Ngororero: Abana bahitanywe n’impanuka y’imodoka bashyinguwe

Mutuyimana Ibrahim wari ufite imyaka 9, Izabayo Obed w’imyaka 5 na Rukundo Juvon w’imyaka 7 bahitanywe n’impanuka y’imodoka bashyinguwe ku 03/03/2015, ku bufatanye bw’imiryango yabo n’ubuyobozi bw’Akarere ka Ngororero.

Aba bana bose bagonzwe n’imodoka Prado RAB 902A, maze 2 bahita bitaba Imana naho Rukundo aza kugwa kwa muganga. Iyi mpanuka kandi yanakomerekeje uwari utwaye iyo modoka witwa Mukagasana clotilde hamwe n’undi bari kumwe, ndetse n’abapolisi 2 bari bari muri iyi modoka.

Abana batatu bahitanywe n'impanuka bashyinguwe.
Abana batatu bahitanywe n’impanuka bashyinguwe.

Impanuka yabaye ku wa 02/03/2015 ahagana saa sita z’amanywa ubwo iyo modoka yageragezaga gukatira abana bambukiranyaga umuhanda mu Mudugudu wa Kigarama, Akagari ka Gatare mu Murenge wa Hindiro, ubwo bavaga ku ishuri batashye iwabo.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Ngororero bwatanze ibikenewe ngo aba bana bashyingurwe nk’amasanduku n’ibindi byose byifashishwa mu gushyingura, hamwe n’inkunga yo gufasha imiryango y’aba bana.

Imiryango yabo ibasezeraho mbere yo gushyingurwa.
Imiryango yabo ibasezeraho mbere yo gushyingurwa.

Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Ngororero, SSP Alphonse Zigira avuga ko mu muhanda wa kaburimbo wo mu Karere ka Ngororero hakibura ibirango by’aho abagezi bambukira umuhanda ndetse n’ababayobora, cyane cyane abana b’abanyeshuri.

Avuga ko polisi izashyira ibyo bimenyetso aho bikenewe ndetse hakanahugurwa abaturage bafasha mu kwambutsa abantu igihe bambukiranya umuhanda ari benshi.

Iyi mpanuka niyo yabahitanye.
Iyi mpanuka niyo yabahitanye.

Ernest Kalinganire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

imana ibacyire mubayo twifatanyije nimiryango yagize ibyago.

alias yanditse ku itariki ya: 4-03-2015  →  Musubize

lmana ibahe iruhuko ridashira tunakangurira abatwara ibinyabiziga kugerageza kwitonda

olivier yanditse ku itariki ya: 4-03-2015  →  Musubize

Rest in peace.

NIZEYIMANA Valentin yanditse ku itariki ya: 4-03-2015  →  Musubize

IMANA IBAKIRE,ABASHOFERI NAMWE MUJYE MUREBA MUNAGABANYE UMUVUDUKO

KUNDWA yanditse ku itariki ya: 4-03-2015  →  Musubize

IMANA IBACYIRE MUBAYO

muhire yanditse ku itariki ya: 4-03-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka