Nyagatare: 7 bafashwe binjiza mu Rwanda Waragi zitemewe

Abasore 7 bari mu maboko ya Polisi, Sitasiyo ya Gatunda mu Karere ka Nyagatare, nyuma yo gufatwa bagerageza kwinjiza kanyanga n’ibindi biyobyabwenge mu Rwanda mu rukerera rwo kuri uyu wa 03 Werurwe 2015.

Ibiyobyabwenge bageragezaga kwambutsa babikuye mu gihugu cya Uganda ngo bifite agaciro ka miliyoni 1 n’ibihumbi 243 na 200 (1,243,200 FRW) ngo bigizwe na litiro 280 za Kanyanga n’amakarito 14 ya Chief Waragi.

Aba bafashwe binjiza ibiyobyabwenge bya Kanyanga mu Rwanda.
Aba bafashwe binjiza ibiyobyabwenge bya Kanyanga mu Rwanda.

Abafifatanywe uko ari barindwi ngo bakomoka mu murenge wa Katabagemu. Bavuga ko mbere yo kujya muri ubu bucuruzi bw’ibiyobyabwenge bakoraga akazi ko guhingira rubanda.

Cyakora ngo ibiyobyabwenge bafatanywe si ibyabo ahubwo bo bahemberwa umubare w’amajerekani cyangwa amakarito baba bikoreye.

Ijerekani imwe ngo yikorererwa amafaranga igihumbi hakiyongeraho ikindi cyo kurya. Ubwinshi bw’aya mafaranga ngo ni bwo bwabashoye muri ubu bucuruzi.

Ubuyobozi bwa Polisi busaba abaturage gucika ku bucuruzi butemewe kuko uretse kuba bubahombya ubwabo ni igihugu kihahombera.

IP Emmanuel Kayigi, Umuvugizi Wungirije akaba n’Umugenzacyaha Wungirije wa Polisi y’igihugu mu Ntara y’Iburasirazuba, asaba urubyiruko gushakisha imirimo iruteza imbere aho kujya mu bucuruzi bw’ibiyobyabwenge.

Munyabarenzi Alphonse atuye mu Kagali ka Nyamirembe, Umurenge wa Gatunda avuga ko hakozwe amarondo abacuruza ibiyobyabwenge bahashywa.

Aba bose bafashwe ari igikundi kimwe cy’abantu 8 uretse ko umwe yabashije gucika ari na we bivugwa ko yari nyirabyo.

Bafashwe mu ma saa munani z’urukerera mu Kagali ka Rurenge, umurenge wa Rukomo bamaze kwambuka Umugezi w’Umuvumba ngo bafatanywe intwaro zirimo inkoni ndetse n’umuhoro.

Ntibasobanura impamvu bitwaza intwaro uretse ko bikekwa ko babikora kugira ngo uwo bahuye agashaka kubabangamira bamukubite.

Abafashwe bavuga ko ubundi bakorera mu itsinda rinini ry’abantu mirongo itanu bambutsa ibiyobyabwenge mu Rwanda babikuye muri Uganda.

Sebasaza Gasana Emmanuel

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Polisi yacu iri maso.Ntaho abacuruza n’abanywa kanyanga n’ibindi biyobyabwenge bazayicikira.

Rwego yanditse ku itariki ya: 4-03-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka