Abarwanyi ba FDLR bafatwa batashye Leta ya RDC ikabafunga nk’abafatiwe ku rugamba

Kuri uyu wa 01 Werurwe 2015, Umuvugizi wa Leta ya Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo, Lambert Mende Omalanga, n’abasirikare bakuru muri Kivu y’Amajyaruguru, bagaragaje abarwanyi ba FDLR bafashwe n’ingabo za RDC, FARDC harimo abamajoro babiri ngo batashye ariko bo ngo babagaragaza nk’abafatiwe ku rugamba.

Abanyarwanda 20 n’abanyekongo 23 ni bo bagaragajwe na Minisitiri Mende uvuga ko igikorwa cyo kurwanya FDLR kimaze kwica no gufata abarwanyi 93 n’imbunda 34 hamwe n’impunzi 60 zashyikirijwe Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi (UNHCR).

Aganira n’abanyamakuru, Minisitiri Mende kuri uyu wa 01 Werurwe 2015 mu Mujyi wa Goma, yavuze ko ibikorwa byo kurwanya FDLR bishobora kurangira vuba ashingiye ku kuba ngo idafite imbaraga, akavuga ko nubwo hari hari aba FDLR bihishe mu mashyamba ngo bazakomeza kuyikurikirana kugera ivanywe ku butaka bwa RDC.

Minisitiri Mende n'Abayobozi b'Ingabo bari i Goma kureba abarwanyi ba FDLR bafashwe.
Minisitiri Mende n’Abayobozi b’Ingabo bari i Goma kureba abarwanyi ba FDLR bafashwe.

Ku kibazo cy’uko hari abarwanyi ba FDLR bashyira intwaro hasi bagafatwa kandi batashye ku bushake, Mende avuga ko nyuma yo ku wa 2 Werurwe 2015 yatanzwe ngo bashyire intwaro hasi abarwanyi ba FDLR bafatwa na FARDC batajyanwa muri MONUSCO nk’uko byari bisanzwe ahubwo bafungwa na FARDC nk’imfungwa z’intambara ngo akaba ari bo bagaragajwe nk’abafashwe.

Minisitiri Mende akavuga ko abanyekongo barimo bafashwe bazagezwa imbere y’ubutabera bwa RDC kubera ibikorwa byo guhungabanya umutekano w’igihugu n’ibikorwa byo guhohotera uburenganzira bwa muntu.

FDLR ibarizwa mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, Kivu y’Amajyepfo hamwe n’Amajyaruguru ya Katanga. Ingabo za Kongo zitangaza ko zishe abarwanyi 6 mu rugamba rwabahuje ahitwa Tongo muri Rutshuru.

Nyuma yo ku wa 2 Mutarama 2015, abarwanyi 93 ni bo bafashwe na FARDC naho imiryango ya bamwe mu bafashwe igizwe n’abantu 26 yacyuwe mu Rwanda.

Mende avuga ko abarwanyi bamaze gushyira intwaro hasi bagera ku 1300 ashingiye kuri 93 bafashwe bakoherezwa mu Rwanda, abagiye Kisangani 186, abari mu nkambi ya Kanyabayonga na Walungu 338, hamwe n’abari basanzwe baragejejwe Kisangani mbere.

Abarwanyi ba FDLR b'abanyarwanda bafashwe na FARDC.
Abarwanyi ba FDLR b’abanyarwanda bafashwe na FARDC.

Abajijwe ikizakoreshwa abarwanyi bafashwe; Mende yavuze ko Abanyarwanda bazafatwa nk’imfungwa z’intambara naho abanyekongo bafatwe nk’abatunze intwaro bitemewe n’amategeko no guhungabanya umutekano bigumura ku buyobozi, maze bazashyikirizwe ubutabera.

Akomeza avuga ko batari bazi ko mu mutwe wa FDLR harimo abanyekongo babibonye muri iki gikorwa cyo kuyirwanya, bakaba bagiye gushishikariza abarwanyi gushyira intwaro hasi aho kwicwa.

“FARDC ntiyica icyo ikora ni ugufata intwaro uretse ko abayirwanyije ibarwanya, hakaba hakenewe ubundi bufasha mu guhamagarira abarwanyi ba FDLR gushyira intwaro hasi aho gutegereza kuraswaho,” Mende.

N’ubwo Mende avuga ko bafatira abarwanyi ba FDLR ku rugamba ariko Sgt Uwimana Fidèle, wafashwe agasabwa kujyanwa Kanyabayonga akabyanga we avuga ko abo ari ababa batorotse FDLR bashaka kujya muri MONUSCO bahura n’ingabo za FARDC zigahita zibafunga.

Umuvugizi wa Leta ya RDC avuga ko ibibazo by’umutekano muke byagaragaje ko Ingabo za RDC zishoboye.

Ati “ibibazo twahuye nabyo byatweretse ko abasore bacu bashoboye ndetse tudafatanyije na MONUSCO ku buryo tutagikeneye ko twakorana mu rugamba nubwo tuzakomeza gufatanya mu bindi bikorwa kugeza igihe batahiye”.

Abarwanyi ba FDLR b'abanyekongo bagaragajwe na FARDC.
Abarwanyi ba FDLR b’abanyekongo bagaragajwe na FARDC.

Yungamo ati “MONUSCO tuyifata nk’umuganga utabazwa iyo hari umurwayi, iyo umurwayi akize umuganga ajya kuvura abandi, simbona impamvu babazwa n’uko tudashaka gukorana nabo. Hari ababonye Kongo nk’akarima k’imirimo, bibwira ko nta FDLR ntakazi, nta M23 ntakazi, sibyo kuko ubu abasore bacu bashoboye kurwanya imitwe yitwaza intwaro kandi na Minisitiri w’Ububiligi Didier Reynders yarabishimye”.

Mende avuga ko hagiye gukorwa itohoza ku miryango nterankunga ikorana na FDLR kuko hafashwe umurwanyi wa FDLR ufite ipeti rya Majoro wari ushinzwe imikoranire nayo, kugira ngo iyo miryango yagize uruhare mu gufatanya n’imitwe ihungabanya umutekano izashyikirizwe ubutabera.

Bamwe mu barwanyi ba FDLR bataha mu Rwanda baratangarije Kigali Today imwe mu miryango nterankunga nka OXFAM, Caritas na TEARFUND ifasha cyangwa ifite imikoranire na FDLR nubwo yagiye ibihakana.

Umurwanyi wa FDLR ufite ipeti rya Majoro wakoranaga n'imiryango nterankunga mu gufasha FDLR.
Umurwanyi wa FDLR ufite ipeti rya Majoro wakoranaga n’imiryango nterankunga mu gufasha FDLR.

FARDC zivuga ko tumwe mu duce zambuye abarwanyi ba FDLR ari Kirumba, Abayi, Cyahi1yari ibirindiro bya Br Gen Omega Nzeli Israel (amazina ye y’ukuri ni Ntawunguka Pacifique) wayoboraga FDLR muri Kivu y’Amajyaruguru, Kazaroho, Katemba, Kinyangiri na Rusayo.

Nubwo Leta ya Kongo itangaza ko iri kurasa kuri FDLR, tumwe mu duce tuvugwa turi hafi y’umupaka w’u Rwanda ariko nta masasu yigeze yumvikana kandi FARDC ivuga ko yakoresheje intwaro nini zagombye kuba zarumvikanye.

Mu gihe kurwanya FDLR byari byitezweho gutuma Abanyarwanda bagizwe ingwate bataha ariko nta mpunzi zigeze ziza kubera intambara.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Erega nibatahe kuneza muRwanda namahoro.

nzayisenga vedaste yanditse ku itariki ya: 9-03-2015  →  Musubize

Ariko uyu muntu ko areba nk’umwicanyi ruharwa? Mwaduhaye imyirondoro ye neza?

Mahoro yanditse ku itariki ya: 7-03-2015  →  Musubize

eva GIDIONI weyarihanyumayabo ureba nticyatumye adasohorezwa isezerano; tactic ibamumutwe ntibamunkweto.

alias yanditse ku itariki ya: 4-03-2015  →  Musubize

Aba bana bambaye Uturenge ngo nibo bari kuzafata Igihugu se?ahaaaaa!Isi ntisakaye koko?

eva yanditse ku itariki ya: 3-03-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka