Iburengerazuba: Imishinga 76 izatwara miliyari 55 yitezweho guteza imbere abaturage n’intara

Muri uyu mwaka wa 2015-2016, Intara y’Iburengerazuba ngo ifite imishinga mirongo irindwi n’itandatu izatwara miliyari miliyari 55 na miliyoni 362 n’ibihumbi 292 na 594 mu rwego rwo guteza imbere imijyi n’imiturire rusange ndetse n’imibereho myiza y’abaturage.

Uretse imishinga mishya izatwara abarirwa muri miliyari 55,3 ngo bafite n’imishanga yamaze gutangira izatwara abarirwa muri miliyari 8,3. Mu mishanga mishya ngo biteganyijwe ko iyo bazafatanyamo n’urugaga rw’abikorera izatwara abarirwa muri miliyari 28,6 z’amafaranga y’u Rwanda.

Mu mishinga ikomeye izakorwa harimo nka Stade mu Ngororero kuri ubu ibikorwa byo gutegura aho izubakwa birimo gukorwa, harimo kwimura abaturage ahazubakwa iyo sitade mu kagari ka Rususa, mu Murenge wa Ngororero ndetse n’igishushanyo mbonera cy’iyo stade izakira imikino itandukanye kikaba cyarakozwe.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Intara y’Iburengerazuba Jabo Paul,ubwo yari mu karere ka Nyabihu ku wa 20 Gashyantare 2015 atangariza bamwe mu bayobozi bagize uturere 7 tugize Intara y’Iburengerazuba ndetse n’abagize za njyanama,kuri imwe mu mishinga ikomeye izakorwa kandi irimo gukorwa muri iyi ntara mu mwaka wa 2015-2016,yagarutse ku mishinga minini itandukanye yibanda ku bikorwa remezo.

Imwe muri yo harimo nka stade ya Ngororero izatwara miliyoni zisaga 850 ariko iyi Stade ikazagenda yubakwa mu ma Phase, harimo imihanda ya Kaburimbo n’amatara ku mihanda n’ibindi bijyanye n’imijyi, mu mijyi ya kabiri kuri Kigali ariyo Kamembe na Rubavu.

Stade ya Ngororero ngo iri mu mishinga iteganyijwe muri uyu mwaka.
Stade ya Ngororero ngo iri mu mishinga iteganyijwe muri uyu mwaka.

Kwegereza amazi meza n’amashanyarazi abaturage,gukora imihanda yo mu byaro “Feeder roads”n’ibindi.

Iyi mishinga ikaba ikorwa mu rwego rwo guteza imbere abaturage,igatanga imirimo ariko igakorwa hanagendewe ku cyerekezo cy’u Rwanda cya vision 2020.

Muri rusange mu turere tumwe na tumwe hagiye harimo imishinga itandukanye.
Mu karere ka Ngororero hazubakwa sitade izajya yakira imikino itandukanye, muri 2015-2016 ibizubakwa bikaba bizatwara amafaranga agera kuri miliyoni 450.

Muri aka karere kandi nk’uko byagaragajwe hakazubakwa isoko rya Kijyambere rya Rusumo “Rusumo Modern Market” rizatwara miliyoni zigera kuri 390.

Hazanubakwa imihanda inyura mu byaro nka Gatumba-Nyange-Ngororero uzatwara miliyoni 470 n’imisago.

Hazubakwa n’ahatunganirizwa amazi “Ngororero water treatment bizatwara agera kuri miliyari 1 na miliyoni 500.

Uretse ibyo, muri aka karere n’utundi nka Nyamasheke na Rusizi hazubakwa indi mihanda y’amabuye izatwara miliyari 1 na miliyoni 935 z’amafaranga y’u Rwanda.

Mu karere ka Rusizi kamwe mu turere dufite umujyi ufatwa nk’imwe mu mijyi izakurikira Kigali hazubakwa imihanda ya Kaburimbo kuri km 33 bizatwara miliyali 2 na miliyoni 600.

Hazubakwa imiyoboro igeza amazi ku baturage ba Giheke-Kamembe-Gihundwe-Nkanka. Hazubakwa na IPRC ya Ruganda izatwara miliyoni 250.

Agakiriro ka Karongi.
Agakiriro ka Karongi.

Mu karere ka Karongi hazubakwa agakiriro phase IV kazatwara miliyoni zikabakaba 187.

Hazubakwa kandi isoko ryambukiranya imipaka “Cross Boarder Market” phase II bizatwara miliyoni 280 ndetse n’amatara rusange abonesha azatwara hafi miliyoni zisaga 311.

Mu karere ka Rutsiro hazubakwa ibiro by’ubuyobozi, kugeza amazi meza ku baturage ndetse no gutunganya imihanda y’igitaka.

Mu turere twinshi muri iyi ntara yazubakwa imihanda yo mu byaro igera hafi kuri km 549.

Mu karere ka Nyabihu hazubakwa imihanda yo mu byaro “feeder roads” , hazubakwa guest house ya Mukamira,ubu irimo kubakwa,abaturage bazarushaho kugezwaho amazi meza n’ibindi bijyanye n’isuku. Iki akarere ka Nyabihu kakaka kagisangiye n’utwa Karongi,Nyamasheke na Rusizi.

Imirimo yo kubaka Guest House ya Nyabihu irarimbanyije.
Imirimo yo kubaka Guest House ya Nyabihu irarimbanyije.

Akarere ka Rubavu, nk’agafite umujyi ubarirwa mu mijyi izakurikira Kigali hazubakwa ibyumba by’inama “Conference hall” bizatwara miliyoni zigera kuri 300,hazubakwa agakiriro kazatwara miliyoni 550,ibijyanye n’amashanyarazi I Bugeshi n’amatara abonesha ku muhanda bikazatwara agera kuri miliyoni 600. Ko n’Akarere ka Rusizi hakazubakwamo n’imihanda ya kaburimbo.

Iyi mishinga yose ikaba ikorwa mu rwego rwo guteza imbere abaturage,haba mu kubegereza ibikorwa remezo no gutuma babona akazi bakikura mu bukene. Ikindi kandi ikaba inajyanye n’icyerekezo cy’iterambere u Rwanda rwerekezamo vision 2020.

Uretse iyi mishinga hakaba hari n’indi mishya na yo iteganywa kuzashyirwa mu bikorwa nay o igamije iterambere. Buri karere kakaba gafite umubare w’imishinga mishya .

Karongi ikaba ifite imishinga 12, Nyamasheke 8, Rubavu 8, Rusizi 11, Rutsiro 12, Ngororero 7 naho Nyabihu ikagira 9 yose hamwe ikaba ibarirwa mu mishinga 67.

Bamwe mu baturage bakaba bemeza ko iyi mishinga irimo gukorwa izabafasha kugera ku iterambere rirambye.

Bamwe bo muri Nyabihu,bavuga ko Guest House yatangiye kubakwa izabafasha mu gutuma abagenderera aka karere ndetse n’abaturage bako,babona aho barara,aho biyakirira,aho baruhukira nk’uko Ndayisaba Félix umwe mu bakorera I Nyabihu yabidutangarije.

Ubusanzwe aka karere kakaba katagiraga hoteli,aho izaza ari igisubizo.

Safari Viateur

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

ibi bikorwaremezo biramutse byubatswe tuzaba turi kugana aheza kandi buri wese yishimiye turasaba abayobozi bacu kubishyira mu bikorwa maze tugakataza muri vision

ngaruye yanditse ku itariki ya: 25-02-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka