Muzo: Barakangurirwa gukoresha ubutaka icyo bwagenewe gukoreshwa

Abaturage bo mu murenge wa Muzo mu karere ka Gakenke barakangurirwa gukoresha ubutaka bakurikije igishushanyo mbonera cyabwo, kuko igishushanyo mbonera cy’akarere cyamaze kwemezwa ku buryo buri hantu hafite icyo hagenewe.

Babisabwe kuri uyu wa gatanu tariki 20/2/2015, ubwo muri aka karere hasozwaga icyumweru cyahariwe serivise z’ubutaka.

Ngo abantu bari bakwiye no gusobanukirwa ko itegeko ryu2019ubutaka rivuga ko iyo umuntu adakoresheje neza ubutaka bwe ubuyobozi bubumwaka bukabuhereza abashoboye kubukoresha.
Ngo abantu bari bakwiye no gusobanukirwa ko itegeko ryu2019ubutaka rivuga ko iyo umuntu adakoresheje neza ubutaka bwe ubuyobozi bubumwaka bukabuhereza abashoboye kubukoresha.

Abatuye mu murenge wa Muzo bibukijwe gukoresha ubutaka icyo bwagenewe gukoreshwa, kuko kuri ubu igishyushyanyo mbonera cy’akarere cyamaze kwemezwa kuburyo ahantu hose hafite icyo hagenewe gukorerwa.

Byose kandi bikajyana no kwiyandikishaho ubutaka kugirango buriwese abugire muburyo bwemewe n’amategeko kuko uwo ubutaka butanditseho atarubwe.

Umuyobozi w’akarere ka Gakenke wungirije ushinzwe ubukungu n’iterambere, Odette Uwitonze, asobanura ko ataribwo bw ambere cyangwa ubwa nyuma bagize icyumweru cyahariwe serivise z’ubutaka.

Ngo abantu bari bakwiye no gusobanukirwa ko itegeko ryu2019ubutaka rivuga ko iyo umuntu adakoresheje neza ubutaka bwe ubuyobozi bubumwaka bukabuhereza abashoboye kubukoresha.
Ngo abantu bari bakwiye no gusobanukirwa ko itegeko ryu2019ubutaka rivuga ko iyo umuntu adakoresheje neza ubutaka bwe ubuyobozi bubumwaka bukabuhereza abashoboye kubukoresha.

Gusa ngo ikiba kigamijwe n’ukugirango abaturage barusheho gusobanukirwa uburenganzira bafite kuri ubwo butaka n’uburyo buba bugomba gukoreshwa, nk’uko yakomeje abisobanura.

Yagize ati “Mubyukuri ubutaka n’umutungo ukomeye cyane, n’umutungo navuga abaturage bu Rwanda baba bacungiraho mu buzima bwacu bwa buri munsi, gukoresha neza rero umutungo w’ubutaka no kuwubyaza umusaruro mubyukuri nibyo dusabwa, birakenewe rero kugirango twese ubutaka umuntu atunze abukoreshe neza tubukoreshe icyo bwagenewe.”

Ngo abantu bari bakwiye no gusobanukirwa ko itegeko ry’ubutaka, rivuga ko iyo umuntu adakoresheje neza ubutaka bwe ubuyobozi bubumwaka bukabuhereza abashoboye kubukoresha.

Umukozi ushinzwe ibijyanye no kwandikisha ubutaka mu ntara y’Amajyaruguru, Francine Uwase, yasabye abatunze ubutaka bose ko igihe habayeho impinduka iyo ariyo yose ku butaka bwabo bagomba guhita bandikisha.

Yavuze ko ibyo bigomba gukorwa kugira ngo amakuru mashya yandikwe, ariko kandi ngo bagomba no kumenya gukoresha ubutaka icyo bwagenewe gukoreshwa.

Ati “nukujya mukoresha ubutaka icyo bwagenewe gukoreshwa kuko igishyushyanyo mbonera cy’akarere ka Gakenke cyaremejwe n’ukuvuga ko ahantu hose mu karere bazi icyo hagenewe gukoreshwa nibyiza ko igihe cyose uguze ubutaka cyangwa se ugiye kugira ikindi ukorera kubutaka bwawe ugomba kubaza, ukabaza icyo ubwo butaka bwagenewe gukoreshwa.”

Bamwe mu baturage nabo basanga kwandikisha ubutaka hari akamaro bibafitiye kuko aribyo barushaho kwizera ko ari ubwabo kandi bikanabafasha mukwitezimbere.

Devota Nyirahabimana wo mu murenge wa Muzo avuga ko abona hari akamaro kanini cyane kuba umuntu yakwiyandikishaho ubutaka bwe kuko arushaho kwisanzura kw’isambu ye.

Ati “akamaro karimo kanini cyane kuko umuntu agira uruhare rwisanzuye kw’isambu ye, kuburyo ntawabasha kuyimuteraho ngo ayimwake cyangwa kuburyo yayimuryarya aturutse hirya no hino kuko abafite icyemezo cyihariye ko ariye ntawundi wayimuvogeraho.”

Abantu bamaze gufata ibyangombwa by’ubutaka mu karere ka Gakenke bakaba bangana na 96.9%, n’ukuvuga abaturage basaga gato ibihumbi 57 mubaturage basaga gato ibihumbi 61bagomba kubihabwa.

Abdul Tarib

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka