Nyanza: GAERG na AERG bomoye ibikomere abarokotse Jenoside babafata mu mugongo

Umuryango w’abahoze ari abanyeshuri barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 (GAERG) n’umuryango w’abakiri abanyeshuri bayirokotse (AERG), ku wa 7/3/2015 bafashe mu mugongo abasizwe iheruheru na Jenoside babasanira inzu, borozwa inka ndetse banubakirwa uturima tw’igikoni.

Iki gikorwa cy’umuganda bagikoreye mu Murenge wa Kibilizi mu Karere ka Nyanza aho babanje gusura urwibutso rwaho bakanunamira inzirakarengane z’abagore basaga 300 bishwe mu jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994 muri uwo murenge.

Abagize imiryango GAERG na AERG banakoze uturima tw’igikoni batwubakira abakecuru b’incike mu rwego rwo kubafasha kunoza imirire.

INka yahawe Uwambayinzobe izajya imukamirwa.
INka yahawe Uwambayinzobe izajya imukamirwa.

Uwambayinzobe Odette, umukecuru wasizwe iheruheru na Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994 wahawe inka n’uru rubyiruko yashimye uburyo bamufashe mu mugongo bamuha inka izajya imukamirwa.

Mu byishimo n’ibitwenge byinshi, yagize ati “Bana banjye! Iyi nka mumpaye igiye kumara irungu ndetse n’igifu cyanzengereje ngiye kujya ngiha amata ndebe ko nasunika iminsi rwose aho muvanye nyagasani ahabasubirize”.

Abagize AERG na GAERG bubaka akarima k'igikoni mu Murenge wa Kibilizi.
Abagize AERG na GAERG bubaka akarima k’igikoni mu Murenge wa Kibilizi.

Uyu mukecuru yakomeje avuga ko yibana mu nzu ya wenyine ariko ngo azakora uko ashoboye inka yahawe ayiteho kuko yari yaranateye ubwatsi akimara kubimenyeshwa ko azayorozwa.

Umuhuzabikorwa wa AERG mu ishuri rikuru ry’abalayiki b’abadivantisiti (INILAK), ishami rya Nyanza, Munyaneza Jean Bosco yabwiye Kigali Today ko impamvu yatumye bakora uyu muganda ari ugufasha abagizwe incike na Jenoside ndetse no kwitegura ibikorwa byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu w’1994 ku nshuro ya 21.

Iyi nzu yasanywe yari iri hafi yo gusenyuka.
Iyi nzu yasanywe yari iri hafi yo gusenyuka.

Uyu muganda abagize GAERG na AERG banawutijwemo ingufu n’abaturage bo mu Murenge wa Kibilizi babafasha mu bikorwa byose byo gufata mu mugongo abasizwe iheruheru na Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994 byasabaga ingufu.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Mu Karere ka Nyanza ibikomere byasizwe na jenoside bizafata imyaka myinshi ngo bisibangane.Bana b’Imana,abarokotse jenoside batishoboye barababaye cyane rwose.Batinya kuboroga ngo batitwa indashima bityo bakemera gupfira muri Nyagasani bucece.Rwose Leta yarikwiriye gusubizaho umukozi ushinzwe Farg ku rwego rw’Akarere kugirango tumubwire ingorane z’ubuzima bwacu.Turatabaza igihe tugihumeka umwuka w’abazima ariko yenda ejo tuzaba twasinziriye ubuziraherezo!

Muhorakeye yanditse ku itariki ya: 9-03-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka