Gasabo: Akarere karatabariza Abanyarwanda birukanywe muri Tanzaniya batuye i Jabana

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gasabo bwatangiye igikorwa cyo gutabariza Abanyarwanda batujwe mu Murenge wa Jabana nyuma yo kwirukanwa muri Tanzaniya.

Ubuyobozi bw’Akarere buvuga ko aba baturage babayeho mu buzima butari bwiza aho bacumbitse bacucitse mu byumba by’amashuri.

Burifuza gukusanya miliyoni 230 z’amafaranga y’u Rwanda mu miryango ya sosiyete sivile ikorera muri aka karere, amafaranga azafasha mu kubaka amazu yo kubamo no kubashakira icyo gukora, nk’uko Stephen Rwamurangwa, umuyobozi w’Akarere ka Gasabo yabitangaje ku wa kane tariki 5/3/2015.

Abenshi mu batuye muri aya mashuri ni abantu bakuze n'abana bato.
Abenshi mu batuye muri aya mashuri ni abantu bakuze n’abana bato.

Yagize ati “Twatekereje ko ibibazo byinshi dufite twabifatanya n’abafatanyabikorwa dusanzwe dufatanya mu miryango yacu cyane cyane ikennye kurusha iyindi. Tukaba twahuye nabo kugira ngo tubasangize igitekerezo kandi bacyakiriye neza”.

Akarere ka Gasabo kahereye ku miryango itandukanye ya sosiyete sivile ihakorera, kakazakomereza no ku bacuruzi, aho bateganya kubasaba inkunga yo kubaka amazu 48 ahwanye n’iyo miryango.

Kugeza ubu mu mazu agomba kubakwa hamaze gutangizwa 28 nayo ataruzura neza, bikaba biteganyijwe ko ayo mazu agomba kuba yuzuye mbere y’uko ukwezi kwa gatandatu uyu mwaka kurangira, kugira ngo barinde aba baturage igihe k’imvura.

Aya mazu ni amwe muri 28 yatangiye kubakwa ariko nayo ntaruzura.
Aya mazu ni amwe muri 28 yatangiye kubakwa ariko nayo ntaruzura.

Dr. Horetium Munyampundu uhagarariye umuryango SFH Rwanda, yatangaje ko iki gikorwa bacyumvise, bakaba bagiye kukiganiraho kandi bakazanakomeza kucyumvisha abanyamahanga bakorera mu Rwanda binyuze mu muganda bateganya.

Ati “Ibikorwa tugiye gukorera aba Banyarwanda bavuye Tanzaniya ni iby’ibanze, turumva ko tuzakora umuganda kugira ngo n’abanyamahanga dukorana nabo hano bashobore guhura n’Abanyarwanda bavuye Tanzaniya bumve uko ikibazo giteye babone kugitera inkunga.”

Aya mazu azatwara miliyoni 170 andi asigaye miliyoni 50 akoreshwe mu bikorwa byo kubashakira icyabateza imbere, nk’uko umuyobozi w’akarere yatangaje uko babiteganya.

Emmauel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka