwo aba bana bemeza ko iyi gahunda ari nziza, ngo iracyafite imbogamizi zirimo kuba bimwe mu bigo by’amashuri bigamo bidaha agaciro imikino bigatuma umwana adirindira igihe ari ku ishuri nk’uko umutoza wabo, Rutayisire Gerard abivuga.

Yongeraho ko amarushanwa ahuza ibigo by’amashuri na yo atagishyirwamo imbaraga mu mashuri amwe n’amwe, kandi ari hamwe mu hantu abana bagaragariza impano zabo, bikaba byanatuma bafashwa kuzizamura.

Yongeraho ko abashinzwe siporo mu nzego zitandukanye kugeza muri minisiteri ifite siporo n’umuco mu nshingano bakwiye kongera guha agaciro ayo marushanwa kuko ari kimwe mu byakunganira izo za akademi z’abana bari munsi y’imyaka 15.

Kirehe

Mu rwego rwo gutegura ejo hazaza h’umupira w’amaguru, Akarere ka Kirehe gafite gahunda yo kuzamura abana bafite impano. Ni nyuma yo gushinga ibigo binyuranye abana bitorezamo umupira w’amaguru mu byiciro byose hagati y’imyaka 8 na 20.

Kirehe ngo n'ibigo byigisha abakobwa ruhago bimaze gutera imbere.
Kirehe ngo n’ibigo byigisha abakobwa ruhago bimaze gutera imbere.

Ngendakumana Anastase ushinzwe Urubyiruko, Umuco na Siporo mu Karere ka Kirehe, avuga ko imikino y’abana ihagaze neza mu karere haba mu mashuri abanza no mu yisumbuye.

Muri aka karere ngo imikino yo mu mashuri (Sports scolaires) ifite imbaraga n’amikoro kuko abana bahabwa ibikoresho bya ngombwa hakiyongeraho n’ibigo biri mu mirenge itandukanye bifasha abana bari hagati y’imyaka 10 na15.

Ngo nubwo ikigo gifite ingufu ari icyo mu murenge wa Kirehe cyitwa “Intaganzwa” gifite abana b’abahungu 213 n’abakobwa 48, ngo no mu Murenge wa Nasho na Gahara hari ibigo bikomeye kandi ngo gahunda ni uko mu mirenge 12 igize akarere, hashingwa ibigo byigisha umupira uhereye mu bana bato.

Niyonzima Valentin, umutoza wa “Centre Intaganzwa” avuga ko yoherejwe na Minisiteri y’Umuco na Siporo gutoza abana ba Kirehe kandi akavuga ko azakomeza gukora ibishoboka byose kugira ngo aba bana batange umusaruro.

Intego ngo si ugukina bishimisha gusa ahubwo ngo ni ugushaka uburyo bwo gufasha abana bafite impano mu mupira w’amaguru, kuzamuka bakagera ku rwego rw’igihugu.

Ngoma

Mu karere ka Ngoma, abana bakora imyitozo mu mupira w’amaguru ndetse n’ubuyobozi bukabishyiramo umwete mu kubafasha kuko muri abo bana ni ho bateze abakinnyi b’ahazaza h’ikipe ya “Etoile de l’Est “ yo mu Karere ka Ngoma.

Abakobwa ba Gashanda bafite munsi y'imyaka 17 ubu ngo na bo bafite ikipe ya Ruhago kandi ngo ishoboye guhangana n'andi makipe akomeye.
Abakobwa ba Gashanda bafite munsi y’imyaka 17 ubu ngo na bo bafite ikipe ya Ruhago kandi ngo ishoboye guhangana n’andi makipe akomeye.

Kugeza ubu, amakipe afatika y’abana bato bari munsi y’imyaka 15 ahari ni amakipe 13 (13clubs) ari hirya no hino mu mirenge 14 igize akarere cyakora hakaba hari imirenge ine idafite amakipe y’abana.

Imirenge ifite aya makipe yayifashije kwitabira amarushanwa yateguwe n’Akarere ka Ngoma mu rwego rwo gufasha abana mu biruhuko banagaragaza impano bafite mu mupira w’amaguru.

Muri aya makipe, harimo n’ay’abakobwa bari munsi y’imyaka 17, by’umwihariko bakaba baboneka mu mirenge ya Gashanda na Kazo.

Mu rwego rwo kugaragaza impano zabo, abana ngo bajya bahura rimwe na rimwe bakipima.
Mu rwego rwo kugaragaza impano zabo, abana ngo bajya bahura rimwe na rimwe bakipima.

Ikibazo gikomeye kugeza ubu nk’uko bitangazwa n’umukozi ushinzwe Urubyiruko, Umuco na Siporo mu Karere ka Ngoma, Rutagengwa Jean Bosco, ngo ni amikoro make cyane muri aya makipe kuko ngo nta n’ibikoresho nk’imipira bafite. Ibi bikadindiza iterambere ryabo mu mupira w’amaguru.

Mu batoza na ho, ngo nubwo hari ababyitangira bakabatoza, usanga nta bushobozi bafite mu bijyanye n’amasomo mu gutoza cyangwa ngo babe bafite amahugurwa mu gutoza. Ibyo na byo bikaba byaba imbogamizi mu kuba aba bana bakwitabwaho ngo bavemo abakinnyi bakomeye.

Nyagatare

Akarere ka Nyagatare karimo ibigo byigisha umupira bitandatu. Mu bigo bya Nyagatare, Rwimiyaga, Matimba na Rukomo; hari abatoza babihuguriwe ariko batarabona ubumenyi buhagije naho Nyakigando na Karangazi ho abana batozwa n’abantu bigeze gukina umupira w’amaguru.

Abana b'i Nyagatare bo munsi y'imyaka 15 ngo bitabwaho batozwa gukina ruhago.
Abana b’i Nyagatare bo munsi y’imyaka 15 ngo bitabwaho batozwa gukina ruhago.

Twahirwa Theoneste umukozi w’Akarere ka Nyagatare ufite siporo mu nshingano, avuga ko bafite intego yo gukomeza kuzamura impano z’abana hashyirwaho amarushanwa y’imbere mu karere kugira ngo haboneke ikipe ikomeye izajya itanga abakinnyi mu ikipe y’akarere, ubu iri mu cyiciro cya 2.

Aba bana ni na bo bagomba kuzavamo abazitabira irushanwa ry’abatarengeje imyaka 15 ritegurwa mu minsi iri imbere mu gihugu.

Imbogamizi ni uko aba bana biga mu mashuri atandukanye bityo gukora imyitozo no kubakurikirana bikagorana. Ubundi ngo bahurira hamwe mu gihe cy’ibiruhuko.

Centre de Formation ya Nyagatare ifite icyiciro cy’abari hagati y’imyaka 7 kugera ku 9, icy’imyaka 10 kugera ku 12, icy’abafite 13 kugera 15 ndetse n’abayirengeje kugeza kuri 17.

Rwamagana

Akarere ka Rwamagana n’abafatanyabikorwa mu mikino bako, ngo bafite icyerekezo cyo guteza imbere umupira w’amaguru bahereye mu bana bakiri bato kugira ngo bazakurane imbaraga n’ubuhanga bubashoboza gukina mu makipe akomeye yo mu Rwanda ndetse no hanze yarwo.

Aba ni bamwe mu bana bo munsi y'imyaka 15 bo muri Rwamagana Football Training Center.
Aba ni bamwe mu bana bo munsi y’imyaka 15 bo muri Rwamagana Football Training Center.

Muri aka karere, Ikigo “Rwamagana Football Training Center” kimaze imyaka 12 gishinzwe, gitoza abana b’abahungu 78 n’abakobwa 45 bari hagati y’imayaka 6 na 17.

Umuyobozi w’iki kigo, Kamanzi Halidi, usanzwe ayobora Ligue (ya 3) y’Intara y’Iburasirazuba muri ibi bigo by’umupira w’abana, akaba n’Umuvugizi w’“Ihuriro Ijabo” rihuza ibigo byigisha abana bato umupira w’amaguru mu Rwanda, avuga ko bafite intego yo kurera abana bazi umupira w’amaguru ku buryo mu minsi izaza, amakipe yo mu Rwanda azajya akinisha abakinnyi bateguwe kinyamwuga.

Aba bana b'i Rwamagana ngo bafite intego yo kuzavamo abakinnyi bakomeye mu minsi iri imbere.
Aba bana b’i Rwamagana ngo bafite intego yo kuzavamo abakinnyi bakomeye mu minsi iri imbere.

Mu gihe cy’imyaka 12 ishize, iki kigo ngo kimaze kugira abakinnyi bazamutse mu makipe akomeye nka Ndatimana Robert uri muri Rayon Sport, Uwimana Emmanuel (Nsolo) uri muri AS Kigali, Iradukunda Eric uri muri AS Kigali ndetse n’abandi bari mu makipe atandukanye yo mu cyiciro cya kabiri.

Mu mbogamizi iki kigo gihura na zo ngo harimo kutagira amikoro ahagije kuko usanga abatoza “birya bakimara” nta nkunga, bigatuma abana batabona ibikoresho bihagije nk’imipira ndetse ngo niyo amakipe akomeye agiye gukinisha abana barerewe muri iki kigo, ntabwo atanga amafaranga yitwa “indezo” ari na yo yagakwiye gufasha ikigo gutoza abandi bana bakiri bato.

Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Rwamagana ushinzwe imibereho myiza, Yvonne Muhongayire, na we avuga ko aka karere gashishikajwe no guteza imbere siporo bahereye mu bana bato kandi mu byiciro byose.

Ku kibazo cy’amikoro make na we yemera, ngo ubu batangiye kugirana ibiganiro n’abafatanyabikorwa ku buryo ngo mu minsi iri imbere, nubwo adahamya igihe neza, ngo abafatanyabikorwa bazashora imari muri ibi bigo bigatera imbere.

Icyerekezo ni cyiza ariko imbogamizi z’amikoro ngo ziracyakomereye iyi gahunda

Inzego zose, mu batoza n’abayobozi b’ibigo by’umupira w’amaguru w’aba bana bakiri bato ndetse n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze z’aho abo bana barererwa, usanga bafite ishyaka ryo kugira abana barezwe neza mu rwego rw’umupira w’amaguru ku buryo mu gihe kizaza, bazahesha ishema igihugu muri rusange n’uturere bakomokamo by’umwihariko.

Cyakora ku rundi ruhande, ababikurikiranira hafi bagaragaza imbogamizi z’amikoro make atatuma bagera ku musaruro ushimishije kuko ngo badashobora kubona ibikoresho bihagije kugeza no ku mipira yo gukina bitorezaho.

Babifashijwemo n'abatoza abana ngo barakura bakavamo abakinnyi bakinira amakipe akomeye mu Rwanda. Ngo babonye ubufasha burenzeho bagera kure harenze aho.
Babifashijwemo n’abatoza abana ngo barakura bakavamo abakinnyi bakinira amakipe akomeye mu Rwanda. Ngo babonye ubufasha burenzeho bagera kure harenze aho.

Urugero rutangwa n’umwe muri aba batoza, ni nk’aho ngo mu busanzwe, byibura abana babiri baba bakwiriye gusangira umupira bitoza ariko abangaba ugasanga umupira urasangirwa n’abana nka 20.

Abashinzwe ibi bigo by’abana bavuga ko nta nkunga baterwa ahubwo ngo ibyo bakora bisa no kwirwanaho.

Ku bw’ibyo, basaba Leta n’uturere bakoreramo muri rusange gutekereza cyane kuri aya makipe y’abana bakayatera inkunga ku buryo mu ngengo y’imari bategura ya buri gihe, bajya bateganya n’amafaranga yo gufasha aya makipe kuko ari yo akuza abana bazatoranywamo abo gukinira icyiciro cya kabiri n’icya mbere.

Abakurikiranira hafi iby’umupira w’amaguru mu Ntara y’Iburasirazuba, bagaragaza ko mu gihe inzego zose zitarahagurukira gufasha abana kubaka umupira, ikibazo kizakomeza kubaho uko byagenda kose.

Muri ubwo buryo, bagaragaza ko hakiri ikibazo cy’uko amakipe adategurirwa aho bikwiye ngo kuko abantu bashaka gutegura abakinnyi bahita bajya mu kibuga kandi bagakwiririye kubihera mu bana banabafasha mu buryo bw’amikoro akibakomereye kugeza ubu.

Icyegeranyo cyakozwe n’abanyamakuru ba Kigali Today bo mu Ntara y’Iburasirazuba.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Bite Abonibo Bakobwa Barezwe Neza.

Gervais yanditse ku itariki ya: 14-06-2015  →  Musubize

nkange nku umunyeshuri wakuriye muri rwamagana football training centericyifuzo cyangwa inama natanga nuko niba umwana ageze mumyaka yo kwifuzwa nayandi makipe bitarangirira aho ahubwo bakomeza bakabakurirana kuko biri murimwe bitanga motivation kurubyiruko iyo rubona hari abarushyigikiye kandi ababa bose bagafatwa kimwe batitaye kubuhanga,izina,cg co-operation hagati yakoca nu muryango ahubwo bakunjyikanya mumbara zabo nye bagafasha nababana badafite famille zibakurikirana nabo bakibona mu sociate.

ubufasha bwanyu burakenewe nkamwe badukuriye kandi mukatubera abavugizi.

hari ikindi nabonye abatoza bamwe ba ma canter bafasha abana kubwinyungu zakokanya nibafashe umwana kubwo kumuzamura kugirango nazamuka nuwo mwana azamwibuke ko haruwamufashije. aba coacca nabo bakwiye guhumuka bakareba imbere batitaye kunyungu zako kanya kandi baga kangurira na abana bakiri bato kwiga ko ari ingenzi mubuzima mukababwira ni ngaruka zo kutiga.
murako kubwi yi page.
God bleess with us thunk you.

habimana davidson yanditse ku itariki ya: 9-04-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka