Abavuga ko nabambuye ni abakozi ba baringa- Rwiyemezamirimo Ntarindwa

Abaturage babarirwa muri 59 bo mu Kagari ka Mukore mu Murenge wa Kageyo mu Karere ka Ngororero barashinja rwiyemezamiromo Ntarindwa Steven kubakoresha mu mirimo y’isoko ryo kubaka ahantu nyaburanga ku Mukore wa Rwabugiri akanga kubishyura.

Abakozi bavuga ko yabambuye amafaranga y’amezi 3 naho rwiyemezamirimo akavuga ko abo yanze kwishyura ari abari ku rutonde (listes) ngo rwa baringa kandi ko bagiye bamwiba ibikoresho byinshi. Ngo uretse abashaka kumusebya ngo we abo yakoresheje yarabishyuye.

Rwiyemezamirimo Ntarindwa asobanura uko ikibazo giteye.
Rwiyemezamirimo Ntarindwa asobanura uko ikibazo giteye.

Iki kibazo kimaze igihe kigibwaho impaka kuko cyatangiye muri Gicurasi 2014 kugeza ubwo Urwego rw’Umuvunyi rusabye Akarere kugisuzumana ubushishozi.

Nyuma y’uko abakozi b’akarere bamaze kumva impande zombi no gusesengura amalisiti anyuranye yazanywe na rwiyemezamirimo, hafashwe umwanzuro ko mu gihe kitarenze iminsi 15 azaba yarangije kwishyura abakozi 35 avuga ko adafitanye na bo ikibazo.

Abandi 24 avuga ko batumvikana ku mafaranga barimo kumwishyuza kuko yemeza ko bishyuza imibyizi batakoreye.

Abakozi be bigeze gukora imyigaragambyo banakubita abakoresha.
Abakozi be bigeze gukora imyigaragambyo banakubita abakoresha.

Iki kibazo cyakuruye impaka ndende kugeza ubwo rwiyemezamirimo yigeze kugirwa ingwate n’abakozi bagose imodoka ye ubundi bagakubita abari bakuriye imirimo barimo n’uwari ubashinzwe buri munsi (Chef de Chantiers).

Uretse abakoze imirimo itandukanye kuri izo nyubako, amakuru dukesha bamwe mu bakozi b’uyu rwiyemezamirimo avuga ko yanagiye afata ibikoresho mu bacuruzi batandukanye ndetse n’abaturage bakamuha umucanga abizeza kubishyura ariko ntabikore.

Amafaranga yose hamwe uyu rwiyemezamirimo ashinjwa kwambura abaturage ngo abarirwa muri miliyoni eshatu.

Ernest Kalinganire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka