Rayon Sport itsindira hanze kurusha iwayo ni yo mpamvu tuzayisezerera-umutoza wa Panthere du Ndé

Kuri uyu wa 26 Gashyantare 2015 ubwo Ikipe ya Panthere du Ndé yo muri Cameroon yageraga mu Rwanda isaa kumi n’imwe, umutoza wayo yatangaje ko biteguye gusezerera Rayon Sport i Kigali kuko ngo bazi ko ari ikipe itsindira hanze gusa.

Iyi kipe yari yaje kwakirwa na bamwe mu bayobozi b’ikipe ya Rayon Sport bazakina kuri iki cyumeru, bakihagera umutoza wayo, Ndoumbe Bosso Emmanuel yavuze ko nta kindi kimuzanye i Kigali usibye gusezerera ikipe ya Rayon Sport n’ubwo yari yabatsinze mu mukino ubanza.

Claude, Perezida w'bafana ba Rayon Sport ategereje ikipe ya Panthere du Nde i Kanombe.
Claude, Perezida w’bafana ba Rayon Sport ategereje ikipe ya Panthere du Nde i Kanombe.

Yagize ati“Nzanywe no gushaka intsinzi kugira ngo nkomeze,mu mukino ubanza ntibyatworoheye gusa twabonye umwanya wo kugira ibyo duhindura,kugira ngo dutsinde umukino birasaba nyine ko twigirira icyizere.”

Avuga ko bazi neza ko Ikipe ya Rayon Sport ari ikipe ikomeye cyane kandi bayikurikirana umunsi ku munsi bakaba bazi ko ari ikipe itsindira hanze.

Abakinnyi ba Panthere du Ndé basohoka ku kibuga cy'indege.
Abakinnyi ba Panthere du Ndé basohoka ku kibuga cy’indege.

Yagize ati “Ni ikipe nziza cyane,imaze gukina imikino igera kuri 20 mu gihe twe tumaze gukina 3 gusa,na Shampiona turayikurikira cyane tuzi ko ari ikipe itsindira hanze kurusha uko itsindira mu rugo niyo mpamvu tugomba kubatsindira hano nk’uko badutsindiye iwacu.”

Iyi kipe ya Panthere du Ndé ikaba ije muri uyu mukino yari imaranye imisi ibibazo by’amikoro byashoboraga kuba byatuma batanitabira uno mukino n’ubwo yo itangaza ko byatangiye gukemuka kandi nta ngaruka bizagira ku bakinnyi.

Uyu mukino uzabahuza n’ikipe ya Rayon Sport ukaba uteganijwe kubera kuri Stade Amahoro kuri iki cyumweru ku isaha ya Saa cyenda n’igice (15h30) mu gihe umukino ubanza wari warangiye ari igitego kimwe cya Rayon Sport ku busa bwa Panthere du Ndé.

Andi mafoto ikipe igera I Kanombe

Abakinnyi ba Panthere du Ndé bahise berekeza ku icumbi bakigera i Kanombe.
Abakinnyi ba Panthere du Ndé bahise berekeza ku icumbi bakigera i Kanombe.
Ngo bafite icyizere cyo gutsinda Rayon Sport.
Ngo bafite icyizere cyo gutsinda Rayon Sport.

Sammy IMANISHIMWE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 6 )

reka tubihange amaso bica igikuba abahungu bi i nyanza se bo bakekabazahagarar nka bifotozaa?

nkundimana yanditse ku itariki ya: 28-02-2015  →  Musubize

Iki nicyogihe abanyarwanda tugezemo ngotwigarurire amakipe yomubarabu kimwe nandi yose yariyaratuzengereje nkaza cameroon za zambie nandi yiyita ko akomeye burya ntamvura igwa ngontihite tumaze kumenya ubwenge mwebwe bafana icyombasaba nukugana kumasitade tugafana kuva ku 1min kugera kuwanyuma Murakoze!!!!!!!

Antilope patient yanditse ku itariki ya: 28-02-2015  →  Musubize

twe nkaba reyo twatsinda twatsindwa oh reyo tukurinyuma inyuma inyamasheke.

emmy gikundiro arsenal yanditse ku itariki ya: 28-02-2015  →  Musubize

twe nkaba reyo twatsinda twatsindwa oh reyo tukurinyuma inyuma inyamasheke.

emmy gikundiro arsenal yanditse ku itariki ya: 28-02-2015  →  Musubize

Ni Bagerageze twetubyereke Imana izabatugabiza tuzabongera ibindi bitego

DANIEL yanditse ku itariki ya: 27-02-2015  →  Musubize

Ntibakadusuzugure Twabatsindiye Iwabo None Ngo Bategereje Gukura Intsinzi I Kigali ? Twiteguye Kubapfunyikira Ibite 2 Hagati Aho Imana Izabidufashemo

Shyaka Emmanuel yanditse ku itariki ya: 27-02-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka