Musambira: Amafaranga bakatwa na koperative ngo atuma umusaruro utagira icyo ubamarira

Bamwe mu bahinga mu gishanga cya Kayumbu kiri mu Murenge wa Musambira mu Karere ka Kamonyi bibumbiye muri Koperative KOPABAKAMU, binubira uburyo Koperative ibakuraho umusaruro wishyura ibyo bahawe mu ihinga kuko basigarana muke, ngo bikarutwa n’uko buri wese yakwita ku musaruro we.

Umwe mu bahinga muri iki gishanga avuga ko mu gihembwe cy’ihinga cya 2014B yasaruye ibiro 600 by’ibigori ariko ngo yahawe amafaranga aguze ibiro 200 gusa, kuko Koperative yakaseho amafaranga y’ifumbire, ay’imifuka, aya shitingi, ay’abarinzi barinze ubwanikiro ndetse n’imiti yo guhungira.

Abahinzi bavuga ko baba bafite imirima mito bityo uko kubakata amafaranga ku musaruro bituma basigarana amafaranga make bagasanga bakorera mu gihombo gikabije, ku buryo hari abavuga ko Koperative ari nk’ubucuruzi bwungukira abayobozi ba yo gusa, naho abahinzi bakaba abakozi.

Abahinga muri iki gishanga bavuga ko Koperative ibakata umusaruro wabo bagasigarana ubusa.
Abahinga muri iki gishanga bavuga ko Koperative ibakata umusaruro wabo bagasigarana ubusa.

Umwe muri bo aragira ati “iyo turebye kure usanga tumeze nk’abakozi badafite umushahara runaka; kubera y’uko iyo ubaze imibyizi uhinga mu murima, ugafata ya mafumbire baduha, ugateranya ugakuba, usanga urutwa n’umuhinzi uhingira amafaranga 500 cyangwa 700, kuko n’iyo ibyo usaruye bitishyuye ibyo bintu wafashe uguma mu mwenda ukazawishyura mu rindi hinga”.

Uku kwinuba ariko ngo si ukw’abahinzi b’igishanga bose. Perezida wa Koperative KOPABAKAMU, Musafiri Jean Damascène, avuga ko ari urwitwazo rwa bamwe mu bahinzi bahawe imbuto n’inyongeramusaruro mu mwaka wa 2013, bakaba batarigeze bishyura; maze koperative igafatira umusaruro basaruye mu mwaka wa 2014.

Mu rwego rwo kugabanya urwikekwe mu banyamuryango ba Koperative, umukozi ushinzwe ubuhinzi mu Murenge wa Musambira, Uzabakiriho Jacqueline, avuga ko basabye ubuyobozi bwa koperative kujya basobanurira abahinzi ibyo bafashe n’amafaranga bazabyishyura bakabisinyira, noneho bakabikoresha bazi ko hari umwenda bafashe bagomba kwishyura.

Mu gihe hari abahinzi bataka kutishyurwa umusaruro wa bo neza, ubuyobozi bwa koperative butangaza ko hari abahinzi barimo koperative amafaranga asaga miliyoni n’ibihumbi 200, naho koperative yo ikaba yarafatiriye umusaruro wabo ufite agaciro k’ibihumbi 400.

Marie Josée Uwiringira

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka