Nyamagabe: Abaturage barishimira kuvurwa indwara zo mu kanwa ku buntu

Abaturage bo mu Karere ka Nyamagabe barishimira igikorwa cyo kuvurwa indwara zo mu kanwa ku buntu bitewe n’uko usanga ari indwara kuzivuza bihenze, kandi mu bitaro no mu bigo nderabuzima bitoroshye kuhasanga inzobere mu by’indwara zo mu kanwa cyangwa se n’iz’amenyo muri rusange.

Ku wa 10/02/2015, nibwo abakorerabushake b’inzobere mu buvuzi bw’indwara zo mu kanwa batagira imipaka batangiye igikorwa cyo kuvura abaturage indwara zo mu kanwa ndetse no kubakura amenyo yangiritse, ubuvuzi butangirwa mu kigo nderabuzima cya Kigeme.

Abaganga b'abakorerabushake mu buvuzi bw'indwara zo mu kanwa bari kuvura no gukura amenyo ababikeneye.
Abaganga b’abakorerabushake mu buvuzi bw’indwara zo mu kanwa bari kuvura no gukura amenyo ababikeneye.

Abaturage bahawe ubu buvuzi bagaragaje ibyishimo byo kuvurwa ku buntu, by’umwihariko bakishimira n’ubumenyi bahawe mu bijyanye no kwita ku isuku y’amenyo.

Uwitwa Dancille Utamuriza yagize ati “njyewe kino gikorwa nakishimiye kubera yuko aya menyo yari yaranyishe, bampa uburoso n’umuti ubu nanjye ngiye kujya noza amenyo buri munsi”.

Uwitwa Innocent Ngezi nawe yagize ati “nishimiye iki gikorwa cy’amajyambere kidushakira ubuzima bwiza, ubu ngiye kujya nifata neza noze amenyo njye nkora uko nshoboye mvanemo umwanda”.

Kuvura indwara zo mu kanwa muri rusange bizagabanya umurongo w'abarwayi wasanga baje kwivuza amenyo.
Kuvura indwara zo mu kanwa muri rusange bizagabanya umurongo w’abarwayi wasanga baje kwivuza amenyo.

Iyi gahunda igamije kugabanya umurongo muremure usanga ahavurirwa amenyo ndetse no korohereza abaturage kubona ubufasha hafi kandi ku , nk’uko uhagarariye uyu mushinga wo kwita ku ndwara zo mu kanwa, Emmanuel Biziyaremye yabitangaje.

Yagize ati “tugamije guha ubufasha abantu kugira ngo tubavure indwara zo mu kanwa, kubera ko abaganga b’indwara zo mu kanwa ni bakeya kandi indwara zo mu kanwa ziri muri zimwe muzihangayikishije, mu mirongo miremire tugira kwa muganga”.

Abaturage bishimiye igikorwa cyo kuvurtwa indwara zo mu kanwa ku buntu.
Abaturage bishimiye igikorwa cyo kuvurtwa indwara zo mu kanwa ku buntu.

Ubu buvuzi bw’indwara zo mu kanwa n’ubujyanama ku kuzirinda ngo bizanafasha mu kugabanya izindi ndwara zirimo n’igifu nk’uko Umuyobozi w’ikigo nderabuzima cya Kigeme, Eliezer Nzigiyimana abisobanura.

Yagize ati “twishimiye iki gikorwa kubera ko twegereye inkambi ya Kigeme yari ifite abantu benshi cyane bakeneye ubuvuzi kandi ko kizagabanya n’izindi ndwara nk’igifu kuko iyo umuntu atakanjakanje ibiryo neza bishobora gutuma arwara igifu”.

Aba bakorerabushake baturutse mu gihugu cya Danemark ku bufatanye na SOS bazamara icyumweru muri iki kigo nderabuzima cya Kigeme muri gahunda imaze imyaka itatu kandi igikomeza, bakaza gutanga ubufasha inshuro ebyiri mu mwaka.

Caissy Christine Nakure

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

baze no muri burera rwose hari ikibazo kitwugarije cy’indwara zo mukanwa

gahene yanditse ku itariki ya: 12-02-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka