Ngororero: Imodoka ikoze impanuka abanyeshuri babiri barapfa abandi barakomereka
Ahitwa i Hindiro mu karere ka Ngororero habereye impanuka imodoka ikoreshwa n’umuryango utegamiye kuri leta (ONG) igonga abanyeshuri, babiri bahita bahasiga ubuzima abandi benshi barakomereka, ubu bajyanywe kwa muganga.
Iyi mpanuka yabaye ku gicamunsi ngo yabaye ubwo iyi modoka yagongaga abanyeshuri bambukaga umuhanda, babiri bagahita bapfa. Abandi banyeshuri bane, uwari uyitwaye n’uwo bari kumwe ndetse n’abapolisi babiri bari muri iyo modoka nabo bakomeretse, ubu bose bajyanywe kwa muganga.
Aya makuru turacyayakurikirana…
Ahishakiye Jean d’Amour
Ibitekerezo ( 9 )
Ohereza igitekerezo
|
Birababaje
Pole Police iracyafite akazi ko kwigisha gutwara.
nizereko ubwo napolici yabibonye bitaribugore gusobanuka impamvuyiyompanuka murakoze kdi imiryango yabuze ababo twifatanyije nayo mukababaro
birababaje cyane kubona naba dame basigaye bakora accident kuburyo bumeze gutyo so, abahasize ubuzima twifatanyije nimiryango yabo muri ako kababaro; kandi bakomeze kwihangana;
ahhhha birakomeye
abantu batwara imodoka bihangane bagabanye umuvuduko
Abashoferi bo mu Rwanda barwaye iyihe ndwara mu maraso ituma bakoresha umuvuduko ukabije iyo batwaye imodoka?
Polisi nitabare naho ubundi abanyarwanda turashize.
Ese aba bashoferi ntibaba bakoresha ibiyobyabwenge?
Ntago iyi modoka yabagonze bariya banyeshuri bari mu Muhanda, yataye umuhanda obasanga iruhande rw’ibumoso.
iyi mpanuka ibaye nyuma y’uko indi ikoze ibara mu karere ka kamonyi .turasaba police y’u Rwanda gukurikirana ikibazo kiri mu bashoferi bo Murihe iyi minsi