Nyamagabe: Abayobozi banyunyuza imitsi y’abaturage barahagurukiwe

Abanyamabanga nshingwabikorwa b’utugari banyuranye bari gukurikiranwa n’inzego zibishinzwe bakekwaho kurya amafaranga y’abaturage, kutageza imfashanyo kubo igenewe n’abagize amahirwe yo kuzihabwa bagatangaho icya cumi.

Bamwe mu banyamabanga nshingwabikorwa b’utugari bari gukurikiranywa ni abarangije imanza z’imitungo yangijwe muri Jenoside yakorewe abatutsi zaciwe n’inkiko Gacaca ariko ntibageze ubwishyu kubo bishyurije, ndetse n’abagombaga kugeza inkunga ku baturage ntibazibagezeho.

Uwitwa David Nzakizwanimana wayoboraga Akagari ka Nyakiza, Umurenge wa Kibumbwe, yishyurije abaturage bacitse ku icumu rya jenoside yakorewe abatutsi amafaranga angana n’ibihumbi 487 ariko ntiyayageza kuri bene yo.

Undi ni Claver Nsanzineza wayoboraga Akagari ka Masizi, Umurenge wa Musange, watorotse akaba ari no gushakishwa n’inzego z’umutekano, nawe wishyurije abarokotse jenoside yakorewe abatutsi ariko ntayabahe.

Umuyobozi w'Akarere ka Nyamagabe, Mugisha Philbert avuga ko hari ingamba zo guhana no gukurikirana abagaragayeho amakosa.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe, Mugisha Philbert avuga ko hari ingamba zo guhana no gukurikirana abagaragayeho amakosa.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe, Philbert Mugisha yatangarije Kigali Today ko ubuyobozi bufite ingamba zo kugaragaza buri wese wagaragayeho imyitwarire mibi kandi agakurikiranwa n’inzego zibishinzwe.

Yagize ati “hari ukumukurikirana mu rwego rw’akazi no kumufatira ibyemezo, ariko hari n’ibindi bikorwa bigaragara ko birimo amakosa ndetse n’ibyaha binakurikiranwa n’ubugenzacyaha, ibyo ni ibiza binakurikira kwigisha, kwigisha nicyo twahereyeho”.

Kuba hari imyitwarire mibi ya bamwe mu bayobozi bishobora kwangiza isura y’abayobozi b’igihugu imbere y’umuturage muri rusange, kuko umuturage atera ubuyobozi icyizere.

Yakomeje agira ati “umuyobozi ku rwego urwo arirwo rwose ariho, yaba ari ku rwego rw’akagari, umurenge, akarere, iyo akoze nabi aba yanduje isura y’ubuyobozi muri rusange kandi ibyo ngibyo ni kirazira ku muyobozi, kuba umuyobozi ni ukuba umugaragu w’umuturage ukuzuza inshingano zawe”.

Abayobozi b’utugari b’Akarere ka Nyamagabe bitwaye nabi bahagaritswe ku kazi, abandi bari gukurikiranwa n’inzego z’ubugenzacyaha, ariko hari n’ababashije gutoroka baburiwe irengero. Ibi byagaragajwe mu nama yo kurwanya ruswa n’akarengane iherutse kuba tariki 04/03/2015.

Caissy Christine Nakure

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

nyamagabe naho abayobozi butugali ntiboroshye ari ko no Ku kukazi ntabwo bahaba usanga hahora hakinze Ku kagali

alias yanditse ku itariki ya: 10-03-2015  →  Musubize

mudukize abatekinika babaye icyorezo. Alexis

rudatsikira yanditse ku itariki ya: 6-03-2015  →  Musubize

mudukize abatekinika babaye icyorezo.
Alexis

rudatsikira yanditse ku itariki ya: 6-03-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka