Ibyo twagezeho turashaka kubikomezanya na Perezida Kagame-Abaturage ba Rwabicuma

Abaturage bo mu Murenge wa Rwabicuma mu Karere ka Nyanza batumye umuyobozi wabo ngo ababwirire Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, ko bamusaba kuziyamamariza manda ya gatatu mu matora y’Umukuru w’Igihugu ateganyijwe mu muri 2017.

Ubu butumwa babuhaye umuyobozi w’Akarere ka Nyanza, Murenzi Abdallah ubwo yifatanyaga na bo mu imurikabikorwa ry’ibyo bagezeho ku bufatanye n’abafatanyabikorwa babo, ku wa 25 Gashyantare 2015.

Abaturage bavuga ko bejeje imyaka y'amoko atandukanye aho bakorewe amaterasi.
Abaturage bavuga ko bejeje imyaka y’amoko atandukanye aho bakorewe amaterasi.

Muri birori byaranzwe no kwishimira ibyagezweho mu myaka isaga 20 u Rwanda rwibohoye, abaturage b’Umurenge wa Rwabicuma bashimangiye ko umutekano n’imiyoborere myiza irangajwe imbere na Perezida Paul Kagame ari byo byatumye bihuta mu iterambere bagezeho muri iki gihe.

Bavuga ko ntacyo Umukuru w’Igihugu, Paul Kagame, atakoreye u Rwanda n’abanyarwanda cyane cyane muri uwo murenge wabo kuko bari bakennye cyane.

Basigaye beza igitoki gipima ibiro hafi 100.
Basigaye beza igitoki gipima ibiro hafi 100.

Umwe muri abo yagize ati “Turashima Leta y’u Rwanda iyobowe na Perezida Paul Kagame ko ibi twishimiye uyu munsi ari we tubikesha, ntituzamutenguha mu guteza igihugu cyacu imbere”.

Prudence Kwizera wavuze mu izina abaturage akaba n’umwe mu bafatanyabikorwa bakorera muri uwo murenge, yatumye Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza, Murenzi Abdallah kugeza ubutumwa bwabo bwihariye ku Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda bumusaba kuziyamamariza manda ya gatatu.

Yagize ati “Nyakubabwa Muyobozi w’akarere ka Nyanza turabasaba ngo mutubwirire Perezida Paul Kagame yiyamamarize indi manda ya gatatu kuko ibyo twagezeho turashaka kubikomezanya na we. Rwose ubimutubwirire”.

Umuyobozi w'Akarere ka Nyanza yabijeje ko ubutumwa bwabo azabugeza kuri Perezida Kagame.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza yabijeje ko ubutumwa bwabo azabugeza kuri Perezida Kagame.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza yabijeje ko ubu butumwa abugeza ku mukuru w’Igihugu cy’u Rwanda, Paul Kagame.

Umurenge wa Rwabicuma ni umwe mu mirenge icumi igize Akarere ka Nyanza, utuwe n’abaturage basaga ibihumbi 18 batunzwe ahanini n’imirimo y’ubuhinzi n’ubworozi, nk’uko Egide Bizimana, umunyamamabanga Nshingwabikorwa uwuyobora abivuga.

Bamwe mu bageze mu zabukuru bo mu Murenge wa Rwabicuma basazanye umucyo.
Bamwe mu bageze mu zabukuru bo mu Murenge wa Rwabicuma basazanye umucyo.

Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda riteganya ko manda ya Perezida wa Repubulika ari imyaka 7 ariko akaba ashobora kwiyamamaza indi nshuro imwe.

Kugira ngo ibyo aba baturage basaba bishoboke bikaba byasaba guhindura Itegeko Nshinga kuko Perezida Kagame ari ku musozo wa manda ya kabiri yemererwa n’itegeko.

Ubushobozi bwo guhindura itegeko nshinga ariko nabwo buteganywa n’amategeko y’u Rwanda, binyuze mu busabe bw’inama y’abaminisitiri ibugeza ku Nteko Ishinga amategeko maze 2/3 byayemeza bigashyirwa mu matora rusange y’abaturage bose batora bemeza cyangwa bahakana izo mpinduka mu matora ya referendum.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

Jye mbona itegeko nshinga ritahinduka ahubwo yaruhuka mandat imwe akagaruka akora izindi ebyiri nibyo bifite kime kuri jye kuko yaba agaragaje ko atagundira ubutegetsi

Amani yanditse ku itariki ya: 2-03-2015  →  Musubize

ntawutashima perezida wacu natwe urubyiruko rw’i rwabicuma yatumye tubona igishoro bivuye muma terasi.

peter yanditse ku itariki ya: 28-02-2015  →  Musubize

Twakwishimira ko president Kagame ayobora mandat ya 3, nibwo umusaruro w’ibyo yagezeho uzaba umaze kugaraga, kuko muri mandat zirangiye yaravunitse cyane: kubungabunga umutekano, ibikorwa remezo ( imihanda, ingomero z’amashanyarazi, amazi asukuye), amaterasi ndinganire no kuhira imyaka harwanywa inzara, inka ku miryango idatunze, n’ibindi byinshi namwe mubona n’amaso! abanyarwanda turasabwa kumufasha akayobora indi mandat kugirango ibi byose bisigasirwe binatange umusaruro urushijeho!

nkundurwanda yanditse ku itariki ya: 27-02-2015  →  Musubize

kagame tumufatiye iryiburyo kuko twebwe abagore aramutse avuyeho twakubitwa niyo mpanvu Kare kare INKOKO ariyo ngoma papa ayivani oye mama cyomoro oye muragahora kungoma

claudine yanditse ku itariki ya: 26-02-2015  →  Musubize

iterambere tugezeho mu Rwanda hose turikesha Nyakubahwa President wa republika bityo turamusaba ko yakongera akatuyobora indi myaka myinshi ishoboka

kaka yanditse ku itariki ya: 26-02-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka