Abimuwe mu nkengero za Gishwati bari bahawe ukwezi ko kwishyurwa none hashize arindwi

Abaturage bo mu Karere ka Rubavu bimuwe mu nkengero z‘ishyamba rya Gishwati baravuga ko bategereje ingurane bari baremerewe zibarirwa muri miliyari na miliyoni magana abiri z’amafaranga y’u Rwanda (1,200,0000,0000FRW) ariko kugeza n’ubu bakaba batarazihabwa kandi ubwo Perezida Paul Kagame aheruka gusura abaturage bo mu Karere ka Nyabihu muri 2014 yari yasabye inzego bireba gukemura iki kibazo mu gihe cy’ukwezi kumwe.

Abafite ikibazo cyo kwishyurwa ingurane z’imitungo bari bafite mu nkegero za Gishwati ngo ni abo mu mirenge ya Kanama, Nyakiriba na Kanzenze bavuga ko igikorwa cyo kubimura kimaze igihe ariko kubishyura bitarakorwa bagasaba ko inzego z’ubuyobozi zabirebaho bakarenganurwa.

Urutonde rw'abimuwe mu nkengero za Gishwati batarishyurwa basaba kurenganurwa.
Urutonde rw’abimuwe mu nkengero za Gishwati batarishyurwa basaba kurenganurwa.

Bamwe mu baturage bo mu Mudugudu wa Bisesero mu Kagari ka Kirerema ho mu Murenge wa Kanzenze batifuje ko amazina yabo atangazwa bavuga ko ubwo Perezida Kagame aheruka mu Karere ka Nyabihu muri 2014 yari yatanze ukwezi kumwe kugira ngo iki kibazo cyabo kibe cyakemutse ariko amezi ngo akaba abaye arindwi, kuva icyo gihe, batarahabwa ingurane.

Ubwo Perezida Kagame aheruka gusura abaturage ba Nyabihu bakamugezaho ikibazo cy'abimuwe yasbye ababishinzwe gukemura icyo kibazo vuba.
Ubwo Perezida Kagame aheruka gusura abaturage ba Nyabihu bakamugezaho ikibazo cy’abimuwe yasbye ababishinzwe gukemura icyo kibazo vuba.

Bahame Hassan, Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, avuga ko ikibazo cy’amafaranga kitari mu karere ahubwo hari izindi nzego zibishinzwe kandi zibikurikirana, agasaba abaturage gukomeza kwihanga kuko amafaranga naboneka bazahita bayashyikirizwa.

Uretse mu Karere ka Rubavu, ikibazo cy’ingurane ku bari batuye mu nkengero za Gishwati kinafitwe na bamwe mu baturage bo mu Karere ka Nyabihu. Muri utu turere twombi ngo hagombaga gutangwa ingurane y’ibikorwa igera kuri miliyari ibyiri z’amafaranga y’u Rwanda ariko ngo hashize imyaka igera ku munani batarayahabwa.

Ahimuwe abaturage kuva 2007 ubu hatewe ibiti mu gusubiranya ishyamba rya Gishwati ryari ryarangijwe n’abaturage bari barituyemo.

Ahandi hakozwe amaterasi yahawe abaturage bamwe abandi basabwa kujya gutura ahandi ariko bagomba guhabwa ingurane kugira ngo iryo shyamba risubiranywe dore ko igice cyaryo kinini cyahingwaga n’abaturage bikaza guteza ibiza byahitanye abantu 27 muri 2007.

Ikibazo cy’amafaranga y’abaturage bimuwe Gishwati ngo kireba ubuyobozi bwa Minisitere y’Umutungo Kamere, Minisitere y’Imari na Minisitere y’ubutegetsi bw’Igihugu kuko ngo ari bo bagikurikirana.

Amakuru aherukwa gutangwa na Eng. Didier Sagashya, Umuyobozi Mukuru Wungirije mu Kigo cy’Igihugu cy’Umutungo Kamere ushinzwe Ubutaka no Gutunganya Amakarita avuga ko amafaranga asaga milliyari ebyiri bitari byoroshye kuyashaka ariko yashyizwe mu ngengo y’imari y’uyu mwaka bityo akaba agiye kuzatangwa.

Abimuwe aho bakuwe hatewe ishyamba ahandi hakorwa amaterasi bagasaba guhabwa ingurane.
Abimuwe aho bakuwe hatewe ishyamba ahandi hakorwa amaterasi bagasaba guhabwa ingurane.

Nk’uko bigaragara ku rutonde rw’abaturage bimuwe n’amafaranga bagomba guhabwa Kigali Today ifitiye kopi, mu Karere ka Rubavu, mu Murenge wa Kanama, Akagari ka Kamuhoza abaturage bagomba kwishyurwa amafaranga y’u Rwanda miliyoni 78 n’ibihubumbi 766 na 044 (78 766 044FRW).

Mu Murenge wa Kanzenze abaturage ibihumbi 3098 bagomba kuzishyurwa amafaranga y’u Rwanda miliyoni 446 n’ibuhumbi 830 na 27 (446,830,027FRW) agahabwa abaturage bo mu tugari twa Kirerema mu Mudugudu wa Bisesero bazahabwa miliyoni 125, abo mu Kagari ka Muramba mu mudugudu wa Kanya miliyoni 19 n’ibihumbi 900, umudugudu wa Rubara miliyoni 46 n’ibihumbo 500 naho umudugudu wa Muramba abaturage 464 ni bo bagomba kwishyurwa.

Mu Kagari ka Nyamirango mu mudugudu wa Gasizi miliyoni 41, Mareru miliyoni 57, Mizingo miliyoni 63 naho Nyamirango miliyoni 23.

Mu murenge wa Nyakiriba abaturage bo mu Kagari ka Bisizi bagomba guhabwa miliyoni 176 n’ibihumbi400, abaturage bo mu Kagari ka Gikombe miliyoni 450 ibihumbi 567 naho akagari ka Nyarushyamba bagahabwa miliyoni 35.

Mu gihe abandi iki kibazo kireba bavuga ko bakemuye ibibare hakaba hasigaye Minisiteri y’Imali n’Igenamigambi, twagerageje kuvuna na yo ntibyadukundira kuko kuva ku wa 26 Gashyantare 2015 twagiye tugerageza kuvugana na bo haba kuri email, terefone insuro zirenga eshanu ndetse n’ubutumwa bugufu bwa terefone (sms) ariko kugeza ubu tukaba tutarabona igisubizo.

Byageze aho umukozi wayo ushinzwe itangazamakuru adusaba kohereza ibibazo kugira ngo abisubize kuri email ariko na bwo igihe cyose tumubajije aho bigeze akadusaba gutegereza.

Nubwo ishyamba rya Gishwati ririmo gusanwa, mu mwaka 1970 ryari rifite ubuso bwa Hegitari ibihumbi 28, ariko kubera ibikorwa byo kurihinga no kuryororeramo risigaranye Hegitare 1400.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Biragaragara ko hari abayobozi bamwe bashaka guteranya
Leta n’abaturage.Mu by’ukuri buriya bufaranga sibwo Leta
ibuze kugirango yishyure abaturage bayo,ahubwo ikibazo
ni abayobozi bagenda biguru ntege mu kubishyira mu bikorwa.
Abaturage baraburara nyamara abo bayobozi bo umushahara wabo wa buri kwezi barawubona,bagakemura ibibazo byabo.
Ndasaba Nyakubahwa Perezida wa Repubulika kubabaza impamvu
bamutengushye,kandi bagasaba imbabazi abo baturage bahemukiye.

keza alpha yanditse ku itariki ya: 30-03-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka