Gicumbi: Abanyarwanda bamaze gutera intambwe muri gahunda y’ubumwe n’ubwiyunge

Abubatsi b’Amahoro bo mu Karere ka Gicumbi baremeza ko ubumwe n’ubwiyunge mu banyarwanda bumaze kugerwaho, kuko inyigisho bahaye abaturage babona zaratanze umusaruro mu gusana imitima y’abanyarwanda nyuma ya jenoside yakorewe abatutsi mu w’1994.

Ibi babitangarije mu nama nyunguranabitekerezo yahuje Abubatsi b’Amahoro bo mu Karere ka Gicumbi ku wa 3-4/3/2015 barebera hamwe ibyo bamaze kugeraho.

Mukansanga Mediatrice, umwe mu bubatsi b’amahoro avuga ko bamaze kunga imiryango isaga 50 nyuma ya jenoside, aho bagendaga bagahuza umwe mu barokotse jenoside ndetse n’abo mu muryango w’abamwiciye abantu.

Abubatsi b'amahoro bari kungurana ibitekerezo banarebera hamwe ibyo bagezeho.
Abubatsi b’amahoro bari kungurana ibitekerezo banarebera hamwe ibyo bagezeho.

Ntabwo abubatsi b’amahoro bafasha abakoze jenoside n’abayirokotse gusa ahubwo bafasha n’imiryango ibanye nabi gukemura amakimbirane kugira ngo bakumire ikibi kitarabyara ubugizi bwa nabi.

Intambwe nziza ni uko abakoze jenoside bagize ubutwari bwo kwegera abo biciye abantu bakabasaba imbabazi kandi nabo bakazibaha babikuye kumutima, bakabishingira ku musaruro uva mu bikorwa abakoze jenoside n’abayirokotse bahuriramo by’amatsinda yo kubitsa no kugurizanya ndetse no mu bikorwa by’ubuhinzi no korozanya.

Ngoma King, umukozi wa La Benevolencia, umuryango utegamiye kuri Leta ukora ibikorwa bijyanye no kubaka amahoro ndetse no gukumira ikwirakwiza ry’ibikorwa bigamije ubugizi bwa nabi, avuga ko batera inkunga aya matsinda kugira ngo babashe guhuriza hamwe imwe mu miryango yakoze jenoside n’abayirokotse mu bikorwa by’iterambere.

Bamwe mu bahagarariye amatsinda y'abubatsi b'amahoro bungurana ibitekerezo na bagenzi babo.
Bamwe mu bahagarariye amatsinda y’abubatsi b’amahoro bungurana ibitekerezo na bagenzi babo.

Ngo ikigamijwe ni ukubahuriza mu bikorwa bibafasha kwiteza imbere birimo ubworozi, ubuhinzi, kwibumbira mu makoperative yo kubitsa no kugurizanya, n’ibindi.

Mu Karere ka Gicumbi habarirwa amatsinda y’abubatsi b’amahoro agera muri 28 akorera mu mirenge yose ikagize.

Ernestine Musanabera

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka