Kinyinya: Abakozi bafite ubushobozi buciriritse bagiye gusubizwa

Ikigo cy’Ubwiteganyirize mu Rwanda (RSSB) gifatanyije na leta y’u Rwanda cyatangiye kubakira abakozi bafite ubushobozi buciriritse amazu 609, mu rwego rwo gufasha igihugu kugera ku cyerekezo cyihaye cyo gufasha abakorera mu Mujyi wa Kigali kubona aho gutura.

Zizaba zubatswe mu buryo bw’amagorofa buri gorofa ririmo inzu enye, naho buri nzu ifite ibyumba bitatu n’uruganiriro (Salon).

Izi nyubako zizubakwa ahitwa Batsinda mu Murenge wa Kinyinya mu Karere ka Gasabo zatangijwe ku wa kane tariki 26/02/2015, abifuza kuzibamo bazakorana n’amabanki kugira ngo bahabwe inguzanyo zishyurwa mu gihe kirekire, nk’uko byatangajwe na Uzziel Ufitikirezi, uhagarariye iki gikorwa.

Yagize ati “Turifuza ko izi nzu zitarenza igiciro cya miliyoni 30 kandi n’ubwo zitwa ko zizaba ziciriritse ntabwo tuzakoresha ibikoresho bibi, tuzakoresha inzu zijyanye n’agaciro k’Umunyarwanda”.

Umuhango wo gutangiza iyubakwa ry'amazu aciriritse mu Murenge wa Kinyinya.
Umuhango wo gutangiza iyubakwa ry’amazu aciriritse mu Murenge wa Kinyinya.

Akomeza agira ati “ariko hari ibiganiro twagiranye n’amabanki bemeye gutera inkunga imishinga yacu batanga igihe kirekire cy’inguzanyo, ni ukuvuga kuva ku myaka 20 cyangwa irenze. Niyo waba uhembwa make ariko kuko bagukata igihe kirekire ukazabasha kuyishyura”.

Minisitiri w’Ibikorwa remezo, James Musoni, yavuze ko iki gikorwa ari kimwe mu byabimburiye izindi nyubako zitandukanye zizubakwa mu mijyi itandatu ikomeye mu gihugu n’ahandi hirya no hino mu gihugu.

Ati “Mu ibarura ryakozwe mu 2012 ryerekanaga ko abaturage miliyoni 1,7 ari bo bari batuye mu mujyi ariko turifuza ko mu 2020 haba hatuwe n’abagera kuri miliyoni 4,4. Hari gahunda yo kugira ngo aya mazu aciriritse ahubakwe ku buryo bwihuse ariko kandi birazwi ko muri Kigali ari ho haba benshi, niho rero hazaba imishinga minini ariko n’ahandi bizahagera”.

Iki ni igishushanyo mbonera cy'ahazubakwa amazu aciriritse i Batsinda.
Iki ni igishushanyo mbonera cy’ahazubakwa amazu aciriritse i Batsinda.

Biteganyijwe ko izi nzu zizubakwa mu myaka ibiri, leta ikazagira uruhare rwo kwishyura 30% y’igiciro rusange cy’inzu. Abakozi bazaba bemerewe kugura iyo nzu ni abatarigeze batunga inzu kandi bakaba bafite icyiciro cy’ubukire babarirwamo kizagenwa na RSSB.

Kubaka izi nyubako aha i Batsinda byatinyuye abandi bituma nabo bagiye kuhubaka. Urugero ni inyubako ya Koperative Ubumwe Kinyinya nayo izaba ifite isoko n’inyubako zo guturwamo (Shopping Mall).

Nshimiyimana uyobora Koperative Ubumwe Kinyinya avuga ko batekereje kwegereza abazatura muri aya mazu isoko ngo bajye babona aho bahahira.
Nshimiyimana uyobora Koperative Ubumwe Kinyinya avuga ko batekereje kwegereza abazatura muri aya mazu isoko ngo bajye babona aho bahahira.

Gabriel Nshimiyimana, umuyobozi w’iki koperative yavuze ko bagamije ko abaturage bazatura muri izo nyubako bazagira aho bahahira ku buryo buboroheye, cyane cyane ko umurenge wose ugenewe guturwamo.

Ati “Tashinze iyi koperative tugira ngo dukemure ikibazo cy’imiryango y’ubucuruzi, cyane cyane ko abenshi mu bagize koperative batari bafite aho gukorera. Imiryango izaba irimo izaba igera kuri 320 dufite n’inzu zo kubamo abantu bazashobora kuba bakodesha cyangwa bakazigura”.

Iki kibanza nicyo kizubakwamo isoko rya Koperative Ubumwe KInyinya.
Iki kibanza nicyo kizubakwamo isoko rya Koperative Ubumwe KInyinya.

Imiryango nayo izaba iri hagati y’igiciro cya miliyoni 40 na miliyoni 20, nk’uko Nshimiyimana yakomeje abitangaza. Biteganyijwe ko izi nyubako zose uko ari ebyiri zizarangizwa kubakwa mu myaka ibiri.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Yagize ati “Turifuza ko izi nzu zitarenza igiciro cya miliyoni 30 kandi n’ubwo zitwa ko zizaba ziciriritse ntabwo tuzakoresha ibikoresho bibi, tuzakoresha inzu zijyanye n’agaciro k’Umunyarwanda”. aaaaaaaaaahhhhhhhhhhhhhhaaaaaaaaaaaaaaaa , miliyoni 30 n abakozi bangahe bashobora kubona ubwo bushobozi , no muri Bank hari umushahara fatizo bareba ngo baguhe inguzanyo , n ubundi ayo mazu n ay abishoboyeeeeeee.

UMUGWANEZA Jeanne yanditse ku itariki ya: 27-02-2015  →  Musubize

izi nzu zije zikenewe kandi zizafasha benshi mubatagirata inzu zabi bwite bafite ubtunzi buciriritse

niyo yanditse ku itariki ya: 26-02-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka