Anita Pendo ntavuga rumwe n’abumva ko adakwiriye kuyobora igitaramo cya Gospel

Umunyamakuru, umukinnyi wa filime akaba n’umushyushyarugamba Anita Pendo, ngo ntiyiyumvisha abavuga ko adashobora kuyobora igitaramo cy’abahanzi baririmba indirimbo zihimbaza Imana (Gospel) bashingiraho.

Abivuga nyuma y’uko uyu muhanzi atumiwe kuyobora igitaramo cya Gospel mu gihugu cy’u Burundi atumiwe na Eddy Kamoso ariko nyuma yo kumenya aya makuru abantu banyuranye bahita batangira kuvuga ko adakwiriye kuyobora igitaramo cya Gospel ngo kuko adakijijwe.

Anita Pendo ngo ntiyumva icyo abavuga ko adakwiriye kuyobora igitaramo cya Gospel bashingiraho.
Anita Pendo ngo ntiyumva icyo abavuga ko adakwiriye kuyobora igitaramo cya Gospel bashingiraho.

Tukimara kubona ayo makuru agenda acicikana twifuje kuganira na Anita Pendo ngo twumve icyo abivugaho adutangariza ko yishimiye gutumirwa kuyobora kiriya gitaramo kandi ko ari cyo cya mbere cya Gospel agiye kuyobora.

Mu kiganiro gito twagiranye Anita Pendo yatubwiye ko na we yatunguwe anatubwira ko Eddy Kamoso ari we wamuhamagaye ngo arashaka ko haba itandukaniro n’ibindi bitaramo bya Gospel.

Ya ati: “Nanjye naratunguwe kandi nishimiye ko ari concert ya mbere ya Gospel ngiye kuyobora akaba ari igitaramo gitandukanye n’ibindi bitaramo nyobora. Ndumva nishimye mfite n’amatsiko menshi.”

Tumubajije icyo yabwira abavuga ko atari akwiriye kuba Mc muri icyo gitaramo ngo kuko adakijijwe yadusubije agira ati: “Cyore, ibyo se babikura he? None se ukijijwe bamubwirwa n’iki? Twese turi abana b’Imana kandi buriya njyewe ibyanjye ndabizi, kuko ndasenga cyane n’agakiza nkarimo pe. Gusenga ni na ryo banga nkoresha haba mu kazi no mu buzima busanzwe.”

Igitaramo Anita Pendo azabera Mc ni igitaramo cyiswe “Moto Concert” cyateguwe na Eddy Kamoso wamenyekanye cyane hano mu Rwanda nk’umuvugabutumwa n’umunyamakuru mbere yo kwerekeza mu gihugu cy’u Burundi.

Pendo no ku bu dj arebaho.
Pendo no ku bu dj arebaho.

Muri iki gitaramo hazaba harimo umuhanzi Esther Wahome wo mu gihugu cya Kenya, abahanzi batandukanye b’i Burundi nka Adora, Nitereka Aime, One Nation Gospel, Three in One n’abandi. Hazaba kandi harimo n’abahanzi nyarwanda aribo Gogo na Emile Nzeyimana.

Iki gitaramo kizabera ahazwi nko kuri “Musee Vivant” i Bujumbura ku wa 27 Werurwe 2015 guhera ku isaha ya saa cyenda z’umugoroba (15h00) aho kwinjira bizaba ari amafaranga 3000 y’Uburundi (Frbu) ugahabwa icyo kunywa cy’ubuntu.

Bukeye bwaho tariki 28 Werurwe 2015 hakaba icyo bise “Concert VIP” ku Kiyaga cya Tanganyika (Club du Lac Tanganyika) saa kumi n’ebyiri z’umugoroba (18h00) aho kwinjira bizaba ari 10000 Frbu.

Anita Pendo azerekeza i Burundi ku munsi nyir’izina w’igitaramo. Ni ukuvuga tariki 27 Werurwe 2015 ariko akaba ataramenya neza amasaha azagenderaho kuko ngo hakiri igihe.
Akomeza avuga ko ari mu myitegura ashaka ibyo azambara ndetse anihugura mu ijambo ry’Imana.

Anita Pendo kandi kuri uyu wa 27 Gashyantare 2015 ngo aribuze kuba ari umushyushyarugamba mu biroro byo kwambika ikamba Nyampinga 2015 na Rudasumbwa muri Kaminua ya Mount Kenya bibera i Gikondo ahajya habera imurikagushwa (Expo Ground) i saa kumi n’imwe.

Marie Clemence Cyiza Uwimanimpaye

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 13 )

ATANTU NINDE WABABESHE ICYITUREBA NUGUCYIRANUKA

NDUWAYO EMERINE yanditse ku itariki ya: 8-03-2015  →  Musubize

Ariko ndumiwe!!!ngo ibihugu byateye imbere-mbwira igihugu cyateye imbere kiturakanye Imana?ubyo mushyigikiye ya makuru yejo ngo "koreya yakuyeho icyaha cy´ubusambanyi!!!Amerika hashizeho kommite yo gucukumura ibibazo byabatinganyi-nabAatinganyi bagitinya kwivuga ko ribo!!!vuga kenya aho abazungu bagurira abirabure ngo baryamane n´imba zabo bakabikora video????nkomeze???reba video ya PGGSS ya 3ANITA PENDO YAGIYE MUSANZE....NUWUTAZI IMANA ARAMENYA KO YAVUTSE KUMUTU ATARI KU GIKOKO!!!!!!

maria yanditse ku itariki ya: 3-03-2015  →  Musubize

Gukizwa k’umuntu biba k’umutima kandi IMANA niyo izaca

imananza,wica imanza utazazicibwa.

M HERMO yanditse ku itariki ya: 1-03-2015  →  Musubize

Gukizwa k’umuntu biba k’umutima kandi IMANA niyo izaca

imananza,wica imanza utazazicibwa.

M HERMO yanditse ku itariki ya: 1-03-2015  →  Musubize

Pendo courage rata! Impamvu wahamagawe irahari. Imana ireba umutima ntireba housing!

Alias yanditse ku itariki ya: 1-03-2015  →  Musubize

Anita, courage rata! Bime amatwi, icyatumye baguhamagara kirahari.Kandi Imana ireba umutima ntireba housing. Go ahead!!!!!!!!!

Alias yanditse ku itariki ya: 1-03-2015  →  Musubize

Uwomwana wumukobwa arashoboyeImana imugendeimbere atugezeudushatwinshi yaduteguriye Murakoze

Mr,Hu yanditse ku itariki ya: 28-02-2015  →  Musubize

Aho iwacu muri Africa bavanga ubujiji mubijyanye no kwemera Imana, impamvu yatumiwe kuyobora icyo gitaramo nkekako ari uko abamutumiye basobanutse kdi bajya hanze muri ibi bihugu tubamo byateye imbere. Urugero uriya mugabo wumyongereza wakinye muri movie ya Yesu sinumva ngo ntanubwo amwemera !! Abantu babuze gukizwa kubwiriya movie!

Aime yanditse ku itariki ya: 28-02-2015  →  Musubize

ntaco bitway aho yaherey akorer ISi kuk atakorera imana!

uwayezu theogene yanditse ku itariki ya: 28-02-2015  →  Musubize

ubundi se abo baca imanza ngo abandi ntibakijijwe nibo Mana cg? Imana niyo ica imanza yonyine

h yanditse ku itariki ya: 28-02-2015  →  Musubize

nigute umuntudakijijwe yayobora indirimbo nibwirako arizabantu hakijijwe ahaaaaa!!!

Jeanmarie yanditse ku itariki ya: 28-02-2015  →  Musubize

Yabikora kd umuntu wese akijijwe kugiticye, naho abobavugako andakijijwe baribeshya wasaga aribo bandakijijwe, kuko kumunsi wimeruka abundacyeka bazajya mwijuru abucyekako Imana ibabwireko itingeze ibamenya.

Ishimwe Gad yanditse ku itariki ya: 28-02-2015  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka