Nyanza: Yaguwe gitumo atetse Kanyanga iwe mu rugo

Polisi y’igihugu ikorera mu Karere ka Nyanza yaguye gitumo umugabo witwa Gatera Aloys atekeye ikiyobyabwenge cya Kanyanga iwe mu rugo, ahita ajyanwa kuri Sitasiyo ya Polisi ya Busasamana mu Karere ka Nyanza.

Uyu mugabo w’imyaka 58 y’amavuko utuye mu Murenge wa Kibilizi yafatanywe litiro 50 za Kanyanga yari atetse tariki 02/03/2015 ahagana saa cyenda z’amanywa.

Ubwo inzego z’umutekano zamugwaga gitumo yafatanywe n’izindi litiro 340 z’indi nzoga itemewe izwi ku izina ry’igikwangari nayo ifatwa nk’ikiyobwenge.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kibilizi, Kayigambire Theophile avuga ko itabwa muri yombi ry’uyu mugabo ryagizwemo uruhare n’abaturage batanze ayo makuru n’ibimenyetso byerekana neza ko Gatera yari afite uruganda rw’inzoga zitemewe iwe mu rugo.

Yagize ati “Uyu mugabo nk’uko abaturage bari babiduhayemo amakuru iwe hari ku ruganda rw’inzoga zitemewe ndetse ni narwo yifashishaga mu kuzikwirakwiza, abazinyoye ugasanga bataye ubwenge bakishora mu bikorwa by’urugomo n’ibindi babangamira umutekano w’abantu”.

Yakomeje asaba abaturage b’uyu murenge gukomeza kuba abafatanyabikorwa beza b’inzego z’umutekano bakazitungira agatoki kugira ngo abakora, abacuruza n’abanywa izo nzoga zitemewe batabwe muri yombi bahabwe ibihano.

Ati “Itabwa muri yombi ry’uriya mugabo rikwiye kubera n’abandi isomo ko ibyo bakora bitemewe, bakabizibukira batarahanwa n’amategeko kuko ababikora barica ejo heza h’abanyarwanda babaha ibiyobwabwenge”.

Amategeko ahana ibyaha mu Rwanda mu ngingo yayo ya 594 avuga ko uhamwe no gukoresha ibiyobyabwenge n’urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo bitemewe n’amategeko ahanishwa igifungo kuva ku mwaka umwe kugeza ku myaka itatu n’ihazabu y’amafaranga kuva ku bihumbi 50 kugeza ku bihumbi 500 y’u Rwanda.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka