PGGSS5: Mfite icyizere cyo kugera kure ariko byose birashoboka-Young Grace

Umuhanzikazi Grace Abayizera uzwi ku izina ry’ubuhanzi rya Young Grace aratangaza ko afite icyizere cyo kugera kure mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star ku nshuro ya 5, ariko ntiyirengagiza ko ashobora kutabigeraho kuko mu irushanwa byose bishoboka.

Yagize ati “Niteguye neza, icyizere kirahari ariko ntabwo nirengagiza ko ari competition byose birashoboka ariko amahirwe menshi ni ugukomeza kuko imyiteguro nyigeze kure”.

Young Grace ni umwe mu bahanzi 16 bazatoranywamo abahanzi 10 bazakomeza ndetse n’abahanzi 6 bazahita basezererwa ku wa gatandatu tariki 7/3/2015 saa kumi n’ebyiri i Gikondo ahasanzwe habera Imurikagurishwa (Expo Ground). Kwinjira bisaba kuba watumiwe.

Young Grace afite icyizere cyo kugera kure ariko ntanirengagiza ko byose bishoboka mu marushanwa.
Young Grace afite icyizere cyo kugera kure ariko ntanirengagiza ko byose bishoboka mu marushanwa.

Abahanzi 16 bazahangana ku wa gatandatu ni Active, Bull Dog, Bruce Melody, Danny Nanone, Dream Boys, Senderi International Hit, Jules Sentore, Social Mula, Naason, TNP na Rafiki basimbuye Urban Boyz, Jody, Knowless, Queen Cha, Paccy na Young Grace.

Young Grace asanga kurebera ku mateka ye aribyo bimufasha kugera kure no kugira umuhate wo gukora cyane.

Young Grace usanzwe uzwiho kugira impano zinyuranye dore ko ari umuhanzi n’umwanditsi w’indirimbo, umukinnyi wa filime ndetse akaba adoda akanahanga imideli (Fashion Designer) atangaza ko umuhate we awukesha kurebera kuri Grace wa kera.

Young Grace akiri muto.
Young Grace akiri muto.

Ibi yabitangaje mu magambo ye nyuma yo gushyira kuri whatsapp ifoto ye imugaragaza kera cyane akiri umwana muto, agereranya Young Grace w’ubu na Grace wa kera (Hatarajyaho izina ry’ubuhanzi rya Young...), anongeraho ugenekereje ati “...kera ubwo Young Grace yari akiri Grace...amateka yanjye niyo ampa kugira umwete wo gukora”.

Ibi si Young Grace wenyine ubivuze kuko abantu benshi batandukanye barimo n’abahanga mu bintu bitandukanye basanga koko bitakorohera gutera imbere cyangwa se kugira imbaraga n’umuhate wo gukora, kuvumbura ibintu birenze mu gihe utajya ubasha kurebera cyangwa kwigira ku mateka yawe, kubyo wanyuzemo, ku nzozi wari ufite, kubo wifuzaga kuzamera nkabo n’ibindi byinshi.

Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka