Icyiciro cya nyuma cy’ingabo zari mu butumwa bw’amahoro muri Sudani y’Amajyepfo cyageze mu Rwanda

Ingabo z’u Rwanda zigera ku 140 zari mu butumwa bw’amahoro mu gihugu cya Sudani y’Amajyepfo, zageze mu Rwanda ku gicamunsi cyo ku wa Kane tariki ya 26/02/2015.

Aba basirikare ni icyiciro cya nyuma mu ngabo 850 zari zimaze umwaka zibungabunga amahoro ndetse zinakora ibikorwa by’ubutabazi ku baturage batuye i Juba mu murwa mukuru wa Sudani y’Amajyepfo.

Ingabo zivuye mu butumwa bw'amahoro muri Sudani y'Epfo zisohoka mu ndege.
Ingabo zivuye mu butumwa bw’amahoro muri Sudani y’Epfo zisohoka mu ndege.

Colonel Mutara Nkangura wari uyoboye izi ngabo yatangaje ko usibye ibikorwa byo kubungabunga amahoro bakoze kandi neza, hari n’ubundi bufasha bahaye abaturage bo muri iki gihugu bavuyemo buzabagirira akamaro mu buzima bwabo bwa buri munsi.

Yagize ati “Uretse inshingano zo kubungabunga umutekano no kugarura amahoro twari dufite muri Sudani, ingabo z’u Rwanda zakanguriye abaturage ba Sudani igikorwa cy’umuganda, dufatanya kubakira abana babo ishuri rigizwe n’ibyumba umunani, ibyumba by’ubuyobozi bwaryo ndetse n’ubwiherero tubashyiriramo n’ibigega by’amazi, twegeranya n’amafaranga tubagurira amabati yo gusakara iryo shuri, ku buryo ubu tuvuyeyo ryaratangiye gukora abana biga”.

Ikindi Colonel Mutara Nkangura yatangaje ni uko banakoze igikorwa cyo gusanga abaturage aho batuye bakabavura indwara zitandukanye bakanabaha imiti. Avuga ko banasuye imfubyi mu bigo bakazishyikiriza ibiribwa n’imyambaro, ndetse ko banafashije abaturage ba Sudani kubona amazi meza kuko bo bari bafite amamodoka yabafashaga kwikorera amazi bakabasha kuyageza ku baturage.

Col M. Nkangura wari uyoboye izi ngabo asuhuza abayobozi b'ingabo bari baje kubakira.
Col M. Nkangura wari uyoboye izi ngabo asuhuza abayobozi b’ingabo bari baje kubakira.

Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Brig. Gen. Joseph Nzabamwita yatangaje ko izi ngabo zakoze akazi ko gufatanya na Leta ya Sudani y’Amajyepfo kubungabunga amahoro muri iki gihugu neza, ndetse anabashimira ku bikorwa by’urukundo bakoreye abaturage bo muri iki gihugu babafasha gusubira mu buzima busanzwe nyuma y’intambara itari iboroheye.

Ati “Izi ngabo turazishimira cyane igikorwa cyiza zakoze cyo kuba basohoje ubutumwa bw’u Rwanda bwo gutera inkunga mu kubungabunga amahoro ku mugabane w’Afurika, kandi Sudani y’Amajyepfo nk’ igihugu duhurira hamwe mu karere dufatanya muri byinshi, iyo tubafashije nk’abavandimwe kugira ngo bave mu bibazo, natwe tuba twishimiye uyu musanzu tuba twabahaye”.

Brig. Gen. Nzabamwita yavuze ko izi ngabo zakoze akazi keza.
Brig. Gen. Nzabamwita yavuze ko izi ngabo zakoze akazi keza.

Maj. Gen. Alex Kagame wari uhagarariye ubuyobozi bw’ingabo mu muhango wo kwakira iki cyiciro cya nyuma cy’ingabo zivuye mu butumwa bw’amahoro mu gihugu cya Sudani y’Amajyepfo, yashimiye izi ngabo ikinyabupfura, umurava no gukunda akazi bagaragaje mu butumwa bavuyemo, anabakangurira kubikomeraho kuko ariyo ntsinzi ya byose mu ngabo.

Yagize ati “Mwakoze akazi keza muri ubu butumwa kandi banabibahereye imidari. Nagira ngo mbashimire ku bw’ishema mwahesheje igihugu cyacu mukora akazi neza muri ubu butumwa muvuyemo, byose bishingiye ku kinyabupfura mwatojwe kandi mudahwema kugaragaza nk’ingabo z’u Rwanda”.

Izi ngabo zagarutse mu Rwanda ku wa Kane tariki ya 26/02/2015 zahawe ibyumweru bibiri by’ikiruhuko, nyuma zikazagaruka mu mirimo zikomeza akazi gasanzwe ka gisirikare mu Rwanda.

Andi mafoto y’umuhango wo kwakira aba basirikari bavuye mu butumwa bw’amahoro:

Brig. Ben. Joseph Nzabamwita na Maj. Gen Alex Kagame bategereje ko indege izanye ingabo z'u Rwanda ihagera.
Brig. Ben. Joseph Nzabamwita na Maj. Gen Alex Kagame bategereje ko indege izanye ingabo z’u Rwanda ihagera.
Aha izi ngabo zari zikigera ku Kibuga cy'indege i Kanombe.
Aha izi ngabo zari zikigera ku Kibuga cy’indege i Kanombe.
Babanzaga kubapima Virusi ya Ebola.
Babanzaga kubapima Virusi ya Ebola.
Maj. Gen. Alex Kagame asuhuzanya na Col. M. Nkangura wari uyoboye iki cyiciro.
Maj. Gen. Alex Kagame asuhuzanya na Col. M. Nkangura wari uyoboye iki cyiciro.
Izi ngabo zashimiwe akazi keza zakoze.
Izi ngabo zashimiwe akazi keza zakoze.
Bacinye n'akadiho.
Bacinye n’akadiho.

Roger Marc Rutindukanamurego

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 6 )

MWAGIZE NEZA NGABO Z’IGIHUGU TURABASHIMIYE CYANE KANDI MUIKOMEZE UWO MTIMA MWIZA WO GUFASHA

IRAKOZE LEODEGARDE yanditse ku itariki ya: 30-09-2019  →  Musubize

welcome back Bro&sisters.ubwo kdi n’agafaranga ni sawa!

alias yanditse ku itariki ya: 27-02-2015  →  Musubize

Murakaza neza nfura z’ uranda, ubutwari bwanyu nibwo butuma igihugu cyacu ccyubahwa kandi kikubaka izina muruhando rwamahanga.

jimmy yanditse ku itariki ya: 27-02-2015  →  Musubize

ikaze iwacu kandi akazi bakoze turakabashimiye tunabasaba kurushaho kugakora neza aho bageze iwabo

kibamba yanditse ku itariki ya: 27-02-2015  →  Musubize

bakwiye gushimirwa ni ntwari bageze ikirenge mu cya nyakubahwa

nzigihima yanditse ku itariki ya: 27-02-2015  →  Musubize

mwakoze ngabo zacu ikaze murwatubyaye.

Turacyayishimira fidele yanditse ku itariki ya: 26-02-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka