Leta ntishyira ingufu mu gusobanurira abaturage akamaro ka Afurika yunze Ubumwe - CLADHO

Umuryango utegamiye kuri leta uharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu (CLADHO), utangaza ko abaturage bo mu Rwanda batazi akamaro k’umuryango wa Afurika yunzu Ubumwe (RURA) bitewe n’uko leta idashyira ingufu mu kubisobanura.

Igitangaje ni uko u Rwanda ruri imbere cyane muri uyu muryango mu kuba rwarasinye amasezerano atandukanye arimo ayo kubahiriza amahame y’uyu muryango yo kubahiriza uburenganzira bwa muntu, imiyoborere n’amatora, nk’uko Alexis Nkurunziza, umuhuzabikorwa muri CLADHO yabitangaje, kuri uyu wa gatanu tariki 28/2/2015.

Nkurunziza, umuhuzabikorwa w'iki gikorwa yemeza ko Abanyarwanda bakwiye kumenya ibyo igihugu cyabo gikora ku rwego mpuzamahanga.
Nkurunziza, umuhuzabikorwa w’iki gikorwa yemeza ko Abanyarwanda bakwiye kumenya ibyo igihugu cyabo gikora ku rwego mpuzamahanga.

Yagize ati “Mu bijyanye no kubahiriza amahame u Rwanda rwasinye mu muryango w’Ubumwe bwa Afurika u Rwanda ruri ku mwanya wa gatatu ariko byagera ku baturage ugasanga ntabyo bazi.

Buri myaka ibiri dusohora raporo zigaragaza uko abaturage bazi izo gahunda ariko hagaragara ikinyuranyo. Abanyarwanda usanga bazi umuryango wa Afurika y’Ibirasirazuba kurusha uwa Afurika yunze Ubumwe kandi mu nzego zose haba abize n’abatarize.”

Ni muri urwo rwego uyu muryango watangije igikorwa cyo gukangurira Abanyarwanda kumenya imikorere ya Afurika yunze Ubumwe kiswe “My African Union campain” kizatuma abaturage barushaho kumenya neza ibyo igihugu cyabo kiba cyashyizeho umukono, ariko bakanamenya neza niba ibyo igihugu gisinya kibikurikiza.

U Rwanda nirwo rwasinye amasezerano yo guteza imbere demokarasi, amatora anyuze mu mucyo n’imiyoborere myiza, nyuma ya Malawi na Afurika y’Epfo mu gihe ibindi bihugu byari bigiseta ibirenge bitaremera kwiyemeza gukurikiza umurongo umwe.

Nkurunziza yatangaje ko kuba u Rwanda rwarihutiye gusinya ayo masezerano bigaragaza ubushake, ariko bikanahuza n’uko rusanzwe ari ikitegererezo mu guharanira ibyo byose. Kugeza ubu ibihugu 23 muri nibyo bimaze kuyashyiraho umukono.

Itangazamakuru naryo ryasabwe uruhare rwaryo kugira ngo rufashe abaturage kugira amakuru kuri demokarasi, amatora n’imiyoborere, nka bimwe mu bifasha abaturage kumenya aho igihugu cyabo kigana.

Iki gikorwa kizatangizwa ku mugaragaro tariki 8/3/2015, igikorwa kizazenguruka mu ntara zose z’igihugu ahazaba hategurwa ibikorwa bitandukanye byo gusobanurira abaturage mu gihe cy’ibyumweru icyenda byose.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka