Muhanga: Nta gikozwe amazi yanduye yakwangiza urugomero rwa Nyabarongo I -Perezida Kagame
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame aratangaza ko niba nta gikozwe amazi ya Nyabarongo avanze n’ibitaka byinshi ashobora kugira ingaruka mbi ku rugomero rw’amashanyarazi rumaze kuzura.
Ibi yabitangaje ubwo yafunguraga ku mugaragaro urugomero rw’amashanyarazi rwa Nyabarongo I, ku wa 05/03/2015, anasaba abaturiye inkengero z’umugezi wa Nyabarongo kurushaho kuwubungabunga kugira ngo isuri iva mu misozi itarwangiza.
Umukuru w’igihugu avuga ko usibye kuba amazi yanduye yatuma imashini zitanga amashanyarazi zangirika, ngo ni n’igihombo kuba ubutaka bucika u Rwanda bukajya gutunga ibindi bihugu.
Agira ati “urebye ku batabizi aya mazi uko asa wagira ngo ni umuhanda utarimo kaburimbo, bifite icyo bivuze kuko ari ukubura ubutaka, twohereza ubutaka mu bindi bihugu ahanini tutanabizi, ubonye iyo nibura tuba twabugurishaga!”
Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Yvone Mutakwasuku avuga ko agiye gukora uko ashoboye aya mazi agereranwa n’umuhanda w’ibitaka akagabanukamo ubutaka bwigira i Mahanga ubundi bwagombye kuba bwongera umusaruro w’ubuhinzi mu baturage.
Bamwe mu baturiye urugomero rw’amashanyarazi rwa Nyabarongo I bashimiye umukuru w’igihugu kuba insinga z’amashanyarazi zitabaca hejuru ngo zijye i Kigali basigaye mu icuraburindi, kuko nabo bahawe amashanyarazi ku buryo iwabo naho hasigaye harabaye nk’i Kigali.
Ayinkamiye Marie Josée, utuye mu Mudugudu wa Kabeza mu Kagari ka Matyazo mu Murenge wa Mushishiro uru rugomero rwubatsemo, avuga ko nyuma yo guhabwa umuriro w’amashanyarazi rutanga yakize indwara z’inkorora n’amaso byaterwaga n’imyotsi ya peterori.
Agira ati “ntawe ugicana agatadowa, ubu abana banjye bava kwiga bakabona uko bakora imikoro yabo nimugoroba, ubu nanjye iyo mpinguye nkora imirimo yanjye bwakwira nkiga icyarahani cyanjye, (ndavuga imashini idoda) kandi ntibyakankundiye iyo tutagira amashanyarazi. Ndagushimira nyakubahwa Perezida wa Repubulika ko hano wahahinduye i Kigali”!
Urugomero rwa Nyabarongo I ruza ku isonga mu gutanga ingufu nyinshi z’amashanyarazi mu Rwanda rwuzuye rutwaye akayabo ka miliyoni 125 z’amadorari ya Amerika, rukaba rutanga Megawati 28, ni ukuvuga 18% by’amashanyarazi yose igihugu gifite kugeza uyu munsi.
Aya mafaranga arimo inguzanyo ingana na miliyoni 80 z’amadorari ya Amerika yatanzwe na banki y’Ubuhindi yitwa Exim Bank, naho Leta y’u Rwanda yo yashoyemo angana na Miliyoni 17.7 z’amadorari ya Amerika.
Andi mafoto yafatiwe mu muhango wo gutaha urugomero rwa Nyabarongo ya mbere:
Ephrem Murindabigwi
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
turashimira muzehe wacu ,ariko ntihatagira igikorwa hakirikare ibitaka bizangiza urugomero maze tube turahobye kuko urugomero rwubatswe kugirango rudufashe muri byinshi