Gicumbi : Umugore bamusanze mu mugozi yapfuye

Umugore witwa Mukantambire Venantie warutuye mu Murenge wa Miyove mu Kagari ka Gakenke mu Mudugudu wa Gisiza mu Karere ka Gicumbi bamusanze munzu amanitse mu mugozi yapfuye.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Miyove, Ngezahumuremyi Theoneste, avuga ko byamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa 1 Werurwe 2015 babibwiwe n’umuryango wa Nyakwigendera Mukantambire.

Ngo abo mu muryango we baketse ko ari we waba wiyahuye akoresheje umugozi kuko yaramaze igihe kirekire arwaye indwara itaramenyekanye ndetse akivuza hirya no hino haba kwa muganga ndetse no mubavuzi gakondo ariko indwara ikanga gukira.

Umurambo wa Nyakwigendera wajyanywe mu buruhukiro bw’Ibitaro bikuru bya Byumba kugira ngo ukorerwe isuzuma hamenyekane neza icyamwishe.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Miyove yaboneyeho guha ubutumwa abaturanyi ba Nyakwigendera Mukantambire ko bari bakwiye kuba ijisho ry’umuturanyi ndetse bagatangira amakuru kugihe kuko iyo baza kumenye ibibazo by’umuturanyi wabo baba barakumiriye igikorwa kigayitse cyo kwiyahura cyabaye.

Ernestine Musanabera

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka