Nyaruguru: Abahinzi b’icyayi batangiye kugarura ikizere cyo kuzabona umusaruro

Abahinzi b’icyayi bibumbiye muri koperative COTHEMUKI yo mu karere ka Nyaruguru batangiye kugarura ikizere cy’uko bashobora kubona umusaruro, nyuma y’aho kuva batangira guhinga icyayi mu 2009 bagiye bacibwa intege no kudahabwa inguzanyo ariko ubu zikaba zaraje n’ubwo zitazira igihe.

Mu nama yari yahuje abahagarariye amakoperative y’abahinzi b’icyayi n’ubuyobozi bw’ikigo gishinzwe iyoherezwa mu mahanga ry’ibikomoka ku buhinzi (NAEB) mu kwezi kwa 8/2014, bamwe mu bahinzi bagaragaje ko kuba batarahawe inguzanyo basabye byabaciye intege, ku buryo bamwe bahise bahagarika imirimo yo gihinga icyayi kikangirika.

Inguzanyo ya mbere n'iya kabiri yakoreye icyayi gike.
Inguzanyo ya mbere n’iya kabiri yakoreye icyayi gike.

Icyo gihe Secumi Damien, uyobora Koperative COTEMUKI, yavuze ko abaturage babonye inguzanyo bemerewe, bakabona n’uruganda hafi yabo, ngo nta kabuza icyayi bagomba kugihinga bagikunze.

Yagize ati “Inguzanyo twasabye muri BRD niboneka tuzegera abahinzi tuganire, tubigishe, tubabwire ko ibibazo bibaho ariko bikanashakirwa umuti.”

Secumi Damien, umuyobozi wa koperative COTHEMUKI.
Secumi Damien, umuyobozi wa koperative COTHEMUKI.

Inguzanyo aba bahinzi basabaga muri banki y’iterambere BRD, yari ikiciro cya gatatu cy’iyo bari basabye yose, kuko ngo ibice bibiri bibanza bari babihawe. Kuba bari batarahabwa igice cya gatatu, ngo byari byatumye icyayi bahinze kuri icyo gihembwe cyose gipfa.

Ikigo NAEB cyo gisobanura iby’iyo nguzanyo, umuyobozi wungirije muri icyo kigo ushinzwe ibikorwa byo kongera umusaruro no kuwongerera agaciro Ntakirutimana Corneille yavugaga ko kugirango aba baturage bongere kwibona mu buhinzi bw’icyayi, inzego zose zirebwa n’ubuhinzi muri rusange ndetse n’abaturage ubwabo bagomba kubigiramo uruhare.

Impamvu ngo ni uko inguzanyo yari yaradindiye kubera bamwe mu bahinzi batari baratanze ibyangombwa by’ubutaka bwabo, kandi ngo banki yo yaragombaga gutanga inguzanyo igendeye kuri ibyo byangombwa nk’ingwate.

Mu ntangiriro z’uyu mwaka nibwo igice cya gatatu cy’inguzanyo aba baturage bari bategereje cyabagezeho. Nyuma yo guhabwa ayo mafaranga aba bahinzi bavuga ko ubu ngo bahise bihutira gukorera icyayi cyari cyaradindiye, icyakora bakavuga ko ngo nayo batayahawe yose.

Emmanuel Senani umwe mu bahinzi bahawe kuri ayo mafaranga y’inguzanyo avuga ko n’ubwo ngo aya mafaranga yaje akererewe agasanga icyayi kimwe cyarapfuye ngo abahinzi bizeye ko mu minsi iri imbere bazaba basarura.

Gusa nanone uyu muhinzi akaba avuga ko hakenewe uruganda hafi yabo byihutirwa kugirango babone aho bazajya bagemura umusaruro wabo.

Ati “Icyizere turagifite kuko icyayi kirahari kandi ni kinshi. Ikibazo twari dufite ni icy’abahinzi bari baracitse intege, ariko ubu ubwo amafaranga yaje icyayi tugiye kugikorera,kandi n’uruganda rugiye kuzura hano hafi yacu. Ahubwo batugirire vuba barwuzuze tujye tugemura hafi.”

Umuyobozi wa Koperative COTHEMUKI, Secumi Damien nawe avuga ko ikibazo cyari gikomeye ari icy’inguzanyo yari yatinze kuboneka gusa nawe akavuga ko ubu ngo ubwo abahinzi bayibonye ngo bagiye gukorera icyayi kandi ko ngo bizeye kubona umusaruro utubutse.

Uyu muyobozi ariko avuga ko bakibangamiwe n’uruganda rutuzura, ngo hakaniyongeraho n’abaturage banze uzanyo kandi igomba kwishyurwa.

Ati:” Turacyahangayikishijwe n’uruganda rutuzura, nyamara kandi umushoramari yari yatwijeje ko ruzuzura vuba, none ubu tukaba tugemura icyayi ahantu kure tukakigezayo cyahiye kubera n’imihanda mibi.

Ikindi ni abaturage bacitse intege burundu bakaba bakaba baranze guhinga icyayi nyamara kandi babarirwa mu bahawe inguzanyo ndetse n’ubuso bwabo bukaba bubarirwa mu buhinzeho icyayi kandi mu by’ukuri ntagihari, bigatuma mu gihe cyo kwishyura bishobora kutubera ikibazo.”

Uyu muyobozi ariko avuga ko Koperative izakomeza kwegera aba bahinzi ikabashishikariza gukorera icyayi cyabo, kandi ngo ikegera ubuyobozi nabwo bugasaba umushoramari akuzuza uruganda vuba.

Koperative COTHEMUKI igizwe n’abanyamuryango basaga 700, baturuka mu mirenge irindwi ya Nyaruguru ariyo Kibeho, Kivu, Munini, Busanze, Muganza, Nyabimata na Ruheru, bose bibumbiye mu matsinda icyenda.

Charles RUZINDANA

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ku bijyanye n’ubuhinzi bw’icyayi muri Nyaruguru, ibyo umunyamakuru yavuze ko abahinzi bacitse intege bakanga guhinga kandi ubwo buso barabufatiye inguzanyo ntabwo aribyo, ahubwo ni abahinzi bamwe batafashe neza icyayi bahinze (kutakibagara, kutagikata,....)cyangwa batabonye imbuto zo gusimbuza izapfuye (78ha)) kandi ubwo buso bwose buri mu bwafatiwe inguzanyo.

SECUMI Damien yanditse ku itariki ya: 25-02-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka