USA: Ibanga rya Coca Cola ryashyizwe ku mugaragaro

Uko ikinyobwa cya Coca Cola gikoze, biri ku rutonde rw’ibirungo birindwi bita, ‘7X’ bikomoka ku byatsi bituma Coca Cola igira uburyohe bwihariye. Ni ibanga ryabitswe imyaka ijana yose na sosiyete ya Coca Cola.

Iryo banga ariko noneho ryashyize rijya ahagaragara, mu gitabo cyanditswe na Mark Prender-gast, kigaragara ku rubuga rwa Amazon.

Ibanga ry'ibirungo bigize ikinyobwa cya Coca Cola, ryafatwaga nk'amwe mu mabanga arinzwe cyane ku isi, dore ko ryari ribitswe n'abantu babiri gusa ku isi yose.
Ibanga ry’ibirungo bigize ikinyobwa cya Coca Cola, ryafatwaga nk’amwe mu mabanga arinzwe cyane ku isi, dore ko ryari ribitswe n’abantu babiri gusa ku isi yose.

Umwanditsi w’icyo gitabo yemeje ko yavumbuye formule ya coca cola mu gitabo cy’umuntu washinze company ikora Coca Cola, ari naryo zina ryayo.

Alchohol ni kimwe mu bintu byifashishwa kugira ngo banakure amavuta mu byatsi bitandukanye kugira ngo bagere ku cyo bise 7X ari cyo gitanga uburyohe bwa Coca Cola.

Kugeza magingo aya, ibintu bishyirwamo Coca Cola usanga handitseho ko ibirungo byayo ari uruvange rw’ibimera nabyo bitavugwaga amazina. Ariko igitabo cy’uwitwa Mark Prender-gast cyabishyize ku mugaragaro n’uburyo bivangwa.

Urubuga rwa metro.co.uk dukesha iyi nkuru, ruragira ruti ‘mbere yo kwibaza ibyo bimera ibyo ari byo, nimubanze mumenye ko nta cocaine irimo kuko Company ya Coca Cola yasabwe kuyivanamo mu kinyejana cya 20’.

Gasana Marcellin

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 19 )

aba barabeshya!

Placide Muhire yanditse ku itariki ya: 30-01-2017  →  Musubize

Ah ah, wibeshye Kandi Nate uratubeshye bikomeye!!! Icyiganiro cyateguwe na Mwanafunzi Ismael si Munana . Gusa niba warashakaga kucyitwumvisha Nanone wari gushyiraho record y’iwe cg nawe ukikorera ubushakashatsi.
Uwiga aruta uwanga.
Thankf

Chris yanditse ku itariki ya: 17-06-2016  →  Musubize

ntimugane,mubeshya abanyarwanda

yusufu yanditse ku itariki ya: 11-08-2015  →  Musubize

Nuko mudusize murungabangabo

Alias patos yanditse ku itariki ya: 20-06-2015  →  Musubize

ariko nkuyu aba agamije iki ?

gicamwa yanditse ku itariki ya: 3-04-2015  →  Musubize

yewe ubwose kwari ukugirango inkuru yawe isomwe na benshi? ndakugaye ntacyo uvuze subira Ku ishuri.

elias yanditse ku itariki ya: 26-03-2015  →  Musubize

ntacyo mutwunguye kabisa

kwitonda yanditse ku itariki ya: 11-03-2015  →  Musubize

nuko mwadushyirira ahagaragara iryobanga kwandika inkuru igice ntacyo butumariye kbs

mandela yanditse ku itariki ya: 2-03-2015  →  Musubize

Iyi nkuru ntacyo yunguye abasomyi;none se ni iyihe mpamvu yari yaratumye izo produits ziyikoze zigirwa ibanga?Ahubwo se ni izihe?

Kiki yanditse ku itariki ya: 2-03-2015  →  Musubize

Rwose Coca Cola Nidange

Daniel yanditse ku itariki ya: 22-02-2015  →  Musubize

Ariko mwagiye mwandika inkuru yuzuye mukareka guta igihe eeh ngo 7x ibyo nibicyi?

ommy yanditse ku itariki ya: 22-02-2015  →  Musubize

dukeneye kumenya ibiyikoze

Uwimbabazi emerance yanditse ku itariki ya: 22-02-2015  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka