Ngo yavutse atwite impanga
Nyima y’imyaka ine, impuguke mu gihugu cy’Ubushinwa, zatahuye ko umwana w’umukobwa wavuwe yavukanye ibibyimba bibiri mu nda abaganga bakabimukuramo, ngo bitari ibibyima ahubwo uwo mwana yari atwite impanga.
Mu kiganiro n’ikinyamakuru Hong Kong Medical Journal, cyandikirwa mu Bushinwa, bavuga ko nyuma yo gukurikirana ibyo bitaga ibyimba baje gusanga byari insoro z’impanga. Izo nsoro rero ngo zapfuye zimaze hagati y’ibyumweru umunani n’icumi.
Zombi ngo zikaba zari zimaze kugaragaza ibyari kuba amaguru n’iby’ibyari kuba amaboko, uruti rw’umugongo, agatuza, amara n’innyo. Kandi ngo zari zifite urureri rwazihuzaga n’igisa na nyababyeyi.
Asobanura neza iby’uku “gutwita k’umwana”, Umwe mu baganga yabwiye igitangazamakuru South China Morning Poster ati “Kubera ko bitashoboka ko uriya mwana yaba ari we wasamye iriya nda, twavuga ko ari iy’ababyeyi be.
Ziriya mpanga rero ziyometse kuri mukuru wazo (se greffer), hanyuma zikurira mu nda ye.”
Bene iri twita ntirisanzwe kandi ngo riboneka gake cyane. Igitangazamakuru cyo muri Leta zunze ubumwe za Amerika, Newser, cyo kivuga ko ryaba riboneka ku muntu umwe ku bihumbi 500. Ngo bikaba byari ubwa kabiri bibonetse muri kariya karere.
Marie Claire Joyeuse
Ibitekerezo ( 4 )
Ohereza igitekerezo
|
aha!!! ndumiwe koko uwo mwana nanyina ko barenze
e!ibyobintu nubwambere mbyumvise! birashobokako umwayakurira muwundise?
uwo murenge bashake ukuntu bawusanura urashaje
Ese rwo ruhinja baremeza ko rwari rutwite koko?ko iyo ntanga yinjiriye rimwe,kuberiki urwo ruhinja rutapfiriye munda kuko uko rwakuraga ndakeka ko nizo mpanga nazo zari kuba zikura nkundi wavutse.nishyano.