Nyanza: Gitifu yari yivuganye umugore we amukubise ifuni

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akagari ka Rwotso ko mu Murenge wa Kibilizi mu Karere ka Nyanza, Gasanganwa Félix yari yivuganye umugore we Kayitesi Solange amukubise ifuni kubera amakimbirane yo mu muryango bafitanye.

Uyu gitifu yakoze ibi tariki 01/03/2015 ubwo we n’umugore we bagiranaga amakimbirane bakarwana, akamwirukaho ashaka kumukubita ifuni ariko abaturage bakahagoboka.

Bamwe mu baturanye b’aho uyu gitifu atuye ari naho ayobora bavuga ko amakimbirane ye n’umugore we atari aya vuba, gusa ngo kuri iyi nshuro bwo bisa naho yari agiye kumena amaraso Imana igakinga ukuboko.

Umwe mu baturanyi be yabwiye Kigali Today ko babanje gutongana bisanzwe ngo kuko n’ubundi byari ibintu babamenyereyeho, ariko ngo byabaye ibindi ubwo yamwirukankanaga ku manywa y’ihangu ashaka kumwivugana amukubuse ifuni.

Aya makuru aturuka aho uyu Gitifu atuye akomeza avuga ko umugore we yari yabanje kumuhunga undi agaragaza ko yacururutse. Ubwo yari agarutse yahise yegura ifuni amwirukaho nibwo hahurujwe inzego z’umutekano ariko ziza zisanga yamaze gutoroka.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kibilizi, Kayigambire Theophile nawe yemeje aya makuru ko Gitifu akuriye mu kazi yari yivuganye umugore we bamaze umwaka bashakanye.

Aganira na Kigali Today, Kayigambire yavuze ko nawe ubwe yahurujwe n’abaturage bakamubwira ko mu rugo rwo kwa Gitifu wa Rwotso habereye induru n’imirwano ikaze yaturutse ku makimbirane yari afitanye n’umugore we.

Yabivuze atya: “Twaje dutabaye dusanga gitifu yamaze gutoroka umugore we yahukanira iwabo ndetse n’umwana wabo yari mu maboko ya gitifu kuko yahise amutorokana”.

Avuga ko bagera muri urwo rugo rwa Gitifu basanze adahari ndetse n’umwana we yamwirukankaniye ahantu batahise bamenya kugeza n’ubu.

Ubwo twandikaga iyi nkuru, telefoni igendanwa y’uyu gitifu ntiyacagamo mu gihe polisi ikorera mu Karere ka Nyanza ikomeje kumushakisha.

Gasanganwa umeranye nabi n’umugore we yahoze ari umwarimu kuri G.S Mututu iri mu Murenge wa Kibilizi ari naho yamenyaniye n’umugore we bafitanye umwana umwe w’amezi 14 y’amavuko.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 9 )

gitifu kandi!!!!!!!!!!!!ewe!nizere ko ahanwa nkuwarukwiye kuba intangarugero yarenze kunshingano ze pe!

russel yanditse ku itariki ya: 12-03-2015  →  Musubize

Umuti w’ibibazo si ukumena amaraso ! Niba ari Gitifu uhohoterwa akwiye kugaragaza ikibazo agafashwa. Kandi niba ari uwo mugore ubangamiwe nawe akwiye kurenganurwa. Naho kwihanira nabyo birahanirwa. Police n’abaturage ni ugufatanya ukuri kukamenyekana! Gusa birababaje!!

Mbonizanye Cypridion yanditse ku itariki ya: 4-03-2015  →  Musubize

imperuka yaraje pe! abo bantu bataye ubumuntu bakwiye consoling kugirango ibafashe kubugarura.

jeanne d’arc yanditse ku itariki ya: 4-03-2015  →  Musubize

TUJYE DUKOMA URUSYO DUKOMA N’INGASIRE! BURIYA UMUNTU AJYA KUGERA KURI IRIYA LEVEL BITAMURENZE KOKO? ABANDIKA BAJYE BABANZA BASHISHOZE. HARIMO NO GUHOZA UMUGABO KU NKEKE! NGO NTA WUZAVUGA UMUGORE KOKO?

Ildephonse yanditse ku itariki ya: 4-03-2015  →  Musubize

nibyo Imana yakinze ukuboko.ariko abayobozi nibakurikirane imvano yayo makimbirane nuko bayashakire umuti,bakumire icyaha kitaraba!

Michel yanditse ku itariki ya: 4-03-2015  →  Musubize

Uyu KO yisebeje we!Ubu c iki kibondo arajya agiha iki?Gusa ntari Kure.

vincent yanditse ku itariki ya: 4-03-2015  →  Musubize

Abayobozi nkabo urwo si urugero rwiza ahubwo bajye bahanwa by’ intangarugero.

ndalihoranye yanditse ku itariki ya: 4-03-2015  →  Musubize

ABAGORE BAMWE IYO BAMAZE GUSEZERANA BITWARA NABI .ABAGABO NABO BAKWIYE KUMVWA KUKO BAHOHOTERWA MWIBAZE NAMWE INSHINGANO UMUGABO ABA AFITE NYUMA YO KUBAKA INZU ARIKO UGASANGA ADASHOBORA KUGIRA UBWISANZURE IWE YAJYA KUKAZI NTA WIRIWE UTE YAGARUKA NTA CARE BAMWE MUBAGORE BIKIGIHE BABAYE BA TUZABIGABANA

EMMY yanditse ku itariki ya: 4-03-2015  →  Musubize

Ewana nareke gusebya izibanze ahubwo nagane urukiko.

fidele yanditse ku itariki ya: 3-03-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka