Akanama kashyiriweho gusuzuma imikorere ya BBC kemeje ko yahitishije filimi Untold Story nkana

Akanama kamaze amezi ane mu igenzura ry’impamvu yateye igitangazamakuru cya BBC guhitisha filimi yise “Untold story”, kasoje kanzuye ko iki gitangazamakuru cyabikoze nkana kirengagije amahame y’itangazamakuru n’amasezerano cyari gifitanye na leta y’u Rwanda.

Ibi ni ibyatangajwe na Martin Ngoga wari ukayoboye ubwo yashyikirizaga raporo bakoze kuri iki kibazo Ikigo k’igihugu gishinzwe imirimo ifitiye igihugu akamaro (RURA), kuri uyu wa gatandatu tariki 28/2/2015.

Yagize ati “Mu mezi ane ashize akanama kahuye kandi kaganira n’abatangabuhamyabatandukanye, kariga kandi kanasesengura kaza gufata umwanzuro kuri birego BBC iregwa.

Ibyavuye kuri buri kirego byagendeye ku batangahuhamya, harimo inyandiko, ibitabo na za raporo kuri Jenoside yakorwe Abatutsi, hifashishijwe imanza zishingiye kuri Jenoside, amategeko y’u Rwanda, amahame mpuzamahanga n’amabwiriza y’itangazamakuru, umurongo ngenderwaho wa BBC n’abatangabuhamya.”

Yatangaje ko nyuma y’ibyo byose ari ho basanze iki gitangazamakuru cyarirengajije byinshi ahandi kikabikora nkana mu guhitisha iyo filime, kimwe n’ibindi biganiro cyahitishaga byose byahitaga mu ishami ry’Ikinyarwanda.

Ngoga yatangaje ko ibyo BBC yatangazaga byose basuzumye bagasanga byiganjemo gukangurira abantu urwango, guhakana Jenoside no kubiba urwango mu Banyarwanda.

Aka kanama kasabye leta y’u Rwanda guhita ihagarika amasezerano yose ifitanye na BBC, ahanini bitwe n’uko yanze kwitaba ngo yisobanure ahubwo nayo igashyiraho akanama gasesengura.

Aka kanama kandi kanasaba leta y’u Rwanda gushyiraho urwego rushinzwe gukurikirana ibigo cyangwa abantu bahakana Jenoside aho iva ikagera.

Iyi filime yerekenywe bwa mbere ku isheni ya BBC2 tariki 1/10/2014, kuva icyo gihe abantu batandukanye batangiye gusaba ko yakurikiranywa kubera bimwe mu byo yavuze byafashwe nko guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Mwakoze akazi gakomeye. Gusa abagishaka gusenya ubumwe bw’abanyarwanda nka BBC n’abandi, ntitubashaka . Turashaka amahoro na KAGAME wacu

KUBWAMUNGU Elie yanditse ku itariki ya: 1-03-2015  →  Musubize

Ariko ko hari abigira nyoni nyinshi,kuki yatangiye kwerekanwa 01-10- kuko ariho urugamba rwinkotanyi rwatangiriye nonese ZA FDU/RUDI nandi mashyaka siyo tariki avuga ngo abanyamahanga batereyeho urwanda(abanyamahanga kuko bataba abanyarwanda ari abatutsi), ikindi BBC GAHUZA yakozwe muri genocide yavugiye bandi??imvonimvano muzivuze zose murebeko 70% atari abahakana genocide bahawe ijambo, bakavuga nibicamwo/banganisha abanyarwanda GUSA. Ndababazwa na ba pateurs bahakora babizi neza/na Ally yousuf umurwango we uruhukira uri kigali atigeze ahwema gushakira abayisenya.BBC yarakoreshejwe nibyo ariko nayo yarabishakaga.KANDI POLITIQUE YABO NA BONGEREZA NTIBAYUMVIKANAHO KUBERA IGICERI KIRIMWO HAMWE NABAKOMEYE BAYIFITEMWO UMUGABANE!!!!

Jean paul yanditse ku itariki ya: 28-02-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka