Mutendeli: Kwangirika kw’ikiraro cya Rwagitugusa bibangamiye ubuhahirane

Abakoresha ikiraro cya Rwagitugusa gihuza Uturere twa Ngoma na Kirehe baravuga ko kuba cyarangiritse bibangamiye ubuhahirane n’imigenderanire, kuko giteza ibibazo ibinyabiziga bihaca.

Ku wa 02/03/2015 imodoka yo mu bwoko bwa DINA yari igiye gupakira imyaka i Mutendeli ivuye i Kirehe, ipine yaheze muri iki kiraro kuyikuramo bisaba iminota irenga 10 bayiteruramo.

Iragena Emmanuel, wari uyitwaye yavuze ko atari ubwa mbere imodoka ziheramo agira ati “Iki ni ikibazo gikomeye giterwa n’uyu muhanda. Imodoka zo zihora zigwamo n’ejobundi hari iyarayemo bayikuramo mu gitondo. Badufashe bagikore rwose”.

Amapine y'imodoka ahera mu myenge iri hagati y'imbahozikoze ikiraro cya Rwagitugusa.
Amapine y’imodoka ahera mu myenge iri hagati y’imbahozikoze ikiraro cya Rwagitugusa.

Umwe mu batuye hafi y’iki kiraro we abona uku kwangirika kw’ikiraro cya Rwagitugusa ari igihombo gikomeye mu migenderanire n’ubuhahirane kuko imodoka zimwe na zimwe zamaze guhagarika ingendo zakoreraga muri aka gace.

Yagize ati “Ubundi hano hazaga Bisi (Bus) buri wa Kane igatwara abantu bavuye Gahara muri Kirehe ibajyanye mu isoko i Kabarondo gucuruza inanasi, ndetse bakanarangura mbese bakiteza imbere. Ariko kubera iki kiraro gishaje ntabwo iheruka kugaruka. Imodoka zihora zigwamo n’ejobundi yaguyemo tagisi Hiyasi (Taxi Hiace)”.

Abatwara za Moto muri uyu muhanda nabo bavuga ko ikibazo kitoroshye kandi ko kibangamye, ndetse ko biramutse bigeze mu mvura y’ukwezi kwa kane umuhanda wahita ufungwa burundu kuko bitaba bishoboka kwambuka icyo kiraro cya Rwagitugusa kirimo amazi aturuka mu kagera.

Imbaho zishaje nizo ziteje ikibazo naho ibyuma biracyakomeye.
Imbaho zishaje nizo ziteje ikibazo naho ibyuma biracyakomeye.

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Mutendeli mu Karere ka Ngoma butangaza ko gahunda yo gusana iki kiraro yatangiye kandi ko ikibazo gikemuka vuba ku bufatanye n’Akarere ka Kirehe binyuze mu muganda rusange w’abaturage.

Muragijemungu Arcade, umunyamabanga nshingwabikorwa wUmurenge wa Mutendeli yabisobanuye agira ati “Ibikorwa byo gusana kiriya kiraro byaratangiye, ubu hari gusaturwa imbaho zizasimbuzwa ziriya zashaje, Akarere ka Kirehe nako kemeye gutanga ibikoresho birimo imisumari na ferabeto (fer à Beton) zizakoreshwa. Ibi byose turateganya kubishyiraho mu muganda rusange usoza uku kwezi kwa Gatatu. Tuzahahurira twese”.

Gusana iki kiraro ngo bizakorwa ku buryo butarambye bitewe n’uko uwo muhanda uzakorwa ku buryo burambye mu ngengo y’imari y’umwaka wa 2015-2016.

Ubwo iyi modoka yo mu bwoko bwa DINA yaheraga mu kiraro cya Rwagitugusa byaragoranye kuyikuramo.
Ubwo iyi modoka yo mu bwoko bwa DINA yaheraga mu kiraro cya Rwagitugusa byaragoranye kuyikuramo.
Ibyuma bikigize biracyakomeye ariko imbaho zikeneye gusimbuzwa.
Ibyuma bikigize biracyakomeye ariko imbaho zikeneye gusimbuzwa.

Jean Claude Gakwaya

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Icyo kiraro nibagisane rwose kuko gifasha abahahirana biborohera cyane cyane Gahara na Mutenderi.murakoze yari Hakuzimana Emmanuel Kigali nyarugenge nyamirambo.

hakuzimana Emmanuel yanditse ku itariki ya: 26-11-2016  →  Musubize

Nange Ntuye Murenge Wagahara Mukarere Kakirehe Akagari,kanyagasenyi Umudugudu Warwabaseka Icyo,kiraro Nibagisane Vuba Kidufatiye Runini Mwiterambere Ryimirenge Uko Aribiri,mutenderi Nagahara

Nizeyimana Eric yanditse ku itariki ya: 6-03-2015  →  Musubize

Habaho ibintu bibabaje. ubu se imbaho zasana hariya zigura angahe? cg ubuyobozi ntibuhazi?!! biratangaje

eugene yanditse ku itariki ya: 4-03-2015  →  Musubize

iki kiraro kirababaje rwose nigisanwe amazi atararenga inkombe. ubwo ni aho abayobozi bacu kandi turabizera.

Mudaheranwa Alexandre yanditse ku itariki ya: 4-03-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka