Iyi sura ya Nyarugenge ishobora gushyira Kigali mu hagezweho ku isi
Iterambere ry’imyubakire mu Karere ka Nyarugenge, kamwe mu turere dutatu tugize Umujyi wa Kigali, riri muri bimwe bihesha isura nziza umujyi wa Kigali.
Iterambere ry’imyubakire ya Nyarugenge rishimwa cyane n’abaturiye Kigali, kuko uretse n’uko rigaragaza iterambere ry’ Umurwa Mukuru w’u Rwanda, rinafasha abaturage mu iterambere ryabo, kuko benshi babona imirimo kuri ayo mazu aba yubakwa impande n’impande, bigatuma ubushomeri bugabanuka.
Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Ndayisaba Fideèle ubwo yatangizaga igikorwa cyo gukangurira abatuye Nyarugenge, uburyo bwo gusigasira iyo mitungo itimukanwa batanga imisoro, yatangaje ko iyi myubakire itandukanye ndetse n’ibindi bikorwa by’iterambere bigomba gusigasirwa bigafatwa neza, kandi bikabungwabungwa kuko biba byavuye mu ngufu z’abaturage.
Dore mu mafoto zimwe mu nyubako zo mu Karere ka Nyarugenge zikomeje
guhesha isura nziza umujyi wa Kigali:
Roger Marc Rutindukanamurego
Ibitekerezo ( 11 )
Ohereza igitekerezo
|
Kigali oyeeeee! Ndabona biri kuza da! Nahatari aha tuZahagera!
Ikigaragara, nuko Atari Kigali gusa Izatera imbere. Nizindi ntara nuturere bagomba kwigiraho. Gusa, mumfashe kagame yongere atorwe, kuko niwe waduhaye umurongo mwiza ngenderwaho. Agomba kutujyana muri vision 2020 ubundi murebe ngo abanyamahanga baranga iwabo bakaza gutura I rwanda! Gusa nanone abanyarwanda dusabwa gukorera hamwe Kandi cyane. Murakoze.
Niba aribyo Kigali ni nziza pe. Ubgo se kagame twamwongeye iyindi mandat .bamwe birirwa basakuriza hanze kagame azabareke baze birebere. Hany uma bace basubira iyo bavuye birtyo ntawuzongera gusakuza. Yewe abandi ba perezida babanje bishinga gusakuza aho kwubaka Kigali. Vous etes un homme fort. Vaux mieux un dictateur qu un tueur. Je vous aime de tout mon coeur monsieur le President.
ubukene mubaturage
ibi byose tubicyesha ubu yobozi bwiza tugomeze dutere imbere
Ni heza cyane ibi byose ni ubuyobozi bwiza .ariko si mpuzamahanga kuko muri mpuzamahanga hazamo n imihanda n ibindi kuko na kenya ntiyaza muri mpuzamahanga kdi irenze kgl kure.gusa ni heza peee
Hhhhhh gusa tujye tybyishimira ariko icyo nanze nukuvuga muruhando mpuzamahanga! The tallest in RDA is 18 floors then you said kigali is one of the best across the world!?? Hhhhh kuko aribyo tuzi.tubona biroroha kubyemera ariko uwavuga ko ntacyo turageraho yaba avuze ukuri kuzuye!! Anyway keep keep hope aliv and working hard!
reef urwanda Tyler kwiyubaka ahubwo ibindibihugu birebereho
reef urwanda Tyler kwiyubaka ahubwo uninformed notify birebereho
Ni byiza cyane ariko twibuke ko iyo Uwiteka atariwe wiyubakiye umurwa, abarinzi ntacyo bageraho niyo mpamvu kubaha IMANA aribyo bya mbere. Dukunde IMANA kuko ariyo itanga byose kandi ayo mazu meza abe ayo kuyihesha icyubahiro atarayo gukoreramo ibyangwa n’Uwiteka.Mwibuke ko SODOMO na GOMORA nayo yari imigi ikomeye mu gihe cyayo ariko kuko batubashye Uwiteka; uko byabagendekeye murabizi.
aya mazu agezweho gutya atwereka ko kigali iri gutera imbere n’u Rwanda muri rusange