Nyagatare: Yakuyemo inda y’impanga arazica
Uwamahoro Chantal w’imyaka 33 y’amavuko wo mu Mudugudu wa Nyarupfubire, Akagari ka Nyarupfubire mu Murenge wa Rwimiyaga mu Karere ka Nyagatare yakuyemo inda y’ abana 2 b’impanga arabica afatwa amaze guta umwe mu musarane.
Iki cyaha Uwamahoro yagikoze ahagana saa sita z’amanywa zo ku wa 25/02/2015.
Nk’uko byemezwa na polisi, ngo uyu mubyeyi yakuyemo inda y’abana b’impanga b’amezi 7 arangije arabiyicira. Amaze kubica ngo yafashe uwa mbere amujugunya mu musarane, asubiye mu nzu kuzana undi nawe ngo amujugunyemo abonwa n’abaturage bahise bahuruza inzego z’ibanze, uwari wamaze gutabwamo nawe akurwamo.
Ubu imirambo y’izi mpinja iri mu bitaro bya Nyagatare ndetse na nyina uri gukurikiranwa n’abaganga.
Ubuyobozi bwa Polisi y’igihugu buragira inama abaturage kuba ijisho ry’umuturanyi no kwegera umuryango w’umukobwa babonyeho inda kugira ngo adatotezwa.
Inspector of Police Emmanuel Kayigi, umuvugizi wungirije akaba n’umugenzacyaha wungirije wa Polisi y’igihugu ikorera mu Ntara y’Uburasirazuba avuga ko akenshi abakobwa bamaze gutwita ahanini batotezwa n’imiryango nabo bagatekereza gukuramo inda.
Uku gukuramo inda ariko ngo byakumirwa mbere y’uko biba mu gihe uwayitwaye abawe hafi n’umuryango we, abaturanyi ndetse n’uwayimuteye. Gusa ngo ikibabaje ni uko uwayimuteye ahanini amwihakana undi nawe agahita atekereza kuyikuramo.
IP Kayigi agira inama abakobwa kumenya ko umwana atangira kugira uburenganzira agisamwa bityo ubumuvukije abihanirwa. Abasore nabo ngo bagomba kuba hafi y’abo bateye inda ahanini bibuka ko byakozwe mu rukundo.
Ubwo twakoraga iyi nkuru Uwamahoro Chantal yari akivurirwa mu bitaro bya Nyagatare aho azava agezwa imbere y’ubutabera kuryozwa icyaha yakoze.
SEBASAZA Gasana Emmanuel
Ibitekerezo ( 5 )
Ohereza igitekerezo
|
akwiye kwicwa! uko bashyizeho conditions zo gukuraminda , bazashyireho izigihano cy’ URUPHU.
uyu mikobwa numuhembo aduhombeje urundi rubyiruko twaritwungutse.
mana tabara abantu bawe.
RUTIKANGA TOLES, IMYANDIKIRE YAWE NDAYINENZE UNYIHANGANIRE
Ndabona Uwo Mugore Akwiye Guhanwa Kuko Abana N’abera Ntaruhare Bagize Mubibazo Bye Niyo Mpamvu Nava Mubitaro Bagomba By’intangarugero Kuko Ibyo Ntibikwiye Umunyarwakazi Murakoze From Rubavu Rutikanga Toles Ferna Magela