Icyatumye Urban Boys bava muri PGGSS5 nigikemuka biteguye gusubiramo-Richard

Richard Nsengimuremyi, Umuyobozi wa Super Level Urban Boys ibarizwamo, aratangaza ko batasezeye burundu mu marushanwa ya Primus Guma Guma Super Star ahubwo ko icyatumye basezera nigikemuka nta kabuza bazongera kuyitabira.

Bibaye nyuma y’ibaruwa yandikiwe Umuyobozi Mukuru wa Bralirwa, ikaba ari ibaruwa y’isezera ry’itsinda rya Urban Boys mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star ku nshuro yayo ya 5.

Iyo baruwa mu magambo make, ibanza gushimira Bralirwa n’ababagiriye icyizere kugira ngo bitabire iri rushanwa ariko bagatangaza ko basanga bidashobotse ko babasha gukomeza muri PGGSS5.

Amafaranga make atangwa buri kwezi abereye Urban Boys intandaro yo kuva kwikura muri PGGSS5.
Amafaranga make atangwa buri kwezi abereye Urban Boys intandaro yo kuva kwikura muri PGGSS5.

Urban Boys ngo basanga amafaranga ahabwa abahanzi ku kwezi ari make dore ko mu kwezi bakora ibitaramo bigera kuri bine bityo bakavuga ko kuri bo nk’itsinda bitaborohera kuba babasha gukoresha aya mafaranga ngo babonemo ibikenewe byose kugira ngo bigaragaze neza mu marushanwa ndetse n’ibindi bisabwa ngo umuhanzi abashe kwitwara neza mu irushanwa.

Ngo kuba buri muhanzi witabiriye PGGSS ahabwa na miliyoni imwe (1000000FRW) hatitawe ku kuba ari itsinda cyangwa umuntu umwe ni imbogamizi ikomeye kuri bo kuko ngo ibikenerwa ku muhanzi umwe bitandukanye cyane n’iby’ itsinda bityo bakaba basanga bitagishobotse ko bakomeza muri iri rushanwa kuri iyi nshuro yaryo ya gatanu.

Tukimara kumenya aya makuru yo gusezera kwa Urban Boys muri PGGSS5 no kubona urwandiko rubihamya kuri uyu wa 26 Gashyantare 2015, twavuganye n’umuyobozi wa Super Level aba basore babarizwamo, uzwi cyane ku izina rya Richard maze adutangariza ko icyumye basezera nikirangira biteguye kugaruka mu irushanwa.

Yagize ati “Nyine Urban Boys yasezeye kubera impamvu mwabonye mu itangazo, kiriya kibazo kiramutse gikemutse urebye, cyangwa...je sais pas buriya aba ari ikibazo cy’amafaranga,niba amafaranga miliyoni barayitanze idorali rivunja magana ane na mirongo ubu rikaba rigeze muri 700 na mirongo wenda bishobora kongera kumanuka cyangwa wenda n’amafaranga binjiza muri gahunda zo hanze wenda akamanuka bitewe n’uko igihugu cyaba gihagaze n’ubukungu bwacyo ntabwo wabimenya ariko pour le moment twarebye dusanga bidashoboka.”

Abajijwe niba baba baratekereje no kubafana babo mu gihe bafataga iki cyemezo dore ko ubwo bisobanuye ko abafana babo bari bategereje kuzababona hirya no hino mu gihugu batakibabonye cyane ko n’umwaka ushize aba basore batabashije kugira amahirwe yo kwitabira iri rushanwa yadusubije ko babatekerejeho kandi ko bazakora uko bashoboye bakabageraho mu bikorwa bitandukanye.

Yagize ati: “Nyine tuzakomeza kuba hafi yabo no gukora ibikorwa bibahuza natwe, ibitaramo tujyamo bitandukanye, nk’abari muri Kigali bo baratubona henshi […]abo mu Ntara na byo ni nk’uko bazagenda batubona mu bintu bitandukanye...”

Kugeza ubu, mu bahanzi 15 batoranyijwe bagomba kuzahatana ku itariki 7 Werurwe 2015 hagasigara 10 bazakomeza bahatanira igihembo nyamukuru, hasigayemo abahanzi 14.

Abo bahanzi ni Active, Bull Dog, Bruce Melody, Danny Nanone, Senderi Hit, Jules Sentore, Social Mula, Naason, Dream Boyz, Jody, Knowless, Queen Cha, Paccy na Young Grace.

Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

mwaratubabaje kuba mutaritabiriye.

liliane yanditse ku itariki ya: 25-03-2015  →  Musubize

mwaratubabaje kuba mutaritabiriye.

liliane yanditse ku itariki ya: 25-03-2015  →  Musubize

urban boys na bahanzi nemera cyane.
kuba batari pggss ndumva bakagobye kuyigaragamo.

kwizera aime orivier yanditse ku itariki ya: 8-03-2015  →  Musubize

Hi Bavandimwe, njyendi umufana wiyi group ( urban boy) ubusinumva ukuntu yavuye mwirushanwa nukuntu twari tubategereje turibenshi tuvugatuti ubu igikombe nicyacu,njyewe mbona ari rushanwa ryari kubafasha buryobwo kwegera abafana bazenguruka uturere kandi cyaricyogihe cyogutwara igihembo. inama nukwandika basabagusubira mwirushanwa nahubundi manager arabashuka wasanga abitemo inyungu!

Mclaude yanditse ku itariki ya: 28-02-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka