Uko igikorwa cy’umuganda kitabiriwe hirya no hino mu gihugu - AMAFOTO

Buri mpera z’ukwezi bimenyerewe ko mu gihugu haba igikorwa cy’umuganda , nk’uko byamaze kumenyerwa. By’umwihariko ku muganda usoza ukwezi kwa Kabiri,wabaye kuri uyu wa gatandatu tariki 28/2/015.

Uyu munsi waranzwe n’imvura hirya no hino mu gihugu. Kigali Today yabatoranyirije amwe mu mafoto abamakuru bacu bari hirya no hino mu gihugu bafashe.

Mu karere ka Musanze mu ntara y'amajyaruguru ntibashoboye gukora ibikorwa bitandukanye by'umuganda kubera imvura yaguye. Aho ni hamwe mu ho bateganyaga kubakira inzu Umunyarwanda wirukanywe muri Tanzaniya.
Mu karere ka Musanze mu ntara y’amajyaruguru ntibashoboye gukora ibikorwa bitandukanye by’umuganda kubera imvura yaguye. Aho ni hamwe mu ho bateganyaga kubakira inzu Umunyarwanda wirukanywe muri Tanzaniya.
Mu karere ka Burera mu nNtara y'Amajyaruguru ho imvura ntiyabujije abakora umuganda kuwukora. Aha wakorewe ku mupaka uhuza u Rwanda na Uganda ahitwa mu Cyanika.
Mu karere ka Burera mu nNtara y’Amajyaruguru ho imvura ntiyabujije abakora umuganda kuwukora. Aha wakorewe ku mupaka uhuza u Rwanda na Uganda ahitwa mu Cyanika.
Abaturage bakoze isuku mu nkengero z'umuhanda.
Abaturage bakoze isuku mu nkengero z’umuhanda.
Mu karere ka Burera imvura yaje guhita, igikorwa cy'umuganda kirakomeza. Aha ingabo zari zifatanyije n'abaturage mu gukora umuhanda no gucukurira umusarane umuturage utishoboye.
Mu karere ka Burera imvura yaje guhita, igikorwa cy’umuganda kirakomeza. Aha ingabo zari zifatanyije n’abaturage mu gukora umuhanda no gucukurira umusarane umuturage utishoboye.
Mu murenge wa Gikonko karere ka Gisagara mu ntara y'Amajyepfo, hahinzwe Soya kuri hegitari eshatu zizifashishwa muri gahunda yo kugaburira abana ku ishuri. Iyo mirima ni iy'ishuri rya G.S Gasagara ryigwamo n'abana 252.
Mu murenge wa Gikonko karere ka Gisagara mu ntara y’Amajyepfo, hahinzwe Soya kuri hegitari eshatu zizifashishwa muri gahunda yo kugaburira abana ku ishuri. Iyo mirima ni iy’ishuri rya G.S Gasagara ryigwamo n’abana 252.
Mu murenge wa Kansi muri aka karere ka Gisagara naho hakozwe umuganda wo gukora ibikorwa by'isuku byari bimaze ukwezi bikorwa bigomba kurangirana n'uku kwezi.
Mu murenge wa Kansi muri aka karere ka Gisagara naho hakozwe umuganda wo gukora ibikorwa by’isuku byari bimaze ukwezi bikorwa bigomba kurangirana n’uku kwezi.
Mu karere ka Kamonyi hakozwe umuganda wo gukora umuhanda ariko nawo waje guhagarikwa n'imvura.
Mu karere ka Kamonyi hakozwe umuganda wo gukora umuhanda ariko nawo waje guhagarikwa n’imvura.

Kigali Today

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

umuganda nimwiza kuko utuma tuba ahantu hameze nezamurakoze

Djuma yanditse ku itariki ya: 2-03-2015  →  Musubize

dukomeze kwishakamo ibisubizo dukora umuganda iwacu

nzoga yanditse ku itariki ya: 28-02-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka