Kamonyi: Baracyatega amakiriro ku kirere kandi bahinga mu gishanga

Abahinga mu gishanga cya Kayumbu giherereye mu Murenge wa Musambira mu Karere ka Kamonyi baratangaza ko bajya bagira ibibazo byo kurumbya kubera izuba, bakavuga ko nubwo mu gishanga harimo amazi batitabira gahunda yo kuvomerera kuko nta bikoresho bafite kandi igishanga kikaba kidatunganyije.

Iki gishanga cya Kayumbu gifite ubuso bwa hegitari 65 nicyo cyatangirijwemo igihembwe cya kabiri cy’ihinga mu mwaka wa 2015, tariki 25/02/2015, aho bateye imbuto y’ibigori mu gihe mu gihembwe cya mbere iki gishanga cyari cyahinzwemo Soya.

Iki gishanga cyatangirijwemo igihembwe cy'ihinga 2015B haterwa ibigori.
Iki gishanga cyatangirijwemo igihembwe cy’ihinga 2015B haterwa ibigori.

Abahinzi bavuga ko umusaruro wa Soya wateganywaga atariwo wavuyemo bitewe n’uko havuye izuba soya ikamera nabi. Ngo bari bizeye gusarura toni ebyiri kuri hegitari, ariko basaruyeho nk’ibiro 800 gusa, nk’uko Uzabakiriho Jacqueline, umukozi ushinzwe ubuhinzi mu Murenge wa Musambira abitangaza.

Imiterere y’igishanga cya Kayumbu ntiyorohereza abahinzi kubona amazi yo kuvomerera hafi ya bo, kuko amazi ari mu mugende munini gusa. Uzabakiriho avuga ko ubuyobozi buri gukora ubuvugizi ngo igishanga gitunganywe gikorwemo imigende mito igeza amazi ku mirima.

Igishanga ntigitunganyije ku buryo bworohereza abahinzi kubona uko buhira imyaka.
Igishanga ntigitunganyije ku buryo bworohereza abahinzi kubona uko buhira imyaka.

Ikindi gitera abahinzi b’iki gishanga kutitabira kuvomerera ngo ni uko nta bikoresho byabugenewe bafite. Musafiri Jean Damascène, perezida wa Koperative KOPABAKAMU ihinga iki gishanga avuga ko babonye ubufasha bw’imashini n’imipira igeza amazi mu mirima babyitabira.

Cyakoze, ngo nubwo Soya yahinzwe mu gihembwe cya mbere yarumbye, Uzabakiriho aratanga icyizere ko ibigori bazahinga mu gihembwe cya kabiri bizatanga umusaruro ushimishije kuko bihingiwe igihe kandi bigateranwa ifumbire.

Baracyahinga barangamiye ikirere kandi ari mu gishanga.
Baracyahinga barangamiye ikirere kandi ari mu gishanga.

Marie Josée Uwiringira

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka