Nyamasheke: Ngo ntazigera atanga ubwisungane mu kwivuza kubera imyeremerere ye

Nyirabahutu Berancille utuye mu mudugudu wa Kanyovu mu Kagari ka Ngoma mu Murenge wa Bushekeri avuga ko atiteguye gutanga ubwisungane mu kwivuza igihe cyose azaba akiri ku isi ngo kuko asanga ubu buryo bunyuranye n’amahame n’imyemerere y’idini asengeramo ry’abadivantisite b’umunsi wa karindwi.

Ubuyobozi bw’abadivanditse b’umunsi wa karindwi bamagana bene iyo migenzereze ya bamwe mu biyita abayoboke b’idini ry’abadivantiste b’umunsi wa karindwi bemeza ko idahuye n’inyigisho zabo.

Ngo imyemerere ye ntimwemerera kujya muri mituweri.
Ngo imyemerere ye ntimwemerera kujya muri mituweri.

Ngo imyemerere ye yamwumvishije ko adakwiye gutanga ubwisungane mu kwivuza kuko ari ishyirahamwe rigana ku kwambikwa ikimenyetso cy’inyamaswa ivugwa muri bibiriya mu byahishuwe bityo agasanga azemera guhagarara ku kwemera k’uwo yemera aho kumutatira.

Agira ati “Sinteze kujya mu ishyirahamwe nka ririya kuko bigana ku kwambikwa ikimenyetso cy’inyamaswa, nzemera nkoreshe amafaranga yanjye n’umuryango wanjye twivuze ariko ntiduteze gushavuza Umwami Yesu.”

Pasitoro Nkinzingabo Jacques ahagarariye abadivantisite b’umunsi wa karindwi mu Ntara y’Uburengerazuba, avuga ko abantu bafite imyumvire nk’iyo atari abadvantiste b’ubukuri, ko nta n’umuntu ukwiye kuba abatega amatwi, akemeza ko na we ubwe atanga ubwisungane mu kwivuza kandi ko nta hame na rimwe yica ndetse ko nta n’aho bihuriye n’inyigisho za bibiliya.

Agira ati “Abantu nk’abo si abayoboke bacu, twebwe dutanga ubwisungane mu kwivuza kandi nta cyaha kirimo nta n’ubwo bibujijwe, abo si abo guhabwa agaciro. Mwene iyo myemerere iyo ibayeho tukabimenya turabigisha, dufite amahame dukurikiza ariko kudatanga ubwisungane mu kwivuza si ibyacu.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bushekeri, Uwanyirigira Marie Florence, mu magambo make yavuze ko uyu muturage yashyikirijwe Polisi ngo ikurikirane ikibazo yaba afite.

Agira ati “Uyu muturage twamushyikirije Polisi ngo barebe impamvu adatanga ubwisungane mu kwivuza, ubwo tuzamenya amaherezo.”

Nyirabahutu Berancille ni umugore ufite abana 2 akaba nta mugabo agira kuko uwo bashakanye yamaze kwitaba Imana.

Umugwaneza Jean Claude

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Niyihangane igihekirihafi yegusohozibyazabona igihekitaragerag,ni ubukene n,imyumvire mike.

Vincent yanditse ku itariki ya: 5-03-2015  →  Musubize

Bavandimwe namwe nshuti dusangiye izira iganijuru ntacyimenyetso gisigaye kuko byose byaragaragaye uyumubyeyi na musaba kwisubiraho akihana kuko Imana itura kumuntu ufite amagara mazima kwivuza kugira ikarita yokwivuza simbona impamvu avugango ntashaka KUBABAZA YESU AMUBABAJE KURUSHAHO YIGIZUMUHAKANYI iyo bitabibyo ysu ntiyaribwakize abandwayi baganaga yesu ngwabavure Imana yemera uwihana mazakagaruka munzira nziza yokubaka ubuzimabwe nubwabanabe yiterumwuka wera agahinda

Amon yanditse ku itariki ya: 5-03-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka