Ejo GAERG na AERG bazatangira gushimira byihariye Inkotanyi zakomeretse muri Jenoside no gusura abayirokotse yakomerekeje

Abiga n’abarangije kaminuza mu Rwanda barokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu w’1994 bafite gahunda yo kwibuka no gushimira abahoze ari ingabo za FPR-Inkotanyi bakomerekeye mu rugamba rwo guhagarika Jenoside ndetse no komora inkomere za Jenoside.

Iki gikorwa cyizatangirira i Rukumberi mu Karere ka Ngoma kuwa 07/03/2015, kiri muri gahunda ndende yo gushima abashyize ubuzima bwabo mu makuba barwanya Jenoside, abayikomerekeyemo, imiryango y’abayirwanyije n’iyazimye burundu muri Jenoside.

Abarokotse Jenoside biga Kaminuza n'abayirangije bafite gahunda yo gushimira ingabo zamugariye ku rugamba rwo guhagarika Jenoside.
Abarokotse Jenoside biga Kaminuza n’abayirangije bafite gahunda yo gushimira ingabo zamugariye ku rugamba rwo guhagarika Jenoside.

Jean de Dieu Milindi, ukuriye abanyeshuri n’abahoze ari bo muri kaminuza zo mu Rwanda, yavuze ko gahunda yabo ireba ku buryo bwihariye abafite ibikomere basigiwe na Jenoside.

Yagize ati “Twateguye gahunda izagera mu gihugu cyose dusura abafite ibikomere batewe n’abicanyi muri Jenoside ndetse n’abahoze ari ingabo za FPR-Inkotanyi bakomeretse ku rugamba rwo kuturokora igihe abicanyi bari batugeze amajanja”.

Iyi gahunda ihuriweho n’abantu 1,200 bari mu ishyirahamwe GAERG, Groupe des Anciens Étudiants Rescapés du Génocide n’abandi ibihumbi 43 bari muri AERG, Association des Etudiants Et Éleves Rescapés du Génocide, biga hirya no hino ku isi bose barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

Milindi avuga ko gahunda yabo ireba ku buryo bwihariye abafite ibikomere basigiwe na Jenoside.
Milindi avuga ko gahunda yabo ireba ku buryo bwihariye abafite ibikomere basigiwe na Jenoside.

Milindi yabwiye Kigali Today ko muri iyi gahunda bashaka gushimira abahoze ari ingabo za FPR-Inkotanyi zahagaritse Jenoside, by’umwihariko bakazasura bakanafata mu mugongo bamwe muri izo ngabo bakomeretse mu rugamba rwo gutabara abicwaga icyo gihe.

AERG na GAERG bazabasura bamenye abarokotse bagifite ubumuga n’ibikomere kandi bakabakorera ubuvugizi, hanyuma bagatanga n’amashimo yihariye ku bahoze ari ingabo bafite ubumuga, bavuga ko batewe no kurwana ku buzima bw’abahigwaga.

Abagize AERG na GAERG bazabarura imiryango yazimye kandi banasukure inzibutso za Jenoside.
Abagize AERG na GAERG bazabarura imiryango yazimye kandi banasukure inzibutso za Jenoside.

Muri iyi gahunda kandi uru rubyiruko rurashaka gukusanya amazina y’imiryango yazimye burundu hirya no hino mu Rwanda, hakazasukurwa ahari inzibutso za Jenoside, ahabereye ubwicanyi, ahasigaye amatongo y’imiryango yazimye burundu n’ahandi hari ibyibutsa ayo mateka byose. Aha kandi ngo hazaterwa igiti bashaka ko kizahora ari urwibutso rudasaza rw’ayo makuba yabaye amateka y’Abanyarwanda.

AERG ni ihuriro ry’abanyeshuri barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi biga mu mashuri atandukanye mu Rwanda, ikaba yarashingiwe mu cyitwaga Kaminuza Nkuru y’u Rwanda mu 1996, naho GAERG ikaba ihuriro ry’ababa barahoze muri AERG ariko barasoje amasomo yabo.

Ahishakiye Jean d’Amour

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Munkoze ku Mutima gusa Allah abagende Imbere kdi akure ibishyitsi n’ibisitaza mu nzira,mutambuke mwa mfura mwe!nimukomereza aho!

assya yanditse ku itariki ya: 6-03-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka