Tumba: Hatoraguwe umurambo mu musarani washaje

Mu Kagari ka Rango B mu Murenge wa Tumba ho mu Karere ka Huye, ku wa kabiri tariki ya 04/03/2015 hatoraguwe umurambo w’umugore uri mu kigero cy’imyaka 30 mu musarani washaje.

Amakuru aravuga ko uyu murambo wabonywe n’umwana wahiraga ubwatsi bw’amatungo agahita abimenyesha ubuyobozi.

Amakuru yatangajwe n’abatuye hafi y’ahatoraguwe uyu murambo aravuga ko ari uw’umugore witwa Mukamana wari usanzwe akora uburaya aha mu Murenge wa Tumba, akaba kandi ngo yari anacumbitse hafi y’aho watoraguwe.

Bikekwa ko uyu murambo wari umaze iminsi muri uyu mwobo kuko ngo umubiri wari waratangiye kwangirika.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Tumba, Pascal Sahundwa yatangaje ko bakimara kumenya aya makuru bahise bafatanya n’inzego z’umutekano bakawukuramo.

Ku bivugwa ko nyakwigendera yakoraga uburaya, Sahundwa avuga ko ibyo nabyo bigikorwaho iperereza, ariko ko ngo biramutse ari nabyo nta gitangaza cyaba kirimo kuko ngo bene abo bantu ubusanzwe barangwa n’imyitwarire mibi.

Yagize ati “Urumva abantu basanzwe bagendera muri ziriya ngeso, abenshi banywa n’ibiyobyabwenge, abenshi bagira imyitwarire mibi. Byakwiyongeraho ko noneho hariya ari no mu nkengero z’umujyi ahantu hakunda gutaha abakarani, batitwara neza, nta gitangaza rero kuba abantu nkabo bagaragaraho bene ibi bintu. Iyo bavuze ko ari umuntu w’indaya uguye muri bene ibyo usanga ahanini yari ari kumwe n’abantu bitwara nabi”.

Uyu muyobozi anongeraho ko ibi bitatuma bemeza ko nyakwigendera yaba yarishwe biturutse ku buraya cyangwa ibiyobyabwenge, ko ahubwo inzego zibishinzwe zigiye gukomeza gukurikirana ngo hamenyekane neza icyaba cyaramwishe.

Charles RUZINDANA

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

ariko abantu bazamenya agaciro kikiremwamuntu ryari?iperereza rikorwe uwamwishe ahanwe byintangarugero

russel yanditse ku itariki ya: 12-03-2015  →  Musubize

Padiri IMANA IMUHE IRUHUKO RIDASHIRA ,KDI UMURYANGO WE UKOMEZE KWIHANGANA UBWO IGIHECYE CYARI KIGEZE.

WERA yanditse ku itariki ya: 5-03-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka